Amerika imaze gutesha agaciro Visa zirenga ibihumbi 100 mu mwaka umwe, ni zo nyinshi mu mateka y'iki gihugu

Ibiro bya Ambasade mpuza,ahanga ya Amerika

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Abanyeshuli n'abakozi basanzwe baba muri Amerika, bari mu bafite Visa zateshejwe agaciro kubera ibyaha bashibjwa

Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Amerika yatangaje ko imaze gutesha agaciro viza zirenga ibihumbi 100, zirimo hafi viza z'abanyeshuri ibihumbi umunani(8) n'izindi viza zidasanzwe 2,500 z'abantu bagiranye ibibazo n'inzego z'umutekano za Amerika kubera ibyaha.

Ibinyujije kuri X, iyi minisiteri yagize iti: "Tuzakomeza kwirukana aba bantu kugira ngo Amerika igume mu mutekano".

Tommy Pigott, umuvugizi wungirije wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga yabivuze, Impamvu enye zikomeye zatumye viza zikurwaho ni:

- Kurenza igihe cyemewe,

- Gutwara imodoka basinze,

- Gukubita no kwiba,

Yongeyeho ko gukuraho Visa kuri bene abo, byazamutse ku kigero cya 150% ugereranyije n'umwaka wa 2024.

Izo viza zirenga ibihumbi 100 zimaze guteshwa agaciro kuva Perezida Donald Trump yajya ku butegetsi umwaka ushize.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko uyu ari wo mubare munini wa Visa zateshejwe agaciro, mu gihe ubutegetsi bwa Trump bukomeje politiki ikaze ku bimukira.

Ibiro ntaramakuru Reuters byanditse ko urwego rw'izo viza zakuweho rwerekana uburyo bwo guhashya abimukira bwatangiye ubwo Trump yasubiraga muri White House umwaka ushize, aho yirukanye umubare utigeze ubaho w'abimukira barimo n'abari bafite viza zemewe.

Ubutegetsi bwe kandi bwashyizeho politiki ikaze mu gutanga viza, harimo gusuzuma imbuga nkoranyambaga no kongera uburyo bwo gusuzuma abiyandikisha.

Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Amerika yanatangije Ikigo gishinzwe kugenzura buri gihe (Continuous Vetting Center) hagamijwe kwemeza ko "abanyamahanga bose bari ku butaka bwa Amerika bubahiriza amategeko yacu kandi ko viza z'abagaragara nk'aho bateje ibyago ku baturage ba Amerika zikurwaho vuba," nk'uko Pigott yakomeje abisobanura

Mu Ugushyingo (11) 2025, Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Amerika yatangaje ko yari imaze gukuraho viza zigera ku bihumbi 80 z'abatari abimukira kuva Trump yajya ku butegetsi ku wa 20 Mutarama 2025.

Amabwiriza y'uyu mwaka yaturutse muri Departema ya Leta yasabye abadipolomate ba Amerika bari hanze kuba maso ku basaba viza bashobora gufatwa nk'ababangamiye Amerika kandi bafite amateka yo kuba impirimbanyi za politiki.

Abayobozi b'ubutegetsi bwa Trump bavuze ko abafite viza z'abanyeshuri n'abafite uburenganzira bwo gutura burundu (green cards) bashobora kwirukanwa kubera gushyigikira Abanyapalestina no kunenga imyitwarire ya Israel mu ntambara yo muri Gaza.

Bavuga ko ibyo bikorwa biteza ibyago kuri politiki y'ububanyi n'amahanga ya Amerika kandi bakabashinja kuba bashyigikiye Hamas.