Umunyamerika Alex Honnold yatondagiye inyubako y'amagorofa 101 nta bikoresho by'umutekano afite

Insiguro ya video, Reba videwo: Alex Honnold arimo kurira inyubako y'amagorofa 101 nta bikoresho by'umutekano afite
    • Umwanditsi, Ottilie Mitchell

Umunyamerika wurira, Alex Honnold, yashoboye gutondagira inyubako ndende yo muri Taiwan nta mugozi, nta myambaro yabugenewe yo mu rukenyerero yo kumushumika ku mugozi, ndetse nta kindi gikoresho cy'umutekano yifashishije.

Iyo nyubako, yitwa Taipei 101 ku bw'umubare w'amagorofa yayo, ifite ubuhagarike bwa metero 508. Yubakishijwe ibyuma, ibirahure hamwe na beto (béton), ndetse yubatswe hagamijwe ko igira iforoma imeze nk'iy'uruti rw'umugano.

Honnold azwi cyane ku kuba ari we muntu wa mbere wananaye urutare rwa El Capitan nta migozi akoresheje cyangwa ibikoresho by'umutekano. Urwo rutare rw'amabuye ya 'granite', rufite ubuhagarike bwa metero 915, ruri muri parike y'igihugu ya Yosemite muri leta ya California muri Amerika.

Mbere, byari biteganyijwe ko atondagira iyo nyubako ku wa gatandatu ariko atinzwa no kuba ikirere cyari gihehereye (kijya kumera nk'igitose).

Uko kuzamuka kwe kwabereye mu murwa mukuru Taipei wa Taiwan, kwanyujijwe ku rubuga rwa Netflix ubwo yari arimo kurira iyo nyubako. Urwo rubuga rwavuze ko hari kubaho gutinza icyo gikorwa kirimo kuba iyo biramuka bigenze nabi akaba yahasiga ubuzima.

Mbere y'icyo gikorwa, Jeff Gaspin, umwe mu bayobozi ba Netflix, yabwiye ikinyamakuru Variety ati: "Tuzabikuraho tubereke ibindi."

"Nta muntu n'umwe witeze cyangwa ushaka ko ikintu na kimwe nk'icyo kibaho."

Honnold yarangije gutondagira iyo nyubako ku cyumweru mu gihe cy'isaha imwe n'iminota 31 - nuko abyishimira mu ijambo rimwe ati: "Birandenze."

Icyo gihe yakoresheje kigabanyijeho kimwe cya kabiri kirenga ku muhigo w'undi muntu umwe gusa wari waratondagiye iyo nyubako.

Mu mwaka wa 2004, Alain Robert, Umufaransa wiyita "Spiderman", yageze ku gasongero ka Taipei 101 - icyo gihe yari yo nyubako ya mbere ndende cyane ku isi - mu gihe cy'amasaha ane. Yabigezeho akoresheje imigozi hamwe n'imyambaro yabugenewe yo mu rukenyerero yo kumushumika ku migozi.

Alex Honnold ahagaze hejuru y'inyubako ndende ya Taipei 101. Yambaye umupira w'amaboko magufi utukura hamwe n'ipantalo yijimye. Ikintu gihari gusa inyuma ye ni ikirere cy'ubururu.

Ahavuye isanamu, RITCHIE B TONGO/EPA/Shutterstock

Umuntu uri mu nyubako arimo gukoresha telefone ye igendanwa mu gufata amashusho Alex Honnold arimo kurira inyubako ya Taipei 101. Honnold yambaye umupira w'amaboko magufi utukura, ipantalo y'umukara n'inkweto z'umuhondo.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Visi Perezida wa Taiwan Hsiao Bi-khim yashimiye Honnold, yandika ku rubuga nkoranyambaga X ati: "Ndabyemera ko nanjye nashobora kumva bindenze, ndeba bigoranye."

Ku gasongero k'iyo nyubako, Honnold yahasuhurijwe n'umugore we, wavuze ko yari ahangayitse kubera umuyaga n'ubushyuhe byari biriho ubwo umugabo we yari arimo gutondagira iyo nyubako.

Ariko hari hari n'ikindi kintu cyo kurangaza ubwo yari arimo kuzamuka. Igihe Honnold yari ageze ku igorofa ya 89, abafana be bavugiye hejuru bamwishimiye ndetse baramupepera, barebana na we amaso ku maso batandukanyijwe gusa n'idirishya, mu gihe uwo mugabo yari akomeje kunanara iyo nyubako.

Videwo igaragaraza uko byari bimeze muri ako kanya yatangajwe na Honnold na Netflix ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, yerekana uwo wurira akomeza urugendo rwe nta gucika intege.

Muri uyu mwuga we, Honnold yazamutse ahantu henshi hagoranye cyane. Inkuru mbarankuru y'urugendo rwe rwo kuzamuka El Capitan, yiswe 'Free Solo', yatsindiye igihembo cya 'Academy Award' (kinazwi nka 'Oscar') cya filime nziza.

Umunyamerika Alex Honnold arimo kurira inyubako ndende ya Taipei 101 nta migozi cyangwa ibikoresho by'umutekano yifashishije. Yambaye ipantalo y'umukara n'umupira w'amaboko magufi utukura.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Abantu bashungereye barimo gufata amafoto n'amashusho y'Umunyamerika wurira, Alex Honnold, ubwo yari arimo kurira inyubako ya Taipei 101. Abantu bafite ibikoresho binyuranye, birimo telefone zigendanwa na za 'camera'.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, I Taipei abantu barebye Honnold yurira inyubako
Umunyamerika Alex Honnold wurira, yazamuye amaboko ye ari ku gasongero k'inyubako ya Taipei 101.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Abantu barimo kureba ku nyubako bicaye mu byatsi ahantu hitaruye.

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Iyi nyubako, yitwa Taipei 101 ku bw'umubare w'amagorofa yayo, ifite ubuhagarike bwa metero 508