Umuvugizi wa Netanyahu afunzwe azira kumena amabanga
Ahavuye isanamu, Reuters
Insiguro y'isanamu, Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu,
Urukiko rwa Isiraheli rwavuze ko uwahoze ari umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yatawe muri yombi akekwaho gutangaza inyandiko z’ibanga ku binyamakuru nta burenganzira, bishobora kwangiza amasezerano yo kurekura imfungwa zari zifungiye muri Gaza.
Ubuyobozi bw'itangazamakuru muri Isirayeli bwavuzea ko urukiko rwemeje irekurwa ry'abantu bane batawe muri yombi mu rubanza rw'amabanga y'umutekano.
Urukiko rwavuze ko Eli Feldstein yatawe muri yombi hamwe n'abandi bantu batatu, barimo n'abagize inzego z'umutekano.
Netanyahu yahakanye ko nta cyaha cyakozwe n'abakozi bo mu biro bye, kandi yavuze mu itangazo ryo kuwa Gatandatu ko yamenye gusa iby'iryo tangazo binyuze mu nyandiko zamenetse zasangiwe n'itangazamakuru.
Bwa mbere mu mateka igiciro cya zahabu kigeze ku $5,000 kuri 28g
Ahavuye isanamu, Reuters
Ku nshuro ya mbere mu mateka,
igiciro cya zahabu kw’isoko mpuzamahanga cyazamutse ubu kigeze ku 5,000$ (miliyoni
7,2 Frw) kuri ‘ounce’ imwe ( 28g). Ni mu kuzamuka gukomeje kwiyongereyeho 60% mu
2025.
Ibi bibaye mu gihe ubushyamirane
bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bindi bigize OTAN/NATO ku kibazo cya
Greenland kwakomeje guteza impungenge ku masoko n’ishoramari ku isi.
Ingambo z’ubucuruzi za Perezida
Donald Trump kandi zateye ubwoba amasoko y’imari ku isi nyuma y’uko ku wa
gatandatu atangaje ko ashobora gushyiriraho Canada imisoro ya 100% ku bicuruzwa
byayo mu gihe yagirana amasezerano y’ubucuruzi n’Ubushinwa.
Mu bihe by’ubwoba mu by’ubukungu
ku isi zahabu ihinduka ahantu hizewe abashoramari bahita bashora amafaranga
yabo.
Ingabo za Ukraine zivuga ko zaburijemo igitero cya 'drone' 140 z'Uburusiya
Ahavuye isanamu, Getty Images
Ingabo za Ukraine zatangaje zahanuye 'drones' hafi 140 zari zoherejwe n'Uburusiya mu gitero cya gisirikare muri Ukraine mu gitondo kuri uyu wa mbere kuva saa mbili.
Itangazo ry'igisirikare cya Ukraine rivuga ko izindi ndege nk'izo zitajyamo abapilote zigera kuri 21 zahanuriwe mu bice 11 bitandukanye mu gihugu.
Icyo Uburusiya bwavuze
Minisiteri y’Ingabo y'Uburusiya yatangaje ko nijoro, indege zabo zarashe indege 40 za drone zo
muri Ukraine, 34 muri zo zikaba zarasiwe mu karere ka Krasnodar.
Mu ijoro ryakeye, itsinda rishinzwe ubutabazi bwihutirwa
ry’ubuyobozi bwa Krasnodar Krai ryatangaje ko ibisigazwa by’indege za drone
byaguye ku butaka bw’ibigo bibiri by’ubucuruzi i Slavyansk-on-Kuban,
bikomeretsa umuntu umwe.
Intambara hagati y'Uburusiya na Ukraine irakomeje mu gihe mu minsi ishize hatangiye ibiganiro by'izi mpande zombi hamwe na Amerika birimo kubera muri Emira Zunze Ubumwe z'Abarabu.
Reba: Amashusho ya 'drone' y'uburyo imyanda ijugunywa mu byaro mu Bwongereza
Insiguro ya video, Amafoto ya drone yerekana imyanda ijugunywa mu byaro
Amagana y’ibimoteri by’imyanda ijugunywa mu Bwongereza, harimo
nibura 11 byiswe "super sites" birimo toni ibihumbi zirenga z’imyanda zijugunywa mu cyaro,
nk'uko iperereza rya BBC ryabigaragaje.
Amashusho ya drone yerekanye imwe mu myanda yajugunywe mu gace
ka Over, Gloucestershire.
Iyi myanda ikunze kujugunywa mu bice by'icyaro akenshi byihishe,
kandi ku butaka bugomba kuba ubwubuhinzi.
