'Gushyira M23 mu nzego z'umutekano za leta' – Igisubizo ku ntambara ya RD Congo ku bw'umudepite w'Amerika

Umudepite uhagarariye leta ya Texas mu nteko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko kwinjiza abarwanyi ba M23 b'Abanyecongo mu nzego z'umutekano za leta kandi ibihugu by'akarere bigakorana mu kubyaza inyungu amabuye y'agaciro ya Congo ko yaba igisubizo cy'intambara imaze imyaka mu burasirazuba bwa Congo.

Depite Ronny Jackson, umuganga wahoze mu gisirikare cya Amerika, yavuze ibi ku wa kane ubwo komite y'ububanyi n'amahanga mu nteko ya Amerika yari yateranye ngo ibaze leta aho igeze ishyira mu ngiro amasezerano y'amahoro ya Washington yasinywe mu kwezi gushize hagati ya DR Congo n'u Rwanda.

Umukuru w'iyo komite Chris Smith yavuze ko "icy'ingenzi cyane mu masezerano ya Washington", ari ibyiciro bine by'ibikorwa impande zombi ziyemeje, bishingiye ku kuba "u Rwanda rwaremeye kuvana ingabo zarwo [muri Congo] ariko gusa ari uko DRC yubahirije gahunda yemejwe yo gusenya umutwe wa FDLR".

Smith uhagarariye leta ya New Jersey, yavuze ko impamvu-muzi z'iyi ntambara zikomeje "guserura zigasesa n'ahandi", ko umutwe wa FDLR "n'ingengabitekerezo yawo ya jenoside bikomeje kuba impamvu ya mbere y'impungenge za leta y'u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo".

Yongeyeho ati: "Ariko, uyu munsi, dufite impamvu yo kwizera ko uduce tw'abarwanyi ba FDLR tugenzurwa na M23 n'u Rwanda, bityo ndifuza kumva amakuru y'ingamba zirimo gufatwa na M23 n'u Rwanda mu kwambura intwaro abo barwanyi."

Sarah Troutman wungirije ushinzwe ibibazo bya Afurika muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga, wari waje gutanga ibisobanuro ku ruhande rwa leta, yavuze ko FDLR ari ikibazo giteye inkeke, ko "batakwemererwa gukorera mu burasirazuba bwa Congo.

Ati: "Dukomeza gushishikariza leta ya DRC ko gusenya umutwe wa FDLR, nk'uko babyiyemeje muri aya masezerano, ari ikintu cy'ingenzi, kandi turashaka kubona intambwe zisumbuyeho ziterwa mu gukora ibyo."

'Impande zombi zananiwe gukora ibyo ziyemeje'

Sara Jacobs uhagarariye leta ya California muri iyo nteko, we yavuze uburyo abona impande zombi zirimo kunanirwa gushyira mu bikorwa ibyo zasinyiye i Washington mu Ukuboza(12) gushize.

Yagize ati: "U Rwandarukomeje biboneka gufasha umutwe wa M23 rwohereza ingabo, imibare iheruka iri hagati y'ingabo 5,000 na 7,000 [z'u Rwanda] ziri muri Congo udashyizemo igitero cya Uvira, mu guhonyora ubusugire bwa Congo."

Yongeraho ati: "Igisirikare cya Congo nacyo, nk'uko bivugwa, cyakomeje gukorana n'inyeshyamba za FDLR mu buryo bunyuranyije n'aya masezerano."

Sara Jacobsavuga ko ibi biba nubwo Marco Rubio ukuriye ububanyi n'amahanga bwa Amerika yavuze ko "bazakoresha ububasha bafite mu gutuma aya masezerano yubahirizwa, no kubaza u Rwanda ibyo rwiyemeje, ariko ubutegetsi nta bihano bishya cyangwa ibyemezo barafatira u Rwanda cyangwa M23".

Yongeraho ati: "Kuri jye u Rwanda rugomba guhagarika gufasha M23 no kuva muri Congo kugira ngo haboneke amahoro."

Kuri Ronny Jackson, amahoro mu burasirazuba bwa DRC azaboneka ashingiye ku nyungu z'ubukungu ibihugu byose mu karere, avugamo u Rwanda, u Burundi na Uganda, na byo byakura mu bucukuzi n'ubucuruzi bw'amabuye menshi cyane y'agaciro ari muri ako gace.

Yongeraho ko ari ingenzi cyane ko n'abaturage ba Congo "babona inyungu ivuye muri ubwo bukungu", bubakirwa ibikorwa remezo bityo "bakabona inyungu iva mu butaka bwabo".

Jackson yagize ati: "Ntekereza ko hakwiye kuba umuhate wa [leta ya] DRC wo gufata Abanyecongo bagize umutwe wa M23 bakinjizwa mu nzego rusange z'umutekano z'igihugu, yaba kubashyira mu gisirikare cyangwa ikindi simbizi, ariko ntekereza ko bakwiye kugira iyo gahunda…hakaba uburyo M23 yinjizwa [mu ngabo]…impande zombi zikabona ko ziri kungukira mu birimo kuba mu kubyaza umusaruro amabuye y'agaciro, mbona amaherezo ari cyo gisubizo kuri iki kibazo."

Sarah Troutman yavuze ko ibyo kwinjiza M23 mu ngabo za Congo ari "ingingo ikomeye cyane mu biganiro bya Doha."

Yongeraho ati: "Kandi ni ikintu kizaganirwaho mu biganiro biri imbere ndetse dushyigikiye cyane imihate ihari yo gukoranya ibyo biganiro kandi Amerika izakomeza gutanga ubufasha bwa tekinike uko twinjira muri ibyo biganiro."

Abategetsi ku ruhande rwa Congo mu mezi ashize bamaganye iyo ngingo, ndetse mu mpera z'ukwezi kwa Nzeri(9) ishize umudepite w'ishyaka riri ku butegetsi yashyikirije inteko ishingamategeko umushinga w'itegeko urimo ingingo yo kubuza abahoze mu mitwe y'inyeshyamba kwinjizwa mu ngabo no mu nzego za leta batabanje gukurikiranwa n'ubutabera.