Liberia yemeye kwakira abantu bagera ku 1200 bo mu bindi bihugu birukanwe n'Amerika

Ahavuye isanamu, EPA/Shutterstock
Leta ya Liberia yemeye kwakira, mu mezi 12 ari imbere, abantu bagera ku 1200 bakomoka mu bindi bihugu birukanwe n’Amerika, itsinda rya mbere ry’abirukanwe 20 rikaba ryitezwe kuhagera ku wa kane, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters, bisubiramo amagambo yo mu itangazo leta yasohoye ku wa kabiri.
Kuva butangiye imirimo muri Mutarama (1) mu mwaka ushize, ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwagiranye amasezerano menshi n’ibihugu byinshi byo muri Afurika kugira ngo byakire abantu Amerika yirukanye ariko idashobora kohereza, mu buryo bukurikije amategeko, mu bihugu bakomokamo.
Akenshi abo bantu bagiye babona uburyo bwo kubarengera mu mategeko bubuza ko basubizwa iwabo, nyuma yuko abacamanza bo muri Amerika b’impuguke mu bijyanye n’abinjira mu gihugu banzuye ko bafite ibyago byo gukorerwa iyicarubozo cyangwa irindi hohoterwa baramutse basubijwe mu bihugu bakomokamo.
Reuters itangaza ko Amerika yagiye ishyigikira ayo masezerano yo kohereza mu bindi bihugu abo yirukanye ikavuga ko akurikije amategeko, nubwo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko amakuru arambuye kuri ayo masezerano adasobanutse neza, ndetse ko benshi birukanwe amaherezo birangira basubijwe mu bihugu bakomokamo.
Itangazo rya leta ya Liberia rivuga ko abo birukanwe n’Amerika “bazaba barimo abaturage cyangwa abakomoka mu bihugu byo muri Afurika n’abo mu bihugu byo mu gice cy’isi cy’uburengerazuba [Western Hemisphere] bafite uruhushya rwa muganga rubemerera gukora ingendo”.
Nta makuru yahise amenyekana y’ibihugu abo birukanwe bakomokamo. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yavuze ko idatangaza amakuru nk’ayo.
Izindi nkuru wasoma:



