Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
'Naramubajije nti; Nyakubahwa Minister kuki utasubije ibyabajijwe n'ibihugu 16 ku kibazo cya Mama' – Umuhungu wa Victoire Ingabire
Mu buryo butamenyerewe, umuhungu wa Victoire Ingabire – umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi ufungiye mu Rwanda - yagaragaye ku wa gatatu arimo kubaza ibibazo bamwe mu ntumwa z'u Rwanda i Genève mu Busuwisi ahaberaga inama ya ONU.
Rémy Amahirwa yari yitabiriye inama ngarukagihe y'ibihugu bigize ONU izwi nka 'Universal Periodic Review' aho abashinzwe ubucamanza n'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu mu bihugu byabo bahura ngo baganire ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu.
Ku wa gatatu mu mwanya wahariwe kuganira ku Rwanda, nyuma yawo ni bwo ku mbuga nkoranyambaga habonetse amafoto ya Rémy Amahirwa ari kuganira na Minisitiri w'ubutabera w'u Rwanda Emmanuel Ugirashebuja.
Amahirwa yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: "Nagize amahirwe mbona ministiri ndamwegera ngo mubwire ikibazo cya mama, [minisitiri Ugirashebuja] ni umwe mu bategetsi bo hejuru mu bucamanza bw'u Rwanda."
Amahirwa aheruka mu Rwanda muri Werurwe(3) umwaka ushize, igihugu yavuze ko yavuyemo akiri umwana mu myaka irenga 30 ishize akaba yari akigarutsemo ari umugabo ufite umugore n'abana babiri, icyo gihe yongeyeho ati: "Ikirenze ibindi ni uko twese twahuye na mama. Amaherezo tukamuhobera nyuma y'iyi myaka yose".
Victoire Ingabire umunyapolitike wabaga i Burayi, yaje mu Rwanda mu 2010 asize umuryango we i Burayi aje kwiyamamaza mu matora ya perezida yari ateganyijwe, yafunzwe hashize igihe gito ashinjwa ibyaha birimo gupfobya jenoside no kuba mu mutwe ugamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda, ibyaha we yahakanye.
Yafunguwe mu 2018 ku mbabazi za Perezida Kagame ariko ntiyemererwa gusubira mu mahanga aho umugabo we n'abana be baba, cyangwa se gusohoka mu gihugu.
Muri Kamena(6) umwaka ushize yongeye gufungwa nyuma yo kwitaba urukiko yatumijwe gutanga amakuru mu rubanza rwa bamwe mu bari abayoboke b'ishyaka rye baregwa ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi badakoresheje inzira y'intambara.
Mu cyumweru gishize, Urukiko rw'Ikirenga rw'u Rwanda rwemeje ko ikirego Ingabire yatanze ko afunze binyuranyije n'amategeko gifite ishingiro, ategereje kuburana kuri iki kirego mu kwezi kwa Werurwe(3).
'Kuva icyo gihe ntiturongera kumva ijwi rye'
Amahirwa avuga ko mu nama ku Rwanda yo ku wa gatatu i Geneva, ibihugu byinshi byabajije Minisitiri Ugirashebuja ibibazo byo gufunga abantu binyuranyije n'amategeko n'ikibazo cya Victoire Ingabire.
Ati: "Ariko mu bisobanuro Minisitiri yatanze ntiyigeze yinjira muri icyo kibazo ibindi bihugu byavuze. Ibyo byarambabaje kuko nari nicaye aho numva, nuko mbonye akanya ndamusanga ndamwegera ndamubwira nti 'Nyakubahwa Minister ni gute utasubije ibyabajijwe n'ibihugu – njye ubwanjye nabaze 16 – bavuze icyo kibazo, byumwihariko icya mama?"
Mu bisobanuro abahagarariye u Rwanda batanze muri iriya nama, bavuze ko urwego rw'ubucamanza rwavuguruwe, ko hubahirizwa inzira z'ubutabera nko kunganirwa n'ubufasha mu by'amategeko, ndetse ko abaregwa bose bacibwa imanza z'intabera mu nkiko zigenga.
Bavuze kandi ko ku bafunze hubahirizwa amahame mpuzamahanga y'uburenganzira bwa muntu n'ubw'imfungwa, harimo n'amabwiriza ya ONU azwi nka Mandela Rules yemejwe na ONU mu 2015 ashyiraho uburenganzira bw'ibanze imfungwa zigomba guhabwa na za gereza.
Amahirwa yabwiye BBC ko mu byo yavuganye n'intumwa z'u Rwanda yababwiye ko umuryango we utemerewe kuvugana kuri telephone na Victoire Ingabire, ko baheruka kumwumva tariki 19 Kamena(6) 2025.
Yagize ati: "Kuva icyo gihe ntiturongera kumva ijwi rye.
Yongeraho ati: "Uretse minisitiri, nanavuganye n'umukuru wa komisiyo y'uburenganzira bwa muntu kandi yanyijeje ko [ibyo yababwiye] nimbishyira mu nyandiko bazabirebaho.
"Yambwiye ko gereza zose zo mu Rwanda zigomba kuba zitanga uburenganzira bugenwa na 'Mandela Rules' aha abafunze uburenganzira bwo kuvugana n'umuryango. Rero nizeye ijambo rye, nzabishyira mu nyandiko maze ntegereze nizeye".