El Mencho: Uyu mucuruzi kabuhariwe w'ibiyobyabwenge wishwe kubufasha bwa Amerika yari afite imbaraga ki?

Ahavuye isanamu, Departamento de Estado de EE.UU
- Umwanditsi, Will Grant
- Igikorwa, BBC News
- Igihe co gusoma: iminota 4
Hari abantu bacye cyane bakoze amateka y'ibyaha bitegurwa byo muri Mexique, Nemesio Oseguera Cervantes – uzwi cyane nka "El Mencho" ni umwe muri bo.
Yavukiye mu cyaro mu ntara y'iburengerazuba ya Michoacán, kuzamuka kwe ku isonga ry'umwe mu mitwe y'abagizi ba nabi kandi ateye ubwoba muri Mexique ya none, Jalisco New Generation Cartel (CJNG), byari ibintu bikomeye cyane. Kandi byagezweho binyuze mu bugizi bwa nabi, n'ubugome.
Iyicwa rye ryatangajwe nk'intsinzi muri Mexique no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
BBC ivuga ku cyo iyicwa ry'uyu mucuruzi w'ibiyobyabwenge 'El Mencho' rivuze kuri Mexique.
Abategetsi ba Mexique na Amerika batangaje ko inzego z'ubutasi za Amerika zagize uruhare mu ifatwa rye, mu gikorwa cy'ubufatanye bwambukiranya imipaka bavuze ko bwari ingirakamaro kuri leta zombi.
Ku gisirikari cya Mexique, iyicwa rya Mencho riciye intege nibura mu buryo bw'imitekerereze itsinda CJNG yari akuriye, ndetse wenda mu gihe runaka.
Abakoranaga na El Mencho ntibatinze kwihorera.
Bashyizeho za bariyeri mumihanda maze batangira ibikorwa by'urugomo bikabije mu mihanda mu ntara umunani zitandukanye za Mexique, guhera mu ntara ya Guerrero ku nkombe ya Pasifika kugeza kuri Tamaulipas mu majyaruguru y'uburasirazuba. Ndetse n'umurwa mukuru, umujyi wa Mexico, n'intara ikikije uyu mujyi, byahuye n'ibibazo byatejwe n'i mvururu.
Bumwe mu bwicanyi bubi cyane bwabaye ahitwa Jalisco aho abantu bitwaje imbunda batwitse amaduka yo mu murwa mukuru wa leta, Guadalajara – hamwe mu hantu hazabera imikino y'igikombe cy'isi cya FIFA uyu mwaka.
Mu gace ko ku mwaro w'inyanja wa Puerto Vallarta, ba mukerarugendo n'abaturage bagiye kwihisha aho bari kugeza igihe urugomo rurangiye.
Ni ikimenyetso cy'ubudahemuka cy'abarwanyi ba El Mencho bakoraga ibikorwa by'urugomo kubera umujinya bafitiye iyichwa ry'umukuru wabo.
Ariko niba bariyeri zo mu muhanda no gutwika imodoka bisobanuye ibirenze ibyo berekana, cyangwa se niba imvururu zizagabanuka cyangwa se ziziyongera ibyo bizamenyekana neza mu minsi mike iri imbere.
Ariko ukuri kuva kera kwerekanoa ko bene iyi mitwe y'abagizi ba nabi mpuzamahanga, nta gushidikanya ko hari abantu batatu cyangwa bane bakomeye bashobora kumusimbura.
Ariko nta gushidikanya ko El Mencho ariwe wari ufite uruhare runini mu gutuma agatsiko ka CJNG gakomera.
Ubwo yimukiraga muri Amerika nk'umwimukira udafite ibyangombwa mu myaka ya za 80, El Mencho yari amaze guhamwa n'ibyaha byo guhinga no gucuruza urumogi mu ntara ye y'amavuko.
Hakurikiyeho guta muri yombi abantu batandukanye muri Amerika ubwo yashakishwaga cyane muri California, mbere y'uko afatwa agakatirwa gufungwa imyaka myinshi muri Amerika.

Ahavuye isanamu, Reuters
Gusa Mencho yaje koherezwa yoherejwe muri Mexique afite imyaka 30 y'amavuko maze atangira kwivanga mu bikorwa by'ubujura bukorwa n'udutsiko .
Yakoreye agatsiko ka Milenio Cartel, yari iherereye mu gace yavukiyemo ka Michoacán, maze akura mu gihagararo no mu izina nk'umutegetsi w'umunyagitugu kandi w'umugome muri iryo tsinda.
Nyuma ubwo iri tsinda ry'aba bagizi ba nabi ryacikaga mo ibice, mu bisigazwa byaryo havutsemo akatsiko ka CJNG, El Mencho aba umukuru wako.
Binyuze mu kwagura uturere no kwihuta mu guhindura ibikorwa by'aka gatsiko mu bikorwa bishya kandi bitemewe n'amategeko bibyara inyungu, El Mencho yahinduye iri itsinda riba ari ryo tsinda ry'abagizi ba nabi rikomeye muri Mexique.
Ubutegetsi bwe n'agatsiko ke byagize uruhare mu gusenyuka kw'itsinda ry'agatsiko ka Sinaloa Cartel nyuma yo gufatwa no koherezwa muri Amerika kw'umukuru wako Joaquín "El Chapo" Guzmán.
Intambara zakurikiyeho hagati y'imitwe yari ihanganye muri Sinaloa zatumye iri tsinda ricikamo ibice, CJNG irazamuka kurushaho.
El Muncho n'itsinda rye bafashe igice kinini cy'uucuruzi bw'ikiyobyabwenge cya 'fentanyl' nyuma y'ihirima rya El Chapo.
El Mencho yaboneyeho inyungu mu buryo bugaragara muri iki cyuho n'urukurikirane rw'ibintu byabaye mu gatsiko ka Sinaloa.
Ariko, nk'uko bikunze kugaragara mu byaha by'ibiyobyabwenge muri Mexique, ntabwo ryari ikamba yambaye igihe kirekire.
Leta ya Perzida Claudia Sheinbaum ivuga ko kwica Mencho ari ari intsinzi ikomeye, kandi ibi byagarutsweho na Washington.
Bibaye kandi nyuma y'igitutu cya Perezida Donald Trump yashyize kuri leta ya Mexique kugira icyo ikora ku kibazo cy'abimukira n'icuruzwa rya 'fentanyl'.
Kuba harimo uruhare rw'ubutasi bwa Amerika mu iyicwa rya Mencho, binashimangira ubushake bwa leta ya Prerezida Claudia Sheinbaum bwo gukorana na Washington mu kugera ku ntego zimwe.
Kugeza ubu, Abanya-Mexique baracyavuga ku rupfu rwa El Mencho wishwe bigakurikirwa n'impagarara n'urugomo hirya no hino mu gihugu byakozwe n'abari mu itsinda rye.












