Nyuma ya Luanda, Nairobi, Washington, Doha…Haje ibiganiro hagati y'Abanyecongo ubwabo, iwabo

Mu cyumweru cya mbere cy'uyu mwaka Tshisekedi yagiye i Luanda nibura inshuro ebyiri guhura na mugenzi we Laurenço

Ahavuye isanamu, Presidence RDC

Insiguro y'isanamu, Mu cyumweru cya mbere cy'uyu mwaka Tshisekedi yagiye i Luanda nibura inshuro ebyiri guhura na mugenzi we Laurenço

Ibiganiro by'abanyecongo hagati yabo ubwabo ni imwe mu nzira, mbere, yakemuye amakimbirane hagati ya leta ya Kinshasa n'imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw'igihugu. Ubu iyi nzira – itavugwaho rumwe - isa n'iyaba igiye kugeragezwa nanone.

Ibi biganiro, bikunze kwitwa 'Dialogue politique inter-congolais' cyangwa 'Dialogue-national' bamwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi mu mezi yashize babigaragaje nk'inzira nyayo yo gukemura amakimbirane mu burasirazuba bwa RD Congo n'ibindi bibazo by'imbere mu gihugu. Nubwo abo ku ruhande rwa leta atari gutyo babibonaga.

Ubu, umuvugizi wa leta ya Kinshasa, Patrick Muyaya, yemeje ko ibiganiro bya politike birimo gutegurwa n'ibiro bya perezida w'igihugu, hamwe n'ihuriro ry'amadini rizwi nka Ecc-Cenco kandi ko bizabera muri RD Congo.

Umwaka ushize, iri huriro Ecc-Cenco ryakomeje gusaba ko haba ibiganiro nk'ibi nk'inzira yo gukemura ibibazo bya RD Congo, muri Kanama(8) umwaka ushize ryatanze imbata (roadmap) y'uko ibyo "biganiro bidaheeza" byo guhuza "abahungu n'abakobwa b'igihugu byagenda" mu kubona "ibisubizo ku bibazo muzi" by'amakimbirane. Ibibazo bya politike, n'imirwano.

Bamwe ku ruhande rwa leta bavuga ko ibiganiro nk'ibi bituma nyuma yabyo havuka indi mitwe yitwaje intwaro na yo iza igaharanira kwinjizwa muri leta, bityo bigahoza iki gihugu muntambara zidashira.

Kuva mu 2022, ibiganiro bya Luanda, ndetse n'ibiganiro bya Nairobi hagati ya leta n'imitwe yitwaje intwaro – itarimo M23, kugeza mu 2025 ku biganiro bya Doha hamwe na Washington… Byose - nubwo hari ibyagiye byemeranywaho - nta musaruro ufatika biratanga ku rubuga rw'intambara mu burasirazuba bw'igihugu kugeza ubu.

Kugaruka i Luanda kwa Lourenço nk'umuhuza

Muri ibi byumweru bicye bishize, Perezida Félix Tshisekedi yagiye i Luanda inshuro zirenze ebyiri, amakuru avuga ko Tshisekedi yasabye Perezida João Goncalves Lourenço – ubu ukuriye umuryango w'Ubumwe bwa Afurika – gufasha gutegura no kuba umuhuza muri ibi biganiro.

Mu butumwa yashyize ku rubuga X, Patrick Muyaya yavuze ko hari ikibazo kigendanye n'"igihe" inzira za Doha na Washington zizagerera ku ntego.

Amasezerano ya Washington hagati ya Kigali na Kinshasa hari ibyo yumvikanye, Doha hagati ya M23 na Kinshasa na ho hari ibyo bumvikanye ariko ntibaragera ku masezerano nyamukuru y'amahoro, kandi ubu ibi biganiro bisa n'ibyahagaze.

Ku cyumweru, Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Angola yatangaje ko Minisitiri wayo Téte António yaganiriye kuri telefone na mugenzi we wo muri Qatar hamwe n'intumwa nkuru ya Perezida Donald Trump kuri Afurika ku kibazo cy'umutekano muri RD Congo.

Ibi bigaragaza ko Angola yaba igiye kongera kuba umuhuza mu bindi biganiro itaratangaza ku mugaragaro, ariko ikaba irimo kubanza kubimenyesha cyangwa kugisha inama Washington na Doha, nk'uko umwalimu akaba n'inzobere muri politike mu karere yaganiriye na BBC ibivuga.

