Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ndashaka kwereka isi icyo Afurika ari cyo – Icyamamare kuri YouTube cyazanye ibyishimo n'amarira
- Umwanditsi, Penny Dale
Umwe mu ba 'content creators' ba mbere bakunzwe cyane ku isi amaze iminsi akurura imbaga y'abantu, cyane cyane urubyiruko, mu ngendo arimo mu bihugu 20 bya Afurika, umugabane avuga ko "wuzuye ibitangaza".
Abahungu bakiri bato mu Rwanda no muri Ethiopia bararize kubera ibyishimo igihe bahoberaga iyi ntwari yabo yo kuri internet yabasanze iwabo.
Uyu musore uzuzuza imyaka 21 muri izi ngendo yise "Speed Does Africa", azwi cyane ku izina rya IShowSpeed cyangwa se Speed, ubu afite abantu barenga miliyoni 49 biyandikishije kuri 'YouTube channel' ye.
Yamamaye kubera ibikorwa bye byo kwigerezaho yerekana nta kubanza gutunganya no gutegura neza, kandi akabyerekana birimo kuba kuva ku masaha atatu kugera ku masaha 11.
Iwabo, abirabura b'Abanyamerika na bo batangajwe no kubona urukundo rudasanzwe n'icyubahiro uyu mwenewabo yakiranywe muri Afurika.
Mu bwami bwa Eswatini, mu muhango wo 'kubatizwa' wabereye ku ngoro y'umwami bamuhaye izina rya "Logijimako" – bisobanuye "uwiruka cyane" ngo abe umurinzi w'umwami n'umuryango we.
Abandi ku mbuga nkoranyambaga bamwise "Speedani".
Izina rye nyakuri ni Darren Watkins Jr, mu ruzinduko muri Angola na we ubwe yarengewe n'uburyo abantu bamwishimiye muri iki gihugu yasuye bwa mbere muri izi ngendo ze.
Muri 'livestream' ye yabwiye abamukurikiye ati: "Bro, singiye kubeshya nkunze urukundo ruba muri Africa. Imbaraga ziri hano zirarenze".
Mu minsi 28, we n'abamufata amashusho, abamurinda, n'abashinzwe ubuzima bwe, bateguye kuzenguruka ibihugu 20 bya Afurika birimo u Rwanda, Kenya, Nigeria, Liberia, Ghana, Misiri n'ibindi.
Agenda areba ahantu ndangamurage, yiga amateka, areba ubuzima bw'abantu, imico n'ibiribwa, akina imikino, akora ibikorwa byo kwigerezaho, ahura n'abafana be ndetse n'abasa cyane na we – mbese yishimira icyo ahoye na cyo cyose aho atambutse yihuta yerekana ibirimo kumubaho 'live'.
"Ndashaka kwereka isi icyo Afurika ari cyo mu by'ukuri", ni ko yavuze ubwo yari muri Afurika y'Epfo – aho yize kubyina amapiano, agasiganwa n'urutarangwe (cheetah) ndetse rukamusharuza urwara rukamukomeretsa gato kw'itako.
Bamwe banenze izi ngendo ze bavuga ko arimo kwigaragaza kungura we wenyine.
Mu rubuga rwa AskAnAfrican kuri Reddit, Bakyumu wo muri Niger yasobanuye izi ngendo za Speed "nk'ibirori bikomeye" bitangwa n'umuntu "ushimisha abantu" ariko bitita ku bindi bibazo by'ibihugu agendamo.
Speed yatangiye akina imikino, agera ku kwamamara cyane mu 2022, mbere yo kwinjira mu kwerekana 'livestream' umupira w'amaguru n'ubuzima busanzwe.
Gutumbagira kwe mu byo akora ntabwo byabuzemo sakwe sakwe.
Nko mu mikino yo kuri internet ya RiotGames yahaciwe by'iteka nyuma y'amagambo y'ivangura rishingiye ku gitsina yavuze ku mukobwa nawe wakinaga. Yasabye imbabazi ndetse yemera ko yari mu makosa.
Yigeze kuvanwa kuri YouTube icyumweru kimwe kubera imyifatire njyabitsina idahwitse imbere y'abamukurikira.
Speed yubatse izina rye kuri internet kubera gukabiriza ibyo akora, na rimwe na rimwe uko yakira ibintu mu buryo busa n'uburimo kurakara ariko nanone byo kwishima bikomeye.
Nko kumoka nk'imbwebwe, kwikaraga mu kirere (backflips), gusimbuka imodoka ziri kugenda, n'amagambo akunda kuvuga harimo nka "What the…" na "Siuuuu…" aka kanyuma akavana ku ntwari ye Cristiano Ronaldo, nawe akabivuga cyane iyo yishimye cyane, yizihiwe.
Urubyiruko rw'aba Gen-Z n'aba Gen-Alpha bakunda uburyo 'content' ye iba ari umwimerere kandi idateguwe – aho ikintu icyo ari cyo cyose kiba gishobora kuba 'live' abantu bareba.
