Kuki igisirikare cya DR Congo kitabasha kurengera uburasirazuba bw'igihugu?

Abasirikare ba DR Congo bo mu mutwe w'ingabo zidasanzwe bari imyitozo i Goma mu mpera z'umwaka ushize bahabwaga n'ingabo za SADC

Ahavuye isanamu, SADC

Insiguro y'isanamu, Abasirikare ba DR Congo bo mu mutwe w'ingabo zidasanzwe bari imyitozo i Goma mu mpera z'umwaka ushize bahabwaga n'ingabo za SADC

Amezi ashize yari akomereye igisirikare cya DR Congo.

Kuva muri Mutarama(1), iki gisirikare cyahuye n'intambara ikomeye imbere y'umutwe wa M23 kuva iyi ntambara yakongera kubura mu 2021.

M23 ubu igenzura ibice bitandukanye n'imijyi y'ingenzi mu burasirazuba bwa DR Congo; Goma na Bukavu.

Vuba aha kandi M23 yafashe umujyi wa Walikale, kure hashoboka mu burengerazuba uyu mutwe umaze kugera.

Kinshasa, ONU na bimwe mu bihugu by'iburengerazuba bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibyo mu bihe bya vuba Kigali itemeye cyangwa ngo ihakane mu buryo bweruye.

Bisa n'ibitunguranye kuba M23 inesha ku rugamba ingabo za leta mu gihe mu mibare ivugwa izi ngabo zikubye inshuro nyinshi umubare w'abarwanyi ba M23.

Mu gihe ingabo za leta zibarirwa mu bihumbi birenga 100, ONU ivuga ko abarwanyi ba M23 babarirwa mu bihumbi bicye kongeraho ibihumbi hagati ya bitatu na bine ivuga ko bavuye mu Rwanda. Umubare nyayo w'abarwanyi ba M23 ubu ntabwo uzwi neza.

Hejuru y'ibi hiyongeraho ko kuva mu 2023 igisirikare cya Congo cyashowemo agera kuri miliyoni 794$, menshi kurusha ikindi gihugu cyose muri Afurika muri iyi myaka.

None kuki izo ngabo zatsinzwe bikomeye mu burasizuba bw'igihugu?

Gusenyuka ku gihe cya Mobutu

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Inzobere zivuga ko igisirikare cya DR Congo cyari gikomeye kandi cyubashywe nyuma y'ubwigenge mu myaka ya 1960 na 70 ku gihe cy'ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko.

"Cyari igisirikare gikomeye ariko cyaje gucikamo ibice no gusenyuka", ni ibivugwa na Mvemba Phezo Dizolele ukuriye Africa Program mu kigo Center for Strategic and International Studies (CSIS).

Ati: "Mu mpera z'ubutegetsi bwa Mobutu ni ho igisirikare cyashengabaye. Yubatse ingabo zimurinda zifite ibikoresho bikomeye – ariko ntiyita ku gisirikare cyose."

Hejuru yo kubura ubushobozi, igisirikare cyahuye n'ikindi kibazo nyuma y'amasezerano y'amahoro atandukanye yo kurangiza intambara zo mu myaka ya 1990.

Muri ayo masezerano harimo kwinjiza mu ngabo abahoze mu mitwe y'inyeshyamba. Bivuze ko kugeza hagati mu myaka ya 2000, igisirikare cyari kigizwe n'abari mu cya Mobutu n'abahoze ari inyeshyamba.

"Iki gikorwa cyo guhuza ingabo n'abahoze ari inyeshyamba ntabwo cyakoze neza hose" nk'uko Richard Moncrieff wo mu kigo Crisis Group abivuga.

Ati: "Isukari ntiyivanze neza mu cyayi – bikomeza kuba gutyo.

"Nyuma y'izo ntambara twabonye igisirikare cy'igihugu kigizwe n'impande nyinshi zahoze zirwana, buri ruhande rufite intego zarwo, rimwe na rimwe zijyanye n'agace ruvamo, ntibumve amategeko y'ubuyobozi bukuru bw'ingabo."

Ubuyobozi bubi na ruswa

Kunanirwa guhuza neza imitwe itandukanye y'inyeshyamba mu ngabo byatumye haba ibibazo mu kuzitegeka ndetse no kubura k'ubuyobozi bukwiriye bw'ingabo.

Mvemba Phezo Dizolele ati: "Abanyecongo bashobora kurwana ariko hari ruswa no kuyobora kujegajega. Amafaranga arasohoka ariko ntihagire ukurikirana uko yakoreshejwe."

Dizolele avuga ko kwiba ibigenewe abasirikare, na ruswa, bituma kugeza n'ubu bigoye kumenya neza umubare w'abasirikare bose ba Congo, kuko akenshi uwo mubare ukabirizwa "ku mpamvu z'inyungu" no kuyobya amafaranga azigenewe.

