Ndayishimiye 'yakosoye' 'imvugo itari yo' ya Minisitiri we w'ububanyi n'amahanga kuri Qatar

Mu gisa no gukosora ibyavuzwe na Minisitiri we w'ububanyi n'amahanga, Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi yatangaje ko igihugu cye 'igihe cyose cyashimiye 'uruhare rw'ingenzi' rwa Qatar mu buhuza ku kibazo cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni nyuma y'uko ku wa gatandatu nijoro Minisitiri Edouard Bizimana yanditse ku rubuga X ko ari "ingenzi gushimangira uruhare rubi rwa Qatar mu gukoresha ijambo ryayo n'amafaranga ikabuza Amerika kugira icyo ikora".
Mu nyandiko ye Bizimana yashinjaga u Rwanda "gukomeza gufata uturere mu burasirazuba bwa DR Congo" binyuranyije n'amasezerano ya Washington ariko Amerika ntigire icyo ibikoraho.
Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi 'minisitiri wa leta' muri Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Qatar, akaba n'umwe mu bagira uruhare mu biganiro by'amahoro bitegurwa na Qatar, yashimiye Perezida Ndayishimiye ku busobanuro yatanze.
Al-Khulaifi yavuze ko Qatar "ikomeje ubushake bwo kubaka amahoro, ubuhuza, no gukemura amakimbirane mu mahoro".
Bizimana yavuze ibi ubwo inkuru ikomeye yariho ivugwa ku isi ari igitero cya Amerika kuri Venezuela aho abakomando b'umutwe wa Delta Force bashimuse Perezida Nicolàs Maduro w'iki gihugu bakamujyana muri Amerika.
Bizimana iyi nyandiko ye yaje kuyisiba, ariko nyuma yo gukomeza guhanahanwa no gutangwaho ibitekerezo n'abantu batandukanye, byatumye kuri iki cyumweru nimugoroba Perezida Ndayishimiye asa n'uyigarukaho.
Atavuze ko ari ubutumwa bwa Bizimana arimo kuvugaho, Ndayishimiye yanditse ku rubuga X ko ari ngombwa gusobanura "ikitumvikanye neza cyose n'imvugo itari yo ku ruhare rwa Qatar mu iterambere no kubaka amahoro".
Leta ya Gitega n'iya Kinshasa bifitanye amasezerano y'ubufatanye mu bya gisirikare atuma u Burundi bufite ingabo mu burasirazuba bwa Congo zifasha iza Congo kurwana n'imitwe y'inyeshyamba irimo n'uwa M23.
Ibihugu bimwe by'iburengerazuba, ONU, abategetsi b'u Burundi n'aba DR Congo bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu ntambara urimo mu burasiraba bwa Congo aho mu kwezi gushize wafashe umujyi wa Uvira uhana urubibi na Bujumbura, umurwa mukuru w'ubukungu w'u Burundi, mbere yo gutangaza ko wawuvuyemo, ibyo uruhande rwa Congo ruvuga ko atari ukuri.
Abategetsi b'u Rwanda bahakana gufasha umutwe wa M23, bavuga ko iki gihugu cyafashe gusa ingamba zo kwirinda.
Qatar yagaragaje umuhate mu gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo, mu gihe amakimbirane hagati y'u Rwanda na DR Congo yari ageze aho benshi bavugaga ko hakomeye muri Werurwe(3) umwaka ushize, mu buryo butunguranye iki gihugu cyahuje Perezida Félix Tshisekedi na Paul Kagame i Doha.
Mu gihe leta ya Kinshasa yari yaraciye "umurongo utukura" ko itazigera iganira na M23, Qatar yahurije izi mpande zombi i Doha maze muri Mata(4) ishize zemeranya "kuba bahagaritse imirwano nyuma y'ibiganiro byo kubwizanya ukuri kandi byubaka".
Guhagarika imirwano ariko ntibyabaye kugeza n'ubu, impande zombi zakomeje gushinjanya kugaba ibitero no kurenga ku masezerano yose yagiye yumvikanwaho.
Ubu, bisa n'aho ibiganiro bya Doha byahagaze kandi hari amakuru, ataremezwa kugeza ubu na Kinshasa, ko uru ruhande rwaba rwarivanye muri ibi biganiro.