Chinyama Yonga w'imyaka 16 wo muri Zambia yabwiye BBC ati: "Nishimira rwose imbaraga afite n'ibintu akora.
Aseka, yongeraho ati: "N'uburyo amoka bitangaje".
Yonga ntabwo yatanzwe no kujya kureba Speed ubwo yageraga muri iki gihugu cy'amasumo atangaje ya 'Mosi-oa-Tunya' (umwotsi w'inkuba) azwi henshi ku isi nka 'Victoria Falls'.
Muri Zambia, Speed yinjiye mu bwogero bita "ubwogero bwa sekibi" aho neza neza amasumo ya Mosi-oa-Tunya ahanukira. Yanaririmbanye n'umuraperi Slapdee uzwi cyane muri icyo gihugu.
I Lusaka yagiye muri 'salon de coiffure' mu mujyi mu gushimisha abafana bariho biyongera cyane uko bagenda bamenya amakuru.
Yonga ati: "Ni we ubwe – atandukanye cyane n'abandi baba bateguye cyane video zabo bakanazikorera 'editing'".
Umwe muri bene wacu bakiri bato ni umufana ukomeye wa Speed kandi yashimishijwe cyane no kumbwira impamvu uyu mu 'YouTuber' akurura abakiri bato benshi cyane ku isi.
Henry Dale afite imyaka 11, yiga mu Bwongereza, yarambwiye ati: "Arashimishije, akora neza cyane za 'backflips' kandi agwa neza. Atanga amafaranga kandi yitangira abantu bari mu bibazo".
Nanjye, narebye hafi amasaha ane ya 'livestream' ye ari i Addis Ababa muri Ethiopia, natangajwe n'ibintu yahakoze, bimwe biteyemo ubwoba.
Speed, uba wambaye ikabutura n'umupira wa football azwiho cyane wa nimero 7 – hano mu mwenda w'umuhondo w'ikipe y'igihugu ya Ethiopia yagendagendaga mu mujyi i Addis.
Yagiye muri Merkato, isoko rinini ry'uyu mujyi, asura inzu ndangamurage wa siyanse, ajya kuri Adwa Victory Memorial maze agenda n'ibirenge nta nkweto yubaha intwari za Ethiopia zanesheje ingabo z'Ubutaliyani mu 1896.
Ubwo yamenyaga ko iki gihugu gikoresha kalendari ya Ge'ez, yaravuze ati: "Buretse! Hano ni mu 2018. Mfite imyaka 13 gusa, Ronaldo aracyari muri Real Madrid?".
Speed yanabyinanye n'ababyinnyi gakondo, bazwiho imbaraga cyane, no kubyina vuba umudiho wa "eskista" cyangwa se kubyinisha intugu.
Ibi byatangaje cyane Yonaiel Tadiwos w'imyaka 33 ukora nk'ushinzwe ibikorwa bya hoteli.
"Imbaraga ze, iyo bigeze ku kubyinana n'ababyinnyi, ziratangaje", niko Tadiwos yabwiye BBC.
Ashima kandi Speed "gutinyuka kugerageza ku nyama mbisi" – indyo ikunzwe kandi ifite amateka maremare muri Ethiopia.
Ingendo z'uyu musore ntabwo zabuzemo ibibazo bimwe na bimwe.
Nk'i Harare muri Zimbabwe ubwo Miss Universe Zimbabwe yaje kumusuhuza maze uyu mukobwa w'uburanga, ku bw'impanuka, akirengagizwa kubera akajagari n'abantu benshi.
Abafana bamwe birukiye guhobera no gufata 'selfies' na Speed na bo bahuye n'akaga ubwo ikipe imurinda yabahirikaga bikomeye bakagwirirana bose.
Muri Ethiopia na ho yahagaritse umuhango wo gusura imva y'Umwami w'Abami Haile Selassie kubera gucika kwa internet.
Tadiwos yashimishijwe no kuba Speed yarashyize igihugu cye ku rutonde rw'ibyo yasuye kuko nk'uko abivuga, "benshi ntibaduha ayo mahirwe kubera imyumvire itari yo kuri Ethiopia".
Bakyumu kuri Reddit we aranenga kurushaho.
Ati: "Biriya ntabwo ari ugusangira umuco. Ni umwanya wo guhugenza abantu ntibamenye ubutindi", aha yakomozaga ku bintu nk'imyubakire mibi n'ubushomeri miliyoni z'abantu muri Afurika bahura na byo buri munsi.
Yongeraho ati: "Abantu henshi kw'isi ubu bari kuvuga igihugu cyacu ku kintu kimwe cyiza gusa."
Ese uruzinduko rumwe rw'umu 'streamer' – naho yaba akomeye gute – rurahagije ngo ruhindure imyumvire y'isi ku mugabane wa Afurika?
"Ni intangiriro", ni ko Samba Yonga avuga, uyu ni nyina wa wamusore muto Chinyama Yonga wo muri Zambia.
Ati: "Speed yahagurukije imbagara zindi mu bakiri bato benshi kuri uyu mugabane no muri dispora – bari bacecetse bashakisha abo ari bo, ishema, n'ikibahuza".