Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Didier Nangaa: Undi muvandimwe wa Corneille Nangaa arafunze, umuryango we uvuga ko urimo kwibasirwa na leta
Umuvandimwe wa Corneille Nangaa ari mu bantu bashya bo mu muryango we bakurikiranywe n'ubutabera bwa DR Congo ibyo umuryango wa Nangaa uvuga ko ari ukuwibasira kudafite ishingiro.
Ku cyumweru, umuryango wa Corneille Nangaa - umukuru wa politike w'umutwe wa AFC/M23 - watangaje ko umuvandimwe we Didier Nangaa amaze icyumweru afungiye mu biro by'urwego rw'iperereza mu mujyi wa Isiro umurwa mukuru w'intara ya Haut-Uélé.
Amakuru avuga ko Didier Nangaa akurikiranwe ku bikorwa bifitanye isano n'ubucuruzi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Radio RFI ivuga ko benshi mu bo mu muryango wa Corneille Nangaa bari mu buhungiro mu gihe abandi bafunze.
Amakuru avuga ko Didier Ilaani Nangaa yari yarigeze guhamagazwa inshuro nyinshi n'inzego z'umutekano.
Umuryango wa Nangaa uvuga ko uku kwibasirwa gushingiye gusa ku kuba umwe muri bo, Corneille, ari umukuru w'umutwe w'inyeshyamba urwaya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Mu itangazo, uyu muryango wagize uti: "Kuba uri mu muryango wa Nangaa ntibisobanuye guhuzwa na AFC/M23".
Radio RFI ivuga ko Didier Nangaa akurikiranywe mu rubanza rujyanye n'amakimbirane yo mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ikibazo kigaruka kenshi mu madosiye yerekeye Corneille Nangaa, gifitanye isano n'impushya zo gucukura zahabu.
Ubutegetsi muri DR Congo bwakomeje gukora iperereza ku bikorwa bucyeka ko bitera inkunga umutwe wa AFC/M23, bamwe bahuza ifatwa ry'abo mu muryango wa Nangaa n'iryo perereza.
Inzego z'umutekano zivuga ko zirimo gushakisha ahashobora kuba hahishwe intwaro mu gace ka Wamba, mu ntara ya Haut-Uélé - intara Corneille Nangaa n'umuryango we bakomokamo kandi bafitemo ibikorwa.
Si ubwa mbere bibaye kuko mu mwaka wa 2024 nabwo hakozwe ibikorwa bikomeye byo gushakisha muri ako gace.
Muri uwo mwaka, se wa Corneille Nangaa, wari ufite imyaka 86, iwe hakozwe igikorwa cyo gusaka byo gushaka ibimenyetso bikozwe n'inzego z'umutekano.
Umugore we yakatiwe urwo gupfa
Kugeza ubu abantu nibura batatu bo mu muryango wa Corneille Nangaa cyangwa ba hafi cyane ye, bakatiwe igihano cy'urupfu.
Muri bo, nk'uko bivugwa n'ibiro ntaramakuru bya Congo, ACP, harimo umugore we Yvette Lubanda Nazinda uri mu buhungiro, muramu we Fabrice Lubala Ntwali, na Brenda Monkango Nganga bivugwa ko ari umukuru w'ibiro bya Nangaa.
Abo n'abandi bakatiwe n'urukiko hamwe n'abandi bakuriye M23, umwaka ushize, leta ya Congo ikaba yarasohoye inyandiko mpuzamahanga zo kubata muri yombi.
Umuvandimwe we Christophe Nangaa wahoze ari guverineri w'iriya ntara ya Haut-Uélé umwaka ushize yahungiye i Dubai kubera iterabwoba kuri we kubera isano afitanye na Coroneille Nangaa nk'uko bivugwa na Africa Intelligence.
Undi muvandimwe we, Baseane Nangaa Putters, afungiye muri gereza ya Ndolo nyuma y'uko mu 2024 ari mu bakatiwe n'urukiko rwa gisirikare muri DR Congo.
RFI ivuga ko abandi bo mu muryango mugari wa Nangaa, bishywa be na babyara be bose bagera ku icumi bafungiwe ahantu hatandukanye.
RFI ivuga kandi ko abantu bagera kuri 20 bo muri uwo muryango bahunze bakava ku butaka bwa RD Congo mu myaka ibiri ishize, bakaba bari mu bihugu bituranyi no mu bindi bice bya Afurika no muri Amerika.