'Upfuye cyangwa uri muzima, nakoze byose ngo ufatwe' – Guverineri wa Ituri abwira inyeshyamba Thomas Lubanga

Lt Gen Johnny Luboya Nkashama ni umukuru w'intara ya Ituri ubu yugarijwe n'imitwe y'inyeshyamba ya ADF hamwe na CPR wa Thomas Lubanga

Ahavuye isanamu, Gouvernorat de la Province de l'Ituri

Insiguro y'isanamu, Lt Gen Johnny Luboya Nkashama ni umukuru w'intara ya Ituri ubu yugarijwe n'imitwe y'inyeshyamba ya ADF hamwe na CPR wa Thomas Lubanga

Guverineri wa gisirikare w'intara ya Ituri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko ubwe yakoze "byose" kugira ngo Thomas Lubanga ukuriye umutwe w'inyeshyamba za CRP afatwe kuko kuri we "sekibi ni mwiza" kurusha Lubanga.

Ku wa kabiri, mu mvugo ikakaye kandi iha ubutumwa Lubanga ubwe, Guverineri Lieutenant-Général Johnny Luboya Nkashama ari mu mujyi wa Bunia yatangaje ko aho Lubanga azihisha hose bazamufata.

Nyuma y'imyaka ine afunguwe n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, umwaka ushize Thomas Lubanga yashinze umutwe w'inyeshyamba yise Convention pour la Révolution Populaire (CRP).

Uyu mutwe wahise utangira ibikorwa n'ibitero mu ntara ya Ituri kandi muri iki gihe bivugwa ko wigaruriye agace ko muri iyi ntara ahegereye umupaka wa Uganda.

Mu mujyi wa Bunia – umurwa mukuru wa Ituri – mu muhango wo kwerekana abafashwe bakekwaho ibyaha birimo kwica umunyamakuru wa Radio-Televiziyo y'igihugu biheruka kuvugwa cyane muri uyu mujyi – ni ho Guverineri Luboya yatangiye ubutumwa kuri Lubanga.

Yagize ati: "Thomas…wapfuye cyangwa uri muzima, nakoze byose kugira ngo ufatwe ..ntabwo uzabaho mu mahoro, byose narabikoze ngo ufatwe wowe Thomas."

Yongeraho ati: "N'iyo wajya kwihisha hehe kuri iyi si…n'aho uri uyu munsi, tuzaza tugufate kuko ubabaza abantu, kuva mu 1999 kugeza uyu munsi…abana ntibajya kw'ishuri…urashaka ko ari nde ugushyigikira? Yewe na sekibi ntafite umutwe nk'uwawe, sekibi ni mwiza kukurusha."

Umutwe wa CRP nta cyo uratangaza kuri ibi byavuzwe na Gen Luboya, byagiweho impaka nyinshi n'abantu ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashyigikira umuhate no kwiyemeza kw'uyu musirikare mukuru abandi bakemanga ubushobozi bw'ingabo mu gufata Thomas Lubanga.

Kuva mu 2021 Leta ya Kinshasa yashyizeho ubutegetsi bwa gisirikare mu ntara za Ituri na Kivu ya Ruguru mu cyo yise "État de Siège" kubera umutekano mucye hagamijwe ko igisirikare gihabwa rugari kikarandura imitwe yose y'inyeshyamba.

Muri Ituri, ubutegetsi n'abaturage bugarijwe ahanini n'ikibazo cy'inyeshyamba za ADF. Mu cyumweru gishize ibitero by'izi nyeshyamba ku ngabo za leta mu gace ka Mambasa byiciwemo abasirikare 14 ba FARDC, nk'uko umuvugizi w'igisirikare yabibwiye itangazamakuru.

Lubanga - Uwa mbere wafunzwe akanaburanishwa na ICC

Mu gihe ubu benshi barimo kwibaza niba Gen Luboya azabasha gufata Lubanga nk'uko yabisezeranyije, abandi bongeye kwibuka iri zina ryagarutse cyane mu makuru mu myaka yashize.

Lubanga yavukiye mu ntara ya Ituri mu 1960, yinjira muri politike mu ishyaka rya MPR ryari ku butegetsi bw'icyari Zaïre akiri umunyeshuri muri kaminuza i Kisangani aho yize amasomo y'ibijyanye n'imitekerereze n'imyitwarire (psychology).

Nyuma yakomereje mu ishyaka rya UDPS rya Etienne Tshisekedi aho yabaye mu bakuriye urubyiruko rwaryo igihe kinini.

Thomas Dyilo Lubanga - wo mu bwoko bw'aba-Hema - yaje kwifatanya n'umutwe witwaje intwaro wa Rassemblement Congolais pour la Démocratie (RCD) ishami rya Kisangani – Mouvement de Libération rizwi nka RCD-KML, wari mu ihuriro ry'imitwe y'inyeshyamba yafashwaga na Uganda n'u Rwanda hagati ya 1998 na 2006 mu gihe cy'intambara ya kabiri ya Congo.

