Umunyamerika Alex Honnold yatondagiye inyubako y'amagorofa 101 nta bikoresho by'umutekano afite

    • Umwanditsi, Ottilie Mitchell

Umunyamerika wurira, Alex Honnold, yashoboye gutondagira inyubako ndende yo muri Taiwan nta mugozi, nta myambaro yabugenewe yo mu rukenyerero yo kumushumika ku mugozi, ndetse nta kindi gikoresho cy'umutekano yifashishije.

Iyo nyubako, yitwa Taipei 101 ku bw'umubare w'amagorofa yayo, ifite ubuhagarike bwa metero 508. Yubakishijwe ibyuma, ibirahure hamwe na beto (béton), ndetse yubatswe hagamijwe ko igira iforoma imeze nk'iy'uruti rw'umugano.

Honnold azwi cyane ku kuba ari we muntu wa mbere wananaye urutare rwa El Capitan nta migozi akoresheje cyangwa ibikoresho by'umutekano. Urwo rutare rw'amabuye ya 'granite', rufite ubuhagarike bwa metero 915, ruri muri parike y'igihugu ya Yosemite muri leta ya California muri Amerika.

Mbere, byari biteganyijwe ko atondagira iyo nyubako ku wa gatandatu ariko atinzwa no kuba ikirere cyari gihehereye (kijya kumera nk'igitose).

Uko kuzamuka kwe kwabereye mu murwa mukuru Taipei wa Taiwan, kwanyujijwe ku rubuga rwa Netflix ubwo yari arimo kurira iyo nyubako. Urwo rubuga rwavuze ko hari kubaho gutinza icyo gikorwa kirimo kuba iyo biramuka bigenze nabi akaba yahasiga ubuzima.

Mbere y'icyo gikorwa, Jeff Gaspin, umwe mu bayobozi ba Netflix, yabwiye ikinyamakuru Variety ati: "Tuzabikuraho tubereke ibindi."

"Nta muntu n'umwe witeze cyangwa ushaka ko ikintu na kimwe nk'icyo kibaho."

Honnold yarangije gutondagira iyo nyubako ku cyumweru mu gihe cy'isaha imwe n'iminota 31 - nuko abyishimira mu ijambo rimwe ati: "Birandenze."

Icyo gihe yakoresheje kigabanyijeho kimwe cya kabiri kirenga ku muhigo w'undi muntu umwe gusa wari waratondagiye iyo nyubako.

Mu mwaka wa 2004, Alain Robert, Umufaransa wiyita "Spiderman", yageze ku gasongero ka Taipei 101 - icyo gihe yari yo nyubako ya mbere ndende cyane ku isi - mu gihe cy'amasaha ane. Yabigezeho akoresheje imigozi hamwe n'imyambaro yabugenewe yo mu rukenyerero yo kumushumika ku migozi.

Visi Perezida wa Taiwan Hsiao Bi-khim yashimiye Honnold, yandika ku rubuga nkoranyambaga X ati: "Ndabyemera ko nanjye nashobora kumva bindenze, ndeba bigoranye."

Ku gasongero k'iyo nyubako, Honnold yahasuhurijwe n'umugore we, wavuze ko yari ahangayitse kubera umuyaga n'ubushyuhe byari biriho ubwo umugabo we yari arimo gutondagira iyo nyubako.

Ariko hari hari n'ikindi kintu cyo kurangaza ubwo yari arimo kuzamuka. Igihe Honnold yari ageze ku igorofa ya 89, abafana be bavugiye hejuru bamwishimiye ndetse baramupepera, barebana na we amaso ku maso batandukanyijwe gusa n'idirishya, mu gihe uwo mugabo yari akomeje kunanara iyo nyubako.

Videwo igaragaraza uko byari bimeze muri ako kanya yatangajwe na Honnold na Netflix ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, yerekana uwo wurira akomeza urugendo rwe nta gucika intege.

Muri uyu mwuga we, Honnold yazamutse ahantu henshi hagoranye cyane. Inkuru mbarankuru y'urugendo rwe rwo kuzamuka El Capitan, yiswe 'Free Solo', yatsindiye igihembo cya 'Academy Award' (kinazwi nka 'Oscar') cya filime nziza.