Polisi ivuga ko benshi bayijugunya bayoborwa n'amatsinda y’abagizi
ba nabi bakore magendu bishyuza abafite iyo myanda amafaranga make
cyane ugereranyije n'abakora mu buryo bwemewe n'amategeko gufata no gushyingura
imyanda.
Ikibazo cy'iyi myanda gihangayikishije ubutegetsi bw'iki gihugu bwiyemeje guhangana n'abagizi ba nabi bakora ubwo bucuruzi butemewe n'amategeko, bavuga ko bushobora guhungabanya ubuzima bwabatuye aho iyo imyanda imenwa.
'Uburusiya bushyira ababunenga bo mu mahanga ku rutonde rw'abashakishwa na Interpol'
Insiguro y'isanamu, Umucuruzi Igor Pestrikov yasanze Moscou yamushyize ku rutonde rw'abantu bashakishwa nyuma yo guhunga Uburusiya mu 2022
Amadosiye ibihumbi yatanzwe n'umuntu watanze amakuru kuri Interpol (Urwego rwa polisi mpuzamahanga) agaragaza ku nshuro ya mbere uburyo Uburusiya bukoresha nabi iki gipolisi kugira ngo bwibasire abarunenga mu mahanga.
Amakuru yahawe BBC World Service n'ikigo cy'iperereza cy'Abafaransa cyitwa Disclose, agaragaza ko Uburusiya burimo gukoresha urutonde rw'abashakishwa na Interpol kugira ngo busabe guta muri yombi abatavuga rumwe n'ubutegetsi, abacuruzi n'abanyamakuru, bavuga ko bakoze ibyaha.
Ibyo binyamakuru kandi bigaragaza ko ibirego ku byifuzo bya Moscou byatumye imanza nyinshi ziteshwa agaciro kurusha ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.
Nyuma y’uko Uburusiya bumaze gutera Ukraine mu buryo bwuzuye, Interpol yashyizeho igenzura ryinshi ku bikorwa bya Moscou "kugira ngo birinde gukoresha nabi inzego za Interpol mu kwibasira abantu bari mu ntambara cyangwa hanze yayo muri Ukraine".
Ariko inyandiko zabonetse zigaragaza ko ibi bitabujije Uburusiya gukoresha nabi ubwo buryo kandi uwatanze amakuru yabwiye BBC ko hari ingamba zikaze zahagaritswe bucece mu 2025.
Mu gusubiza, Interpol ivuga ko buri mwaka, ibihumbi by'abanyabyaha bakomeye ku isi bafatwa bitewe n'ibikorwa byayo kandi ko ifite uburyo bwinshi bwo kwirinda ikoreshwa nabi ryakomeje gushimangirwa mu myaka mike ishize.
Ivuga kandi ko izi ingaruka zishobora guterwa no gusaba gutabwa muri yombi kwa bantu.
Bujumbura: Igipolisi cyazimije isoko ryo kwa Siyoni ryibasiwe n’umuriro mu ijoro ryo ku cyumweru
Insiguro y'isanamu, Inkongi y'umuriro yibasiye isoko rya Bujumbura mu ijoro ryo ku cyumweru
Abatuye mu mujyi wa Bujumbura hafi y’isoko rya City Market
ahazwi nko kwa Siyoni bavuga ko imodoka zizimya umuriro hamwe n’igipolisi cy’u
Burundi babashije kuzimya umuriro mwinshi wafahe igice cy’iri soko mu ijoro ryo
ku cyumweru. Kandi iyo mirimo yari ikomeje no muri iki gitondo.
Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga, mu ijoro ryo ku
cyumweru bagaragaje amashusho y’umuriro mwinshi wari wafashe igice kimwe cy’iri
soko.
Ibinyamakuru mu Burundi bivuga ko igice cyegereye iri soko
aho bacuruza bakanakora imirimo y’imbaho n’ibiti ari ho hibasiwe n’iyo nkongi y’umuriro.
Kugeza ubu ntabwo bizwi icyateye uyu muriro.
Kugeza mu gitondo kuri uyu wa mbere abapolisi bazimya
umuriro bari bakiri mu mirimo yo kuzimya.
Abakuru ba komine Ntahangwa na Zone ya Ngagara bari bageze ahabereye
iri sanganya bareba ibyononekaye.
Kugeza ubu nta muntu bizwi ko yishwe n’iyi nkongi gusa
ibyangiritse ni byinshi cyane nk’uko umunyamakuru wigenga ukorana na BBC wahageze
muri iki gitondo abivuga.
