DRC na M23 bemeranyije guhagarika imirwano hagamijwe 'kurangiza intambara'

Umugabo wo mu mutwe w'inyeshyamba wa M23 ari ku burinzi i Goma, mu burasirazuba bwa DR Congo. Yambaye imyenda yijimye n'ingofero, ndetse afite icyombo n'imbunda. Arimo kureba ku ruhande ku ruzitiro ruriho ibyatsi.

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Uku ni ko guhagarika imirwano kwa mbere kwiyemejwe kuva ibiganiro muri Qatar bitangiye, nyuma yuko M23 ifashe Goma mu mpera ya Mutarama (1) uyu mwaka
    • Umwanditsi, Didier Bikorimana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n'umutwe w'inyeshyamba uyirwanya wa M23 bemeranyije kuba bahagaritse imirwano, "nyuma y'ibiganiro byo kubwizanya ukuri kandi byubaka" bagiranye i Doha ku buhuza bwa Qatar.

Mu itangazo ryanditse mu magambo amwe mu Gifaransa ariko buri ruhande rwasohoye ukwarwo ku wa kane, Kinshasa na M23 bavuga ko bongeye gushimangira "guhagarika imirwano aka kanya, kureka bidasubirwaho imvugo iyo ari yo yose irimo urwango no gutera ubwoba".

Basabye abaturage na bo "gukurikiza ibi byiyemejwe".

DRC na M23 bavuga ko bemeranyije "gukora ngo hagerwe ku gahenge kagomba gutuma imirwano ihagarara mu buryo bw'ingirakamaro [burambye]", hagamijwe "kurangiza intambara mu mahoro".

Uku ni ko guhagarika imirwano kwa mbere kwiyemejwe kuva ibiganiro byo muri Qatar bitangiye, nyuma yuko M23 ifashe Goma mu mpera ya Mutarama (1), ikavuga ko ishaka "kubohora Congo yose" na Kinshasa ikavuga ko itazigera iganira na M23.

Hari hashize ibyumweru bibiri amakuru avuga ko ibiganiro byatangiye i Doha hagati y'impande zombi ariko nta cyo buri ruhande rwari rwagatangaje ku mugaragaro.

Itangazo rya Kinshasa ryashyizweho umukono na Papy Mbuyi Kanguvu uhagarariye intumwa zayo mu biganiro, mu gihe irya M23 ryashyizweho umukono n'umuvugizi wayo Lawrence Kanyuka.

Umuhuza Qatar yavuze ko ibi byagezweho n'impande zombi bikurikiye inama – yatunguye benshi – yo ku itariki ya 18 Werurwe (3) uyu mwaka hagati ya Perezida w'u Rwanda Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi wa DRC yabereye i Doha, bagahuzwa na Emiri wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Qatar Majed al-Ansari yavuze ko iki gihugu gishimishijwe no kubona "ibikorwa by'ubufatanye n'iri tangazo rihuriweho hagati ya DRC na M23".

Mu butumwa yatangaje ku rubuga X, al-Ansari yagize ati: "Leta ya Qatar irashishikariza impande zombi gukomeza ibi biganiro mu mwuka wubaka, zikora mu kuganisha ku masezerano ahuye [ajyanye] n'ibyifuzo by'amahoro n'iterambere by'Abanye-Congo."

Ikarita igaragaza uturere M23 ikoreramo mu burasirazuba bwa DR Congo
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Impande zombi zivuga ko zemeye kubahiriza ibyo ziyemeje, bikazafungura "inzira yerekeza ku biganiro byubaka byo kugarura amahoro arambye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no mu karere".

Bagize bati: "Ibyo biganiro biziga ku mpamvu zimbitse z'amakuba ariho ubu no ku buryo bwo kurangiza intambara muri teritwari zo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo."

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ububiligi Maxime Prévot yashimye DRC na M23 ku byo biyemeje avuga ko iki ari "icyiciro cy'ingenzi cyane cyo gutuma urugomo ruhagarara".

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe yavuze ko "iri tangazo rihuriweho" ari "intambwe y'ingenzi - ndetse igeza ku ntego - yerekeza ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu gihe ryaba ryubahirijwe mu budahemuka".

Impande zombi zavuze ko zikurikiza "aka kanya" ibyo ziyemeje "mu gihe cyose cy'ibiganiro no kugeza ku musozo wabyo".

DRC na M23 bashimiye byimazeyo leta ya Qatar "ku bw'ibikorwa byayo bikomeje no kwiyemeza kwayo kutajegajega mu gukoresha ibi biganiro by'amahoro bitanga umusanzu wo gukomeza ibiganiro no guteza imbere ubwumvikane bw'impande zombi".

Kinshasa na M23 batangaje ibi nyuma yuko ku wa kane w'icyumweru gishize, Massad Boulos, umujyanama mukuru wa Perezida w'Amerika Donald Trump kuri Afurika, avuze ko u Rwanda rugomba gukura ingabo zarwo ku butaka bwa DRC ndetse na M23 igashyira intwaro hasi, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru.

Kinshasa, ONU n'ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Leta y'u Rwanda irabihakana, ikavuga ko ikibazo cy'intambara yo mu burasirazuba bwa DRC ari icy'Abanye-Congo ubwabo, biganjemo Abatutsi, baharanira uburenganzira bwabo, Kinshasa yananiwe gucyemura.