Igiciro cya zahabu cyazamutse nyuma y'uko Amerika ishimuse Maduro

Ikiganza kirimo gukora mu bikomo bya zahabu

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ubucuruzi bwahinduye isura, amafaranga yimurirwa mu byitwa "ibikoresho byizewe" (safe-haven assets)

Mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa mbere muri Aziya, zahabu yari yazamutseho hafi 1.8% igera kuri hafi $4,408 ni ukuvuga hafi miliyoni esheshatu n'igice (6,430,034 frw) y'amanyarwanda, kuri ounce imwe ya zahabu.

Ifeza yo yari yazamutseho hafi 3.5%, kuko amafaranga yimuriwe mu byitwa "ibikoresho byizewe" (safe-haven assets).

Ibiciro bya peteroli byo ntibyahindutse cyane,mu giheimigabane mu karere yari iri hejuru muri rusange.

Zahabu na feza byombi byigeze kuzamuka ku rwego rwo hejuru mu mateka, mu mwaka wa 2025, ariko ibiciro byaje kugabanuka mu minsi ya nyuma.

Gusa ibyo ntibyabujije zahabu gukomeza kuba hejuru kurusha indi myaka kuva mu 1979, aho yagize izamuka riri hejuru ya 60%, ikagera ku rwego rwo hejuru rw'amateka rwa $4,549.71 ku itariki ya 26 Ukuboza (12) 2025.

Iryo zamuka ryatewe n'impamvu zitandukanye zirimo ibyitezwe byo kugabanya inyungu ku nguzanyo, kwigarurirwa kwa zahabu n'amabanki makuru, ndetse n'impungenge z'abashoramari ku makimbirane mpuzamahanga no kutabona neza ahazaza h'ubukungu.

Igiciro cy'ibikomoka kuri peterori cyahindagurikaga mu bucuruzi bwo mu rukerera, kigabanuka gato mu masaha yo mu gitondo hagati. Ku rundi ruhande, abashoramari bahangayikishijwe n'ingaruka zishobora kugera ku bucuruzi bw'ibikomoka kuri peterori nyuma y'uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishimuse perezida wa Venezuela.

Ikiganza cyambaye agapfukantoki kirimo kwerekana zahabu ku meza ariho izindi nyinshi

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Ibiciro bya zahabu byazamutse mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko azakoresha umutungo munini wa peteroli wa Venezuela nyuma yo gufata Maduro, avuga ko Amerika izayobora igihugu kugeza igihe hazaboneka inzibacyuho "itekanye, iboneye kandi itekerejweho neza".

Icyakora, impuguke mu by'inganda zatangaje ko icyo cyemezo kidashobora kugira ingaruka zihuse ku buryo abantu n'ibikorwa by'ubucuruzi bishyura ibijyanye n'ingufu.

Abahanga kandi bavuze ko gusana no kongera kuzamura ibikorwa remezo bya peteroli bya Venezuela byasaba amafaranga menshi cyane, agera kuri miliyari z'amadolari, kuko byangiritse cyane kuva mu ntangiriro z'imyaka ya 2000.

N'ubwo Venezuela ibarwa nk'igihugu cya mbere ku si gitunze peteroli nyinshi, umusaruro yagezaga ku isoko wari mucye cyane kubera ko Amerika imaze igihe yarayishyize mu kato.

Kugeza ubu iki gihugu cyatangaga 1% gusa bya peteroki yose icuruzwa ku rwego rw'isi.