Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Impamvu kompanyi zikora imodoka zihenze cyane ubu zirimo kubaka inyubako ndende z'agatangaza
- Umwanditsi, Sameer Hashmi
- Igikorwa, Business reporter
- Yakoze inkuru ari, Dubai
Bugatti izwi cyane nk'ikimenyetso cy'imodoka zifite imbaraga nyinshi kandi zihenze cyane. Ariko ubu iyi sosiyete y'Abafaransa yinjiye mu irushanwa ritandukanye cyane - si mu muhanda wo gusiganwa, ahubwo ni mu kubaka ujya mu kirere.
Hagati mu mujyi wa Dubai, muri Emira Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE), Bugatti iri kubaka inyubako yayo ya mbere igenewe guturwamo.
Iyi sosiyete iri kwinjira mu isoko rigenda ryaguka cyane ryo gutuza abakire cyane ku isi – rizwi nk'amazu afite ibirango (branded residences). Inzu (apartments) zihendutse muri iyo nyubako zihera kuri miliyoni 5.2 z'amadolari y'Amerika (miliyari zirenga 7.5 z'amanyarwanda)
Izo nzu zirimo kubakwa n'amasosiyete menshi akora ibikoresho by'agaciro, harimo n'izikora imodoka nka Porsche na Aston Martin, ni amagorofa y'agatangaza, ateguye neza kandi arimo ibikoresho byose, aho izina cyangwa ikirango cy'iyo sosiyete bigaragara cyane kandi henshi.
Izindi sosiyete zinjiye muri iyi 'business' harimo Jacob & Co uruganda rw'amasaha rwo mu Busuwisi, hamwe n'inzu z'imideli zo mu Butaliyani nka Fendi na Missoni.
Bugatti irimo kubaka inyubako yayo i Dubai ifite amagorofa 43 ifatanyije na kompanyi yo muri UAE yitwa Binghatti Properties. Inzu zo hejuru cyane (penthouses) zihenze kurusha izindi muri Bugatti Residences By Binghatti zizaba zirimo ibyuma bizamura (lifts/ascenseurs) byagenewe n'imodoka z'abazituyemo, ku buryo bashobora kuziparika mu nzu zabo aho hejuru.
Muhammed BinGhatti, ukuriye Binghatti Properties, agira ati: "Ku bakunda imodoka cyangwa amasaha ahenze, si ugutunga ikinyabiziga cyangwa isaha gusa, ahubwo ni no kubaho ubuzima bwa buri munsi burimo cya kirango binyuze mu mitungo itimukanwa."
Urutonde rw'abaguze inzu muri uyu mushinga wa Bugatti ruriho icyamamare mu mupira w'amaguru wo muri Brazil, Neymar Junior, ndetse n'umuririmbyi wa opera Andrea Bocelli, nk'uko Bwana BinGhatti abivuga.
Neymar bivugwa ko yishyuye miliyoni 54 z'amadolari ku imwe muri izo 'penthouses' zo hejuru cyane.
Raporo nshya y'isosiyete ikora mu bucuruzi bw'imitungo itimukanwa, Knight Frank, igaragaza ko kugura inzu z'ibirango bikomeye (branded residences) ku rwego mpuzamahanga byiyongereye cyane mu myaka ibiri ishize.
Iyo raporo yongeraho mu gihe mu mwaka wa 2011 hari imishinga nk'iyo 169, ubu imaze kugera kuri 611, kandi biteganyijwe ko iziyongera zikagera kuri 1,019 mu mwaka wa 2030.
Kugeza ubu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni zo zifite inyubako nyinshi z'amagorofa z'ibirango, ahanini zigaragara mu mijyi ya Miami na New York.
Ariko isosiyete Knight Frank ivuga ko Uburasirazuba bwo Hagati mu bihugu by'Abarabu, haza ku mwanya wa kabiri, ari ho hagaragara izamuka rikomeye kurusha ahandi. Ko ibi biterwa ahanini n'ukwaguka kwihuse muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE) no muri Arabiya Sawudite.