Thomas Lubanga ubwo yariho aburana mu rukiko mpuzamahanga mu Ukuboza(12) 2014 i La Haye

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Thomas Lubanga ubwo yariho aburana mu rukiko mpuzamahanga mu Ukuboza(12) 2014 i La Haye

Nyuma, Lubanga yagiye mu mutwe wa MLC wa Jean-Pierre Bemba, wafashwaga na Uganda, mbere yo kugaruka muri RCD akanagirwa ushinzwe ingabo, ariko mu 2001 yahise ashinga umutwe we yise Union des Patriotes du Congo.

Uyu mutwe wa Thomas Lubanga, wari ufatanyije na Bosco Ntaganda, n'abandi nka Gen Jacques Ychaligonza, washinjwe ubwicanyi bukomeye mu makimbirane hagati y'aba-Hema n'aba Lendu mu ntara ya Ituri.

Thomas Lubanga yaje gufatwa n'ingabo za MONUSCO mu 2005, yoherezwa i Kinshasa aho yabanje kurindirwa muri hoteli zikomeye, ariko nyuma y'amezi macye ajyanwa muri gereza ya Kinshasa.

Mu 2006 Thomas Lubanga yagaragaye arira ubwo yari agiye kurizwa indege y'ingabo z'Ubufaransa imujyana i La Haye mu Buholandi ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, aho yabaye umuntu wa mbere ufunzwe akanaburanishwa na rwo.

Gusubira i Bunia nyuma y'igifungo

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Thomas Lubanga yaburanye ahakana ibyaha yaregwaga ariko urwo rukiko rwamuhamije kwinjiza abana mu gisirikare no kubohereza mu ntambara mu rubanza rwamaze imyaka igera kuri ine.

Mu 2012, Lubanga yakatiwe gufungwa imyaka 14, imyaka ya mbere y'igifungo yayimaze muri gereza ya La Haye, mu 2015 agarurwa muri DR Congo gufungirwa muri gereza ya Makala i Kinshasa.

Amakuru avuga ko ari muri gereza i Kinshasa, Lubanga yongeye kubaka umubano n'abantu bakoranye na we hambere mu gihe yiteguraga gusohoka muri gereza.

Nyuma yo gusohoka muri gereza yabaye hagati y'imijyi ya Kinshasa na Bunia mu ntara ya Ituri aha ho asanzwe afite ijambo n'abayoboke benshi cyane abo mu bwoko bwe. Atangira politike bushya avuga ko agamije "amahoro n'iterambere".

Mu mpera za 2021, Perezida Félix Tshisekedi yashyizeho itsinda ryiswe 'Task Force y'amahoro, ubwiyunge no kubaka Ituri' yari igamije ahanini gufasha imitwe yitwaje intwaro muri Ituri kuzishyira hasi, Tshisekedi yagize Thomas Lubanga umukuru w'iryo tsinda.

Mu kwezi kwa kabiri 2022, mu buryo butavugwaho rumwe, Thomas Lubanga na bagenzi be batandatu bari muri iyo 'Task Force' bashimuswe n'umutwe wa CODECO bari muri Ituri, uyu mutwe wabarekuye nyuma y'amezi abiri.

Mu matora yo mu 2023, Thomas Lubanga yatsindiye umwanya wo kuba umudepite w'intara ya Ituri, ariko komisiyo y'amatora iramusimbuza ivuga ko umuntu wahamijwe ibyaha atagomba gutorwa, ibyo we yamaganye.

Bunia, Ituri

Nyuma yo kunanirwa gusubira muri politike muri Ituri, mu 2024 Thomas Lubanga yagiye muri Uganda avuga ko ahunze.

Muri Gashyantare(2) uyu mwaka, umuvigizi w'igisirikare cya DR Congo mu ntara ya Ituri yatangaje ko Thomas Lubanga n'abafatanyije na we bashinze umutwe w'inyeshyamba bari muri Uganda kandi ko bafatanyije n'uwa M23 bagamije guhungabanya intara ya Ituri.

Gusa Charles Kakani, wungirije Thomas Lubanga, mu kwezi gushize avugira i Kampala yabwiye Radio Okapi ko umutwe wabo wa Convention pour la Libération Populaire, (CRP) udakorana na M23.

Uyu mutwe wa Thomas Lubanga ufite ishami rya gisirikare ryitwa "Force pour la Révolution Populaire", bivugwa ko utaratangira ibikorwa bya gisirikare muri DR Congo.

Abasesenguzi bavuga ko uyu mutwe ushobora kuba ikibazo ku mutekano mu ntara ya Ituri kuko Thomas Lubanga ari umuntu ufite amaboko n'abantu benshi bakoranye na we barimo n'abakomeye ubu muri politike n'igisirikare cya DR Congo.

Uburasirazuba bwa DR Congo busanzwe bushegeshwe n'imitwe yitwaje intwaro ONU ivuga ko irenga 100, ubu ukomeye muri yo ni uwa M23 ugenzura ibice bitandukanye mu ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y'Epfo.

Amakuru bwite ku muryango wa Thomas Lubanga yo mu myaka irenga 10 ishize, ni uko yari umugabo ufite umugore n'abana barindwi.

Ubutegetsi bwa gisirikare ubu bwashimangiye ko Lubanga agiye kongera gufungwa.

Ku wa kabiri, Gen Lubona Nkashama yagize ati: "Ndakora ku buryo andota buri munsi…Ndabarahiye, azafatwa".