Trump yavanye Amerika mu miryango mpuzamahanga 66 irimo n'iya Loni

Donard Trump, Perezida wa Leta zunze ubumwe za amerika mu ikoti na Karuvati, n'ingofero yanditseho ngo ongera ugire Amerika nziza

Ahavuye isanamu, White House

Insiguro y'isanamu, Perezida Trump akomeje kuvana Amerika mu miryango mpuzamahanga inyuranye

Ibiro bya perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (White House) byatangaje ko Trump yashyize umukono ku cyemezo cyo kuvana Amerika mu miryango 66 mpuzamahanga "itagifite icyo imariye" icyo gihugu.

Muri iyo miryango, harimo 31 ya Loni n'indi 35 itari iya Loni.

Ibi bibaye nyuma y'uko tariki ya 4 Gashyantare (2) 2025, hari hasohotse Iteka rya Perezida ryo kuvana Amerika no guhagarika inkunga zigenerwa imiryango imwe n'imwe y'Umuryango w'Abibumbye, hamwe no gusuzuma inkunga Amerika itera imiryango mpuzamahanga yose.

Iryo tangazo rivuga ko iryo teka kandi ryari ryategetse Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, afatanyije n'Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w'Abibumbye, gukora isuzuma ry'imiryango yose mpuzamahanga ya leta (intergovernmental organizations) Amerika ibereye umunyamuryango kandi iha inkunga iyo ari yo yose cyangwa ubundi bufasha.

Bagasuzuma kandi amasezerano mpuzamahanga yose Amerika ifitemo uruhare, hagamijwe kumenya imiryango, n'amasezerano mpuzamahanga bihabanye n'inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Donald Trump yagize ati: "Nasuzumye raporo y'Umunyamabanga wa Leta, kandi nyuma yo kuganira n'Abagize Guverinoma yanjye, nafashe umwanzuro ko bidahuje n'inyungu za Amerika gukomeza kuba umunyamuryango, kugira uruhare, cyangwa gutanga ubundi bufasha ku miryango mpuzamahanga 66 irimo iyigenga n'indi ya Loni."

Yongeraho ati: "Hashingiwe ku bubasha nahawe nk'umukuru ntegetse inzego zose z'ubutegetsi n'ibigo bya Leta (inzego) gufata ingamba zihuse zigamije gushyira mu bikorwa kuvana Amerika muri iyi miryango vuba bishoboka.

"Ku bijyanye n'inzego z'Umuryango w'Abibumbye, kuvamo bisobanura guhagarika kwitabira ibikorwa byazo cyangwa guhagarika inkunga zazihabwaga, mu rugero rwemewe n'amategeko."

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Trump yongeyeho ko isuzuma rye ku bindi byavuye mu bushakashatsi bwakozwe n'Umunyamabanga wa Leta rigikomeje.

Muri iyi miryango harimo iyita ku mihindagurikire y'ikirere no kurengera ibidukikije n'Amasezerano-shingiro ya ONU ku mihindagurikire y'ibihe (CNUCC), ari na yo ishingirwaho hashyirwaho amasezerano mpuzamahanga arimo ay'i Paris ku mihindagurikire y'ikirere.

Trump yategetse kandi ko Amerika iva mu nama nyunguranabitekerezo y'abahanga ku birebana n'ikirere (GIEC) n'izindi nzego zita ku bidukikije, harimo IRENA n'Ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku kurengera ibinyabuzima.

Uretse inzego zita ku kirere, Trump yanategetse ko Amerika iva mu zindi gahunda za ONU zirimo izita ku mibereho myiza, nk'Ikigega cya ONU gishinzwe ubuzima bw'ababyeyi n'abana (UNFPA), aho na mbere hose yari yarahagaritse inkunga.

Yavuze kandi ko asezeye muri CNUCED, iyoborwa na Rebeca Grynspan, usanzwe ahatanira kuyobora ONU.

Ibi byose bije byiyongera ku gusezera kwa Amerika muri UNESCO, OMS n'Amasezerano ya Paris, uretse ko ubutegetsi bwa Joe Biden bwari bwarabihinduye mbere y'uko Trump agaruka ku butegetsi.

Ibi byemezo bya Donald Trump bikomeje kugaragara nk'igitero gikomeye ku mikoranire mpuzamahanga ishingiye ku mahame ya siyansi no kurengera ikiremwamuntu.

Abasesenguzi bavuga ko gusezera mu mashyirahamwe menshi atandukanye bishobora kugabanya uruhare rwa Amerika mu biganiro mpuzamahanga no mu gucunga ibibazo byambukiranya imipaka, birimo ibidukikije, ubuzima rusange, ndetse n'iterambere rirambye.

Byitezwe kandi ko ibi byemezo bishobora gutera ingorane ku mishinga itandukanye yaterwaga inkunga na Leta zunze Ubumwe za Amerika, bikaba byanahungabanya uburyo amakuru n'ubumenyi mpuzamahanga byagabanyaga ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe no kurwanya ubukene ku isi.