Ibijyanye na BBC Gahuzamiryango - igiye kwimukira i Nairobi muri Kenya

Nyuma y'imyaka irenga 30 BBC Gahuzamiryango ikorera i Londres mu Bwongereza, guhera ku wa gatatu w'iki cyumweru iratangira kuvugira no gukorera i Nairobi muri Kenya.
Gahuzamiryango irakomeza kukugezaho ikiganiro cya radio, amakuru ku rubuga rwacu www.bbcgahuza.com ndetse ibi hamwe n'ibindi ukabisanga kuri 'pages' zacu ku mbuga nkoranyambaga za Facebook na X.
Nyuma yo kuva i Londres ni iki gishya wakwitega?
Icyo wowe udukurikira wakwitega ni ikipe nshya y'abanyamakuru n'ibiganiro n'amakuru bikoze ku ngingo zitandukanye zishishikaje abadukurikira mu byiciro binyuranye by'imyaka yabo, twibanze ku rubyiruko n'abagore.
Mu gihe ije gukorera hafi yanyu, BBC Gahuzamiryango izarushaho kumva no guha umwanya ibyifuzo byanyu, mwebwe dutegurira amakuru buri munsi.
Intangiriro no gukura

Gahuzamiryango ni imwe muri serivisi zirenga 40 za BBC, yatangiye mu mwaka wa 1994 ari serivisi ya Radio icishaho ikiganiro kimara iminota cumi n'itanu, cyari kigamije gufasha impunzi zari zahunze u Rwanda nyuma ya jenoside.
Icyo kiganiro cyaje gukura kigera ku minota 30, gihita ku wa mbere kugera ku wa gatanu.
Gihera saa kumi n'ebyiri n'igice kugeza saa moya (1830-1900), ku isaha yo mu Burundi no mu Rwanda.
Cyongera no ku wa gatandatu mu gitondo mu kiganiro Imvo n'Imvano saa mbiri n'igice kugera saa tatu n'igice (0830 - 0930) ku mirongo ya FM na Short Wave (SW).
Kuva cyakongererwa igihe, iki kiganiro cyibanda cyane ku makuru yo mu karere by'umwihariko na mpuzamahanga, ku buzima, imibano, imyidagaduro no kwiteza imbere.
Mu ntangiriro z'imyaka ya 2000 Gahuzamiryango yafunguye urubuga rw'amakuru rwa www.bbcgahuza.com nyuma ijya no ku mbuga nkoranyambaga za Facebook na X.

Intego iri imbere, ni ukwagukira no ku mbuga za Instagram na YouTube kugira ngo turusheho gusanga abadukurikira aho baherereye.
Dukoresha indimi z'Ikirundi n'Ikinyarwanda zombi mu kubagezaho ibiganiro n'amakuru yacu kuri radio, website no ku mbuga nkoranyambaga.
Ku wa kabiri no ku wa kane tubagezaho ikinamico Urunana mu kiganiro cyacu cy'amakuru kuva saa kumi n'ebyiri na mirongo ine n'itanu kugera saa moya( 1645-1700 GMT).
Urunana rutegurirwa i Kigali n'umushinga wa Health Unlimited. Urutegurira BBC, rukaba rwibanda cyane ku buzima bw'urubyiruko n'abari n'abategarugoli.
Ushaka ibindi bisobanuro wabaza umwanditsi mukuru wa BBC Gahuzamiryango, Samba Cyuzuzo ukamwandikira kuri: [email protected]

Ikipe nshya ya BBC Gahuzamiryango
Abanyamakuru mu biro by'i Nairobi muri Kenya:
- Anne-Marie Niwemwiza
- Bernard Bankukira
- Benjamin Niyokwizerwa
- Chancard Abimana
- Cyriaque Muhawenayo
- Didier Bikorimana
- Gildas Yihundimpundu
- Gisele Berwa
- Juventine Muragijemariya
- Latifa Mutesi
- Prime Ndikumagenge
- Samba Cyuzuzo (umwanditsi mukuru),
Mu Rwanda
- Jean Claude Mwambutsa (umukuru w'ikipe y'i Kigali)
- Yvette Kabatesi
- Christelle Uwase