Ati: "Ni 'business' nini itifuza ko hari uza kuyigenzura."

Richard Moncrieff yongeraho ko ubuyobozi bubi mu ngabo butanga ishusho y'ubutegetsi bwa guverinoma, nabwo buri mu kibazo nk'icyo.

Ati: "Ni ikibazo cy'ubutegetsi bwa politike hamwe na ruswa ikabije. [N'ahandi] Ingabo ni ishusho ya sosiyete na politike ziba zihagarariye."

Moncrieff avuga ko kubera ruswa, amafaranga menshi ashyirwa mu gisirikare ari gacye cyane agera ku musirikare wo hasi. Ko abasirikare bato bahembwa macye cyane kandi imiryango yabo ntiyitabweho.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka, icukumbura rya BBC, ryasanze abacanshuro bo muri Romania bazanywe na leta kurwana barahembwaga asaga 5,000$ ku kwezi, ugereranyije n'umusirikare muto wahabwaga asaga 100$ ku kwezi, rimwe na rimwe na yo ntamugereho.

Ni nde ufasha igisirikare cya DR Congo?

Mu kumenya intege nke z'igisirikare cyayo, leta ya Kinshasa yasabye ibihugu bitandukanye, birimo n'ibituranyi, kuza kugifasha kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba.

Ingabo z'umuryango wa Afurika y'iburasirazuba (EAC) zoherejweyo, leta ikavuga ko zije kurwanya M23 ariko kuko kurwana bitari mu nshingano zazo byatumye nyuma y'umwaka umwe Kinshasa itongera amasezerano yazo.

Nyuma, Malawi, Afurika y'Epfo na Tanzania zoherejeyo ingabo mu butumwa bw'umuryango w'ibihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo (SADC), ndetse n'u Burundi, izi ngabo zo zafashaga iza leta mu mirwano.

Abasirikare bagera kuri 14 ba Afurika y'Epfo baguye ku rugamba muri DR Congo

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Abasirikare bagera kuri 14 ba Afurika y'Epfo baguye ku rugamba muri DR Congo

Ariko Dizolele avuga ko ubushake bw'izo ngabo z'amahanga "bushingira ku bushake n'umuhate w'ubutegetsi bw'ibyo bihugu".

Abacanshuro b'i Burayi na bo biyongereyeho, bari bafite intwaro abasirikare ba DR Congo badasanzwe bakoresha.

Aba basesenguzi ariko bavuga ko abo bose batashoboye guhagarika gukomeza kwa M23 no gufata ibice bitandukanye.

M23 ishobora kugera kure kurushaho?

Banki zikomeje gufunga imiryango mu bice bigenzurwa na M23 kuko banki nkuru y'igihugu ishobora kuzifatira ibihano zifunguye

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Banki zikomeje gufunga imiryango mu bice bigenzurwa na M23 kuko banki nkuru y'igihugu ishobora kuzifatira ibihano zifunguye

Mu gihe ingabo za leta zigaragaza intege nke, abasesenguzi bibaza aho M23 ifashwa n'ingabo z'u Rwanda, ishobora gufata uko hangana.

Moncrieff ati: "Byerekana ugukomera kw'ingabo z'u Rwanda, atari gusa mu buryo zubatse, ikinyabupfura, uko ziyoborwa, gutegura hamwe n'ubutasi…ahubwo no mu bikoresho."

Gusa nubwo M23 irimo kwihuta mu gufata ibice bitandukanye, kubigumamo no kubitegeka ni ikindi kibazo.

Imijyi bagenzura, nka Bukavu na Goma, igowe no kuba za banki zigifunze, bivuze ko hari ikibazo cy'amafaranga. Ibiciro by'ibicuruzwa by'ibanze, n'ubugizi bwa nabi, byarazamutse.

Kubera izo mpamvu, inzobere zivuga ko nubwo M23 yakomeza kwigira imbere, izagorwa nokugumana no gutegeka utwo duce yafashe.

Ahagenzurwa na M23

Dizolele ati: "Abanyecongo ntabwo bashishikajwe n'ibyo M23 irimo kugerageza gukora."

Mu buryo burambye, inzobere zivuga ko igisirikare cya DR Congo gikeneye ivugurura ryihuse kugira ngo kibashe gutanga umusaruro.

Ariko izi nzobere zikavuga ko ibi bisa n'ibidashoboka kuko ivugurura ari igikorwa kirekire ndetse gihenze kandi gishingira ku gukomera k'ubutegetsi n'ubushake bwa politike.

Moncrieff ati: "Abanyapolitike batinya cyane gushyiraho uburyo bwo gukorera mu mucyo ku bayobozi b'ingabo.

"Baba banafite ubwoba ko bishoboka ko igisirikare cyabahirika ku butegetsi."