Mozambique: 'Umwana w'igitangaza' wavukiye mu giti kubera imyuzure, yishwe no kubura amaraso agize imyaka 25

Umusirikare w’itsinda ry’abaganga wifashishije kajugujugu ashyikiriza mu gutabara umwana na nyina

Ahavuye isanamu, SABC

Insiguro y'isanamu, Carolina Cecilia Chirindza n'umwana we w'uruhunja rukivuka bakurwa mu kaga n'indege ya kajugujugu yo muri Afurika y'Epfo yarimo ifasha mu bikorwa byo gutabara
    • Umwanditsi, Jose Tembe
    • Yakoze inkuru ari, Maputo

Muri Gashyantare(2) mu mwaka wa 2000, abantu amagana barapfuye abandi ibihumbi amagana bavanwa mu byabo nyuma y'uko uruzi rwa Limpopo rusandaye mu majyepfo ya Mozambike.

Icyo gihe, ni bwo hagaragaye amashusho y'umwana w'uruhunja n'umubyeyi we bakurwa mu giti n'indege ya kajugujugu kugira ngo bakizwe mu gihe aho bari bari hari huzuye amazi.

Iyo foto yabaye imwe mu mafoto y'ingenzi y'imyuzure yo muri Mozambike mu mwaka wa 2000, imyuzure mibi kurusha iyindi igihugu cyigeze kugira.

Uwo mwana yari amaze kuvukira mu giti nyina yari yuriye ahunga imyuzure, yamwise Rosita Salvador Mabuiango, yamenyekanye nk'"umwana w'igitangaza".

Nyuma y'imyaka 25 gusa Rosita avutse mu buryo budasanzwe, ubu yishwe n'uburwayi yari amaranye igihe kirekire, nk'uko umuvandimwe we yabibwiye BBC.

Mu gusubiza amaso inyuma ku buzima bwa Rosita, Perezida Daniel Chapo yamusobanuye nk'ikimenyetso cy'icyizere ku bakobwa bo mu gihugu cya Mozambique.

Umwana urimo kwayura

Ahavuye isanamu, SABC

Insiguro y'isanamu, Camera za televiziyo zifata amashusho ya mbere ya Rosita wari umaze kuvukira mu giti

Nyina wa Rosita, Carolina Cecilia Chirindza, imyuzure yamugezeho ari ku cyumweru nimugoroba ahagana saa kumi, abona amazi yuzuye hose nk'uko umuryango wa Croix-Rouge wabisobanuye icyo gihe.

Carolina yagize ati: "Amazi yari ageze ku nzu kandi agenda akaza imbaraga, bityo nk'abandi bose bo mu mudugudu dutangira guhungira mu biti.

"Nashyize abana banjye babiri bato ku mugongo ngerageza kurira. Byari bigoye cyane.

"Twari abantu 15 bose hamwe, kandi twahamaze iminsi ine. Twarasenze cyane.

"Nta cyo kurya twari dufite, abana barariraga cyane, ariko ntacyo twari kubakorera."

Mu masaha ya kare ku wa Gatatu mu gitondo, Carolina wari ukuriwe, yatangiye kubyara, ari mu giti aho yari yahungiye, maze we n'umwana babonwa n'indege ya gisirikare yo muri Afurika y'Epfo yari mu bikorwa by'ubutabazi.

Aba bombi bahise baba ikimenyetso cy'ingaruka z'iyo myuzure yateye igihugu cya Mozambique, ndetse mu mpera z'umwaka wa 2000 bagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuvugana n'Inteko Ishinga Amategeko no gufasha gukora ubukangurambaga bwo gushaka ubufasha bwo guhangana n'ingaruka z'ibyabaye mu gihugu cyabo.

Carolina n'umwana we Rosita bafotowe i Washington muri Nyakanga(7) 2000 mu rugendo ruto bahagiriye

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

Insiguro y'isanamu, Carolina n'umwana we Rosita bafotowe i Washington muri Nyakanga(7) 2000 mu rugendo ruto bahagiriye

Ubwo yemezaga inkuru y'urupfu rwa Rosita w'imyaka 25 kuri uyu wa mbere, umuvandimwe we Celia Salvador yabwiye BBC ati:

"Yapfuye nyuma y'indwara yari amaranye igihe kirekire. Ndababaye cyane. Yapfuye azize indwara ntashobora gusobanura iyo ari yo."

Nk'uko abandi bagize umuryango babivuga, Rosita yari amaze imyaka arwana n'indwara yo kubura amaraso (anaemia).

Kubera gukomera kw'iyo ndwara, yari amaze ibyumweru birenga bibiri mu bitaro, yapfuye ku wa mbere mu gitondo mu bitaro byo mu gace k'icyaro ka Chibuto aho avuka.

Perezida wa Mozambique yabwiye BBC ati: "Mana yanjye. Inkuru mbi cyane. Nifurije umuryango wabuze uwabo kwihangana".

"Yari ikimenyetso ku bakobwa bo muri Mozambike. Ni yo mpamvu nifatanyije mu kababaro n'Abanyamozambike bose, cyane cyane abakobwa bo muri Mozambike."

Rosita yakuriye mu muryango we kandi asoza amashuri yisumbuye mu gace k'icyaro ka Chibuto aho yavukiye. Yari afite umwana w'umukobwa w'imyaka itanu.

Rosita yaguye mu bitaro by'iwabo i Chibuto muri Mozambique
Insiguro y'isanamu, Rosita yaguye mu bitaro by'iwabo i Chibuto muri Mozambique

Umusesenguzi wa politiki Charles Mangwiro yavuze ko urupfu rwe ari "isomo rikomeye ku gihugu kugira ngo kinoze serivisi z'ubuvuzi mu gihugu hose.

"Ntabwo ushobora kwitega kubaho igihe abaganga bagaragaza buri munsi ko bamaze amezi badahembwa kandi hari ibura ry'ibikoresho by'ibanze nk'ibikoresho byo kwirinda n'imiti yica udukoko."

N'ubwo hashyizweho abakozi b'ubuvuzi benshi mu myaka yashize, abasesenguzi bakomeza kuvuga ko urwego rw'ubuvuzi rukeneye imiti n'ibikoresho by'ibanze.

Meya wa Chibuto, Henriques Machava yabwiye itangazamakuru ko ibiganiro birimo gukorwa n'umuryango kugira ngo bafatanye mu gushyingura Rosita, kandi ibizakenerwa byose, bizishyurwa n'ubuyobozi bw'umujyi.