I Lusaka muri Zambia muri Gicurasi(5) 2001 mu biganiro hagati y’Abanyecongo ubwabo, ku ifoto hariho John Tibasima (ubanza ibumoso) wari uhagarariye umutwe wa RCD-Goma, Joseph Muduimbi (wa kabiri ibumoso) wari uhagarariye RCD-Kisangani, Minisitiri Kongolo Jeannot Mwenze wari Minisitiri w’umutekano wa RDC, na Dominique Kanku wari uhagarariye umutwe wa MLC ubwo bahanaga ibiganza nyuma yo kugera ku kumvikana

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

Insiguro y'isanamu, I Lusaka muri Zambia muri Gicurasi(5) 2001 mu biganiro hagati y'Abanyecongo ubwabo, ku ifoto hariho John Tibasima (ubanza ibumoso) wari uhagarariye umutwe wa RCD-Goma, Joseph Muduimbi (wa kabiri ibumoso) wari uhagarariye RCD-Kisangani, Minisitiri Kongolo Jeannot Mwenze wari Minisitiri w'umutekano wa RDC, na Dominique Kanku wari uhagarariye umutwe wa MLC ubwo bahanaga ibiganza nyuma yo kugera ku kumvikana

Mu gihe cy'intamabara ya kabiri ya Congo, mu 2001 i Lusaka muri Zambia n'i Addis Ababa muri Ethiopia hatangiye ibiganiro hagati y'Abanyecongo, umuhuza wabyo yari uwahoze ari Perezida wa Botswana Ketumile Quett Joni Masire. Ibi biganiro byaje kugeza ku guhagarika intambara no kwinjiza bamwe mu bahoze mu mitwe y'inyeshyamba mu nzego za leta n'igisirikare.

Timothy J. Oloo, umwalimu wa siyansi politike muri kaminuza zo muri Kenya na Tanzania yabwiye BBC Gahuzamiryango ko leta ya Tshisekedi "yakomeje kwanga ibiganiro nk'ibi kuko izi umwanzuro w'ibyagiye biba mbere".

Ati: "Uwo ni ukumvikana n'imitwe y'inyeshyamba no kuyinjiza mu butegetsi. Ibyo bihangayikishije Tshisekedi kuko ikibazo afite gikomeye ni AFC/M23. Kandi ibiganiro nk'ibi nta cyo byageraho uwo mutwe utarimo. Muribuka ibya Nairobi baganira n'imitwe yindi M23 itarimo…nta cyo byatanze".

Ibiganiro hagati y'Abanyecongo ni yo nzira ishoboka?

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Hari amakuru avuga ko umutwe wa AFC/M23 wamaze gutumirwa na Angola mu biganiro nk'ibyo. BBC yagerageje kubaza uruhande rwa M23 ariko ntabwo rwasubije kugeza ubu.

Igihe intambara zari zikaze mu ntangiriro z'umwaka ushize – mu gihe Kinshasa yari yaravuze ko itazigera iganira na M23 – umuhuza João Lourenço we yakomeje gusaba Kinshasa kuganira na M23, ndetse muri Werurwe(3) 2025 leta ya Luanda yari yatangaje ko "intumwa za DR Congo n'iza M23 zizatangira ibiganiro bitaziguye by'amahoro" z'uko kwezi.

Iminsi micye nyuma y'iryo tangazo rya Angola ibintu byahise bihinduka, leta ya Qatar yabyinjiyemo ihuza bitunguranye Félix Tshisekedi na Paul Kagame, inzira ya Doha hagati ya Kinshasa na M23 iratangira.

Ariko ubu, birasa n'aho Angola yongeye kwiyambazwa mu biganiro bifite indi sura.

Mwalimu Oloo avuga ko bigoye ko ibiganiro bigamije gushaka amahoro hagati y'Abanyecongo ubwabo byagira icyo bigeraho "umutwe wa M23 utabirimo".

Patrick Muyaya ntabwo yigeze avuga ko M23 – we yita "umwana" wa leta y'u Rwanda - izatumirwa mu biganiro yavuze birimo gutegurwa. Umuhate wa BBC wo kubaza Muyaya kuri iki nta cyo urageraho.

Leta y'u Rwanda ihakana gufasha umutwe wa M23, ivuga gusa ko yafashe ingamba zo kwirinda.

Oloo yagize ati: "Ntekereza ko Perezida Lourenço ubu arimo gusaba M23 kwemera kujya kuganira na Tshisekedi i Kinshasa, sinzi uko ibyo biganiro bizakorwa ariko hari ibyo Tshisekedi yifuza, hari n'ibyo AFC/M23 yifuza, hari n'ibibazo abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri DR Congo bagaragaza

"Ibyo byose nibiyemeza kwicarana hamwe nk'Abanyecongo izaba ari intambwe ikomeye kandi ishoboka kurusha izindi yo gukemura ibibazo byabo bo ubwabo. Ariko reka dutegereze turebe niba iyo nzira ari yo bazahitamo".