Umukobwa wo mu Bushinwa yasabye ubufasha bwo kwica ingurube haza abantu ibihumbi n'ibihumbi bihinduka ibirori bikomeye

    • Umwanditsi, Stephen McDonell
    • Igikorwa, China correspondent
    • Yakoze inkuru ari, Beijing

Mu gihe Daidai yabonaga ko se ageze mu za bukuru ku buryo adashobora kwica ingurube ebyiri zari zigenewe ibirori by'umuco by'impera z'umwaka, yahisemo kwifashisha imbuga nkoranyambaga.

Ntiyashakaga ko se yumva ababaye mu birori bihuza abandi mu mudugudu wabo wa Qingfu.

"Hari uwamfasha?" ni ko yabajije kuri Douyin (TikTok yo mu Bushinwa), mu mpera z'icyumweru gishize.

"Papa arashaje. Mfite ubwoba ko atabasha guhangana n'ingurube."

Daidai, uri mu myaka nka 20, yasezeranyije ko uzaza kubafasha azahabwa ifunguro ririho inyama z'ingurube.

Mu cyaro cya Sichuan na Chongqing, ibirori byo gusangira bihuriza abaturage hamwe ni umuco ukomeye, aho barya bakarenzaho inzoga gakondo.

Daidai yongeyeho ati: "Mumfashe kugira ngo ntazasuzugurika mu mudugudu wacu."

Ubutumwa bwe abantu barenga miliyoni barabukunze ('likes'), naho abandi ibihumbi baza aho Daidai atuye, ibintu byasaga n'inkuru yo muri filimi.

Imodoka nyinshi zirimo abantu baje gufasha bavuye ahatandukanye zateye umubyigano w'imodoka wa kilometero zigera ku 10 z'abaje kwica izo ngurube ebyiri.

Amashusho yafashwe na drone agaragaza imodoka nyinshi zitonze imirongo miremire hagati y'imirima y'umuceri, zitegereje kwinjira muri Qingfu. Abandi bahisemo kugenda n'amaguru baturutse kure kugira ngo birinde umuvundo w'imodoka.

Ibi byatumye inzira y'ibanze ijya muri iki cyaro cya Chongqing mu majyepfo y'uburengerazuba bw'Ubushinwa ifungwa burundu.

"Ibintu byari byiza cyane, nanezerewe. Byanyibukije ibihe by'ubwana. Hashize imyaka myinshi ntabona ibintu nk'ibi," ni ko umugabo umwe waturutse mu rugendo rurenze kilometero 100 yabibwiye BBC.

Yongeyeho ko yabonye 'plaques' z'imodoka zigaragaza ko zavuye hirya no hino mu gihugu.

Igihe izi ngurube zatangiraga kwicwa byakozwe abantu barenga ibihumbi 100 bakurikiye icyo gikorwa kuri 'video' kirimo kuba (live) kandi cyabonye 'likes' zigera kuri miliyoni 20.

Abakuriye ako gace k'icyaro bahise babona ko ari amahirwe yo guteza imbere ubukerarugendo aho hantu.

Kuko abo bantu bari benshi cyane ku kwica ingurube ebyiri gusa za Daidai na se, abategetsi bahise batanga izindi ngurube nyinshi kugira abazica babone akazi kandi n'abarya babone ifunguro, nuko utubari n'ama-restaurants by'aho bitangira kugaburira iyo mbaga y'abantu.

Gusaba ubufasha kwa Daidai kwerekanye uko ikintu gito gishobora kuba kinini cyane muri ibi bihe imbuga nkoranyambaga zikoreshwa na benshi.

Daidai yabwiye itangazamakuru ry'Abashinwa ati: "Natekerezaga ko abantu bashobora kuza barenga nk'icumu gusa, ariko baje ari benshi cyane ku buryo ntashoboka kubabara."

Daidai avuga ko yabonye ko Abashinwa bashaka kongera kugira uruhare mu birori gakondo by'imyidagaduro y'umuryango, ibintu bigenda bigabanuka kubera imibereho yo muri iki gihe.

Ubusabe bwe bwarihuse cyane.

Nyuma y'umunsi umwe abushyize ku mbuga nkoranyambaga, yandikiwe n'abantu benshi bamubwira ko bazaza ku buryo yagiye kuri polisi kumenyesha ko umudugudu wabo ushobora gusurwa n'abantu benshi cyane, mze abapolisi benshi bahabwa akazi ko kwitegura no kurinda umutekano w'abo bashyitsi batunguranye.

Ibirori byo gusangira amafunguro, icyo gihe byari binini cyane kandi byamaze iminsi ibiri.

Abashyitsi 1,000 ku itariki ya 11 Mutarama babaye 2,000 ku munsi ukurikiyeho, nyuma baba benshi kurushaho bacana ibishyito binini kugira ngo bidagadurire ahabona, cyane ko hari harimo n'itsinda ry'abaririmbyi.

Amaherezo, Daidai yashyize ku mbuga nkoranyambaga ko ibirori bye byarangiye, asaba abashyitsi bashya bose gusura akarere ariko ntibajye mu rugo rwe.

Nyuma yo gusinzira amasaha ane gusa mu minsi ibiri, yavuze ko yumva ananiwe cyane.

Ibi biriro, byabaye ibihe by'igitangaza kuri we n'umudugudu we.

Kuri bagenzi bose bamwitabiriye yagize ati: "Iyo hataba urukundo, ubwuzu n'ishyaka byanyu, nta birori nk'ibi byari kuba.

"Nshimiye buri wese waje kandi urubanza rwanjye rwabaye urwa twese nk'umuryango munini. Byari bishyushye cyane, byanyuze imitima kandi bifite igisobanuro gikomeye."

Yashimiye leta n'abapolisi bemeye ko ibirori bikomeye nk'ibi byakomeza.

Abahanga bavuga ko aka karere kazwi cyane ka Hechuan, aho umudugudu we uherereye, gashobora kugerageza guhindura ibi birori bikaba ngarukamwaka, kugira ngo hakorwe ibikorwa by'imibanire y'abantu b'ingeri zose aho benshi bagenda bibagirwa umuco wabo.

Umwe mu baturage yagaragajwe mu kinyamakuru People's Daily avuga ati: "Aha abaturanyi barafashanya. Uyu munsi nshobora kugufasha kwica ingurube iwanyu, ejo ukaza iwacu nawe ukamfasha."

Ku bijyanye na se wa Daidai, uyu mwana w'umukobwa yabisobanuye atya:

"Data yarishimye cyane kubona abantu benshi baje, byamusabye ko dutira ameza n'intebe byinshi ku bandi baturanyi. Ntitwigeze tubona ibintu bimeze nk'ibi mbere."