Bwa mbere mu mateka igiciro cya zahabu kigeze ku $5,000 kuri 28g

Ahavuye isanamu, Reuters
Ku nshuro ya mbere mu mateka, igiciro cya zahabu kw'isoko mpuzamahanga ubu kigeze ku 5,000$ (miliyoni 7,2 Frw) kuri 'ounce' imwe ( 28g). Ni mu kuzamuka gukomeje, kwiyongereyeho 60% mu 2025.
Ibi bibaye mu gihe ubushyamirane bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ibihugu bindi bigize OTAN/NATO ku kibazo cya Greenland kwakomeje guteza impungenge ku masoko n'ishoramari ku isi.
Ingamba z'ubucuruzi za Perezida Donald Trump kandi zateye ubwoba amasoko y'imari ku isi nyuma y'uko ku wa gatandatu atangaje ko ashobora gushyiriraho Canada imisoro ya 100% ku bicuruzwa byayo mu gihe yagirana amasezerano y'ubucuruzi n'Ubushinwa.
Mu bihe by'ubwoba mu by'ubukungu ku isi zahabu ihinduka ahantu hizewe abashoramari bahita bashora amafaranga yabo.
Ku wa gatanu, na bwo ku nshuro ya mbere igiciro cy'icyuma cy'ifeza (silver) cyageze ku 100$ kuri 'ounce' imwe, igiciro cy'ifeza cyiyongereyeho 150% mu mwaka ushize.
Kuzamuka kw'ibiciro by'amabuye y'agaciro kwatewe n'ibindi bintu birimo;
- Ihungabana ry'ibiciro by'ibicuruzwa bisanzwe ku masoko
- Kugwa kw'agaciro k'idorari rya Amerika
- Kuyagura kwa banki z'ibihugu zitandukanye ku isi
- Intambara muri Ukraine
- Kugabanya inyungu ku ishoramari kwitezwe kuri 'US Federal Reserve'
Intamabara muri Gaza, hamwe na Amerika gufata Perezida Nicolás Maduro wa Venezuela na byo biri mu byatuye igiciro cya zahabu kizamuka.
Imwe mu mpamvu ituma zahabu yifuzwa cyane ni ukutaboneka kwayo. Ku isi yose bigereranywa ko hamaze gucukurwa gusa toni 216,265 za zahabu, nk'uko bivugwa n'ikigo World Gold Council.
Nyinshi muri iyo zahabu yacukuwe mu butaka bw'isi kuva mu 1950, ubwo ikoranabuhanga mu bucukuzi ryari rimaze gutera imbere kandi ibindi birombe bishya bimaze kuvumburwa.
Ikigo US Geological Survey kigereranya ko izindi toni 64,000 za zahabu zishobora gucukurwa mu birombe, nubwo kuboneka kw'iri buye ry'agaciro byitezwe ko rizagera ku rugero rwo kutiyongera mu myaka iri imbere.
Nicholas Frappell, ukuriye ikigo ABC Refinery agira ati: "Iyo utunze zahabu, ntaho iba ihuriye n'umutungo w'undi muntu cyangwa leta nka 'bond'. Zahabu ni imari ikomeye yo gutunga mu gihe isi iri mu bihe by'impungenge ku bukungu".
Kuva mu 1979 umwaka wa 2025 niwo wabaye umwaka igiciro cya zahabu cyatumbagiye kurusha indi yose.
Ibi byatewe n'impamvu twavuze, no gukabiriza agaciro k'amasoko y'imari ya 'artificial intelligence', ibi byatumye abashoramari berekeza amaso kuri zahabu.
'Abantu bajya kuri zahabu'
Nikos Kavlis, umushakashatsi wo mu kigo Metals Focus agira ati: "Ntekereza ko igice kinini cy'izi mpungenge zikomeye mu bukungu dufite ubu ziva ku ngamba za Amerika".
Mu gihe impungenge ku bukungu zishobora gutuma igiciro cya zahabu kizamuka, gishobora no kuzamuka iyo abashomari biteze ko za banki z'ibihugu zigiye kugabanya urugero rw'inyungu ku nguzanyo n'ishoramari.
Iyo izo nyungu zimanutse biba bisobanuye ko abashoramari bunguka macye ku bintu nk'impapuro mpeshamwenda (bonds), bityo bakareba ahandi bashora nko muri zahabu cyangwa icyuma cy'ifeza (silver).
Nka Banki nkuru ya Amerika (US Federal Reserve) byitezwe ko izagabanya inyungu ku nguzanyo n'ishoramari inshuro ebyiri muri uyu mwaka.
Ahmad Assiri umushakashatsi mu kigo Pepperstone agira ati: "Iyo gushyira amafaranga mu mpapuro mpeshamwenda za leta (bonds] ntacyo mu by'ukuri bikimaze, abantu bajya kuri zahahu".
Si abashoramari gusa barimo kugura zahabu.
Umwaka ushize, Banki Nkuru z'ibihugu na zo zongereye toni amagana ya zahabu mu bubiko bwazo, nk'uko bivugwa na World Gold Council.
Kavalis ati: "Harimo kugaragara kuva ku madorari, kandi ibyo birimo guha zahabu agaciro gakomeye".
Gusa nanone si bose bagura zahabu ku bw'impamvu z'ishoramari.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Mu mico myinshi, zahabu ni umurimbo wo kumurika, kwambara no kwerekana mu mihango nk'ubukwe.
Mu buhinde, imurikabikorwa rya Diwali riba muri mwaka rizwi nk'ahantu hakomeye hagurirwa zahabu nyinshi mu myemerere yo kwifuza amahirwe n'imitungo.
Morgan Stanley, banki y'ishoramari yo muri Amerika, ivuga ko ingo z'abantu mu Buhinde zitunze zahabu y'agaciro ka tiliyari 3.8$, bingana na 88% by'umusaruro mbumbe (GDP) w'Ubuhinde.
Ubushinwa bituranye, ni cyo gihugu cya mbere kw'isi gituganya kandi kugura zahabu nyinshi, ku Bashinwa zahabu ni ikimenyetso gikomeye cy'ubutunzi.
Kavalis agira ati: "Kenshi mu bihe by'Umwaka mushya w'Ubushinwa haboneka abaguzi benshi ba zahabu, ibyo ubu turimo kubibona ku rugero runaka", aha yakomezaga ku mwaka mushya w'Ifarashi witezwe gutangira mu kwezi gutaha kwa Gashyantare(2).
Ku isi ibihugu bitanu bya mbere bifite ububiko bunini bwa zahabu, nk'uko bivugwa n'ikigo World Gold Council, ni;
- Leta Zunze Ubumwe za Amerika – toni 8,133
- Ubudage – toni 3,350
- Ubutaliyani – toni 2,452
- Ubufaransa – toni 2,437
- Ubushinwa - toni 2,204













