Andrew Mountbatten-Windsor: Kuki murumuna w'Umwami Charles yatawe muri yombi?

Ahavuye isanamu, Reuters
Andrew Mountbatten-Windsor yatawe muri yombi akekwaho imyitwarire mibi mu bubasha yari afite bw'ibwami.
Ibi bibaye nyuma y'uko Polisi mu Bwongereza ivuze ko irimo gusuzuma ikirego ku bivugwa ko Andrew yahaye amakuru y'ibanga uwahamwe n'ibyaha byo kugurisha abantu mu by'imibonano mpuzabitsina Jeffrey Epstein wapfuye.
Andrew wahoze ari igikomangoma yahakanye akomeje kandi yivuye inyuma ko nta cyaha afite mu bivugwa muri dosie ya Epstein.
Kuki Andrew yatawe muri yombi?
Andrew yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa kane mu nzu y'Umwami yitwa Sandringham Estate i Norfolk, aho yari acumbitse.
Abapolisi bamutaye muri yombi kuri uyu munsi w'isabukuru ye y'imyaka 66.
Mukuru we, Umwami Charles cyangwa ingoro ye ya Buckingham ntibamenyeshejwe mbere y'igihe iby'ifatwa rya Andrew.
BBC ntabwo izi ku buryo burambuye ibirego by'imyitwarire mibi nshingano yari afite birimo gukorwaho iperereza.
Ariko, ibirego byavuzwe mbere birimo ko yasangije raporo z'ibikorwa by'ubucuruzi, yohereza ikiganiro cy'ibanga ku ishoramari muri Afghanistan, ndetse anashyikiriza amakuru y'ikigega cy'imari umuntu ukora ubucuruzi bwite.
Umunyamakuru wa BBC , Daniel Sandford, yagize ati: "Birashoboka ko igice kimwe cy'ibi kizaba ari ugusangira inyandiko ziri mu madosiye ya Epstein - hagati ya Andrew na Jeffrey Epstein ubwe. Ni bwo Polisi ya Thames Valley yinjiye muri iri perereza."
Ariko Sandford yavuze ko bishoboka ko polisi itari kwibanda gusa ku butumwa bwa email bugaragara cyane mu madosiye ya Epstein.
Ati: "Icya mbere, hari inyandiko miliyoni eshatu ziri muri izo dosiye, bityo hashobora kuba hari zimwe itangazamakuru ryabuze. Ariko icya kabiri, Buckingham Palace yavuze ko izashyigikira Polisi ya Thames Valley mu iperereza ryayo.
"Kandi ibyo bishobora kuba bivuze ko polisi yagiye mu Ngoro, cyangwa ishobora kujya mu Ngoro, isaba kureba ibimenyetso by'itumanaho riri hagati ya Andrew n'abandi bantu."
Uwungirije umukuru wa polisi ya Thames Valley, Oliver Wright, yagize ati: "Dusobanukiwe inyungu rusange muri uru rubanza, kandi tuzatanga amakuru mashya mu gihe gikwiye."
Ingabo zavuze ko zitazavuga izina ry'uyu mugabo wafashwe "nk'uko amabwiriza y'igihugu abiteganya".
Ni ubwa mbere uyu wahoze ari igikomangoma, wahuye n'ibirego byinshi ku bijyanye n'imikoranire ye na Epstein, atawe muri yombi.
Imyitwarire mibi mu nshingano ni iyihe?
Dominic Casciani, umwanditsi w'a BBC News, avuga ko imyitwarire mibi mu nshingano z'ibwami ari icyaha kigoye cyane.
Mu by'ukuri, bivugwa ko umuntu wakoraga akazi mu izina ry'Abongereza yakoze ikintu kibi cyane, azi ko ari kibi.
Hari "ibintu" bine cyangwa ibintu polisi igomba kwibandaho mu iperereza ryayo kugira ngo abashinjacyaha bazashobore gufata icyemezo nyuma niba umuntu agomba gushinjwa mu nkiko cyangwa ataregwa.
Ubwa mbere, polisi igomba kumenya niba uwo muntu irimo gukoraho iperereza yari "umukozi wa leta" kandi ko ibyabaye bishobora kuba byari bimwe mu nshingano zayo.
Niba ibyo byemejwe, abashinzwe iperereza bazashaka ibimenyetso bigaragaza ko ibyabaye byagaragaje ukekwaho icyaha "abishaka" yirengagije inshingano ze cyangwa yitwaye nabi nkana mu bundi buryo. Iyo mvugo imaze igihe kinini itera impaka mu by'amategeko.
Ikibazo gikurikiraho ni ukumenya niba igikorwa bakoze cyari kibi cyane ku buryo cyari "gukoresha nabi icyizere cya rubanda".
Hanyuma, niba ibimenyetso birenze ibizamini bitatu, polisi igomba gusuzuma niba umuntu uri gukorwaho iperereza yarakoze ibyo ashinjwa "nta mpamvu cyangwa impamvu zifatika".
Icyo kibazo cya nyuma ni ingenzi cyane. Ni ihame ry'ibanze ry'ubutabera mpanabyaha ko umuntu ukekwaho icyaha ahabwa umwanya wo gutangaza uruhande rwe rw'inkuru akiregura.
Andrew yajyanywe he kandi ni iki gikurikiraho?

Ahavuye isanamu, Bav Media
Polisi ivuga ko murumuna w'Umwami Charles afunzwe ariko ntituramenya aho yajyanywe.
Ubusanzwe, gutabwa muri yombi bwa mbere kubera icyaha gikekwa ko ari cyo Mountbatten-Windsor ashinjwa byaba mu gihe cy'amasaha make, kugira ngo habeho gusakwa no kubazwa bwa mbere, nk'uko Daniel Sandford, umunyamakuru wa BBC, abivuga.
Ubusanzwe, umuntu wafashwe arekurwa atanze ingwate hanyuma akabwirwa itariki yo gusubira kuri sitasiyo ya polisi kugira ngo abazwe ibindi bibazo.
Ifatwa rya Andrew rinasobanura ko polisi ifite uburenganzira bwo gufata ifoto y'uko afunzwe, ibikumwe bye n'agakoresho ka ADN.
Ubundi iyo agomba gufungwa amasaha arenga atandatu, byagombaga kuba mu cyumba cy'iperereza cyabugenewe.
Andrew yahabwa imyenda, ibinyobwa n'ibiribwa mu gihe bibaye ngombwa.
Umwunganizi mu by'amategeko yari kuboneka mugihe adafite umwunganizi mu by'amategeko.
Nk'uko byatangajwe n'umunyamakuru wa BBC Dominic Casciani, igihe cyo kubaza , bizaterwa n'ibyo polisi izi kugeza ubu n'ibyo iziga mu masaha make nyuma yo gutabwa muri yombi.
Hari igihe ubushinjacyaha bukuru n'abapolisi ba Thames Valley bagomba gufata icyemezo ku bijyanye no gushinja uyu muvandimwe w'umwami ku imyitwarire mibi mu biro bya leta.
Bishobora gufata ibyumweru byinshi mbere yuko hafatwa icyemezo gikomeye.