Marick Ndayiragije utuye kuri 15ème Avenue mu Buyenzi yabwiye
BBC mu butumwa bwanditse ko mu gitondo kuri uyu wa mbere “ata muriro uhari”, ko
“hose bahazimije”.
Insiguro y'isanamu, Irembo ry'isoko rya Bujumbura City Market
Uyu muriro wadutse ahagana saa mbili z’ijoro ku cyumweru wangije ibintu kugeza ubu bitaramenyekana neza agaciro.
Ndayiragije avuga ko ahahiye no hafi yaho hafi yaho hafunzwe kugeza ubu.
City Market ni ryo soko ubu rinini muri uyu murwa mukuru w'ubukungu, riri mu masoko yimukiyemo abacuruzi bahoze mu isoko rikuru rya Bujumbura ryatwitswe n’inkongi y’umuriro ikomeye mu ntangiriro z’umwaka wa 2013.
Amerika: Imbaga y'abantu bagiye mu mihanda nyuma yiyicwa ry'umuforomo
Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images
Insiguro y'isanamu, Umwe mubigaragambya mu mihanda ya Minneapolis
Abantu benshi bateraniye mu mihanda yo mu mujyi wa Minneapolis, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamagana ishyirwa ry'abapolisi ba leta bashinzwe abinjira n'abasohoka muri iyo leta, nyuma y'iraswa n'iyicwa ry'umuforomokazi Alex Pretti w'imyaka 37.
Guverineri wa Minnesota, Tim Walz, yasabye Perezida wa Amerika, Donald Trump, gukuraho abapolisi ba leta ye, agira ati: "Iki ni igihe cyo guhinduka."
Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images
Insiguro y'isanamu, Abigaragambya bagiye mu mihanda ya Minneapolis
Mu butumwa yatanze ku rubuga rwe nkoranyambaga Truth Social, Perezida Donald Trump yavuze ko Walz na Meya wa Minneapolis Jacob Frey bagomba gutanga "abimukira bose b'abanyabyaha" bafungiye muri gereza za leta kugira ngo birukanwe mu gihugu cyabo.
Abategetsi muri leta batanze amakuru avuguruzanya ku byabaye ku rupfu rwa Pretti rwabaye kuwa Gatandatu. .
Ubwo yabazwaga ku bijyanye na videwo zerekana ubu bwicanyi, Komanda w’ishami rishinzwe kurinda umupaka Greg Bovino yavuze ko hakenewe iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri.
Pretti yishwe arashwe n'abashinzwe umutekano bari bamufashe ari benshi barimo kumutsikamira hasi ku butaka mu gihe abantu bariho bareba kandi bafata amashusho.
Bamwe mu bategetsi bavuga ko Pletti yari afite intwaro, abandi bakavuga ko ari ibinyoma nta ntwaro yari afite.
Ahavuye isanamu, Family handout
Insiguro y'isanamu, Umuryango wa Alex Pretti wishwe ku wa gatandatu uvuga ko yari umuforomo ukora mu byumba bivurirwamo abarembye cyane
Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda yatangaje ko amabwiriza
mashya ingabo zahawe ari ukuzana Bobi Wine - umunyapolitike utavuga rumwe
n’ubutegetsi uri mu bwihisho - “ari muzima cyangwa apfuye”.
Jenerali Muhoozi Kainerugaba, yanditse ku rubuga rwa X,
ko mu masaha 24 bari bahagaritse gushakisha Robert Kyagulanyi – uzwi cyane nka
Bobi Wine – babitegetswe “n’umugaba mukuru w’ikirenga” – Perezida Yoweri
Museveni, uherutse gutorerwa manda ya karindwi.
Ariko ngo bumva ko ashaka “kwishyikiriza mu mahoro” gusa
ko ibyo atabikoze, ati: “Ubu ingabo zifite amabwiriza yo kumuzana apfuye
cyangwa ari muzima!”
Bobi Wine akomeje kuba mu bwihisho kuva mbere gato y’uko
ibyavuye mu matora aheruka ya Uganda bitangazwa.
Mu cyumweru gishize, Muhoozi yari yahaye Bobi Wine
amasaha 48 yo kuba yishyikirije polisi, ibyo ntiyabikoze kandi ibikorwa
by’igisirikare byo gushakisha aho yihishe ntacyo byagezeho.
Bobi avuga ko hari umugambi wateguwe wo kumugirira nabi,
ko yahunze iwe ubwo abasirikare bahageraga ku wa gatanu tariki 16 z’uku kwezi,
buri bucye ibyavuye mu matora bitangazwa.