Faisal Durrani, ukuriye ubushakashatsi muri Knight Frank Middle East, agira ati: "Inzu z'ibirango zikundwa cyane n'abantu basanzwe bakunda cyane ikirango (brands) ku rwego rwo hejuru cyane bityo bakifuza kubaho no guhumeka ikirango runaka mu buzima bwabo bwa buri munsi."
Raporo itandukanye yakozwe n'indi sosiyete ikora mu by'ubutaka n'imitungo itimukanwa, Savills, igaragaza ko ku rwego rw'imijyi, Dubai muri UAE ari yo iyoboye mu mubare w'imishinga y'inzu z'ibirango zirimo kubakwa muri iki gihe.
Ibi bivugwa ko biterwa n'umubare ukomeje kwiyongera w'abantu bakize cyane bimukira muri uwo mujyi, bakagura inzu ahenze.
Durrani yongeraho ko ibiciro by'amagorofa y'ibirango bikoemye i Dubai, aho imisoro iri hasi, akenshi biba biri hasi ugereranyije n'ahandi ku isi. Ko ibiciro by'imitungo nk'iyo muri uwo mujyi "byoroshye cyane ugereranyije n'imijyi nka New York na London."
Kugeza vuba aha, inzu z'ibirango (branded residences) zabaga ziganjemo amahoteli akomeye nka Four Seasons na Ritz-Carlton, ariko ubu ibirango by'agaciro bitari ibya hoteli zikomeye biri kugenda bifata umugabane munini mu mishinga mishya y'ubwubatsi.
Inyubako ya Porsche Design Tower iri i Miami yafunguwe mu 2017, mu gihe Aston Martin's Residences Miami yafunguwe umwaka ushize, naho umushinga wa Jacob & Co ku kirwa cya Al Marjan muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu uteganyijwe kurangira mu 2027.
Kuri ayo masosiyete, ishoramari mu mitungo itimukanwa ribaha inzira nshya yo kubona inyungu zitarimo ibyago(risks) byinshi, kuko abafatanyabikorwa mu bwubatsi ari bo bubaka, mu gihe abaguzi bishyura amafaranga menshi bitewe n'ubwiza n'umwihariko bijyana n'ikirango bashaka.
Nk'uko BinGhatti abivuga, amagorofa y'ibirango akenshi aba ahenze ku rugero rurenze ho hagati 30% na 40% ugereranyije n'inzu z'akataraboneka ariko zititiriwe ikirango icyo ari cyo cyose kizwi.
Imishinga myinshi mishya y'izi nzu ifite inzu z'imyidagaduro zigenewe abahatuye gusa, ahakorerwa imyitozo, ivuriro na serivisi zidasanzwe zirimo imodoka n'abashoferi babugenewe, kugera ku bwato bwite (yacht), no gukoresha indege z'abantu ku giti cyabo.
Hari n'urwego rushya rw'inyubako nk'izo ruri gushyirwa ku isoko rushingiye ku byiyumviro bihuriweho n'abantu, nko gukunda guteka neza, kwita ku buzima n'imibereho myiza, ndetse n'ubushakashatsi ku kuramba kw'ubuzima.
I London, inzu zo guturamo ziri gutegurwa nka Six Senses i Bayswater, zizaba zirimo ikigo cya Biohacking. Ikigo kizatanga ubuvuzi burimo 'cryotherapy' - cyangwa kwivurisha ubukonje bukabije, bivugwa ko byongera imbaraga z'umubiri kandi bigatuma uruhu rugaragara neza.
Hagati aho, muri Leta ya Texas muri Amerika, umushinga w'inzu wa Austin Surf Club uteganyijwe na Discovery Land Company uzashingira ku kiyaga kinini cyakozwe n'abantu kigenewe gusiganwa ku mazi (surfing).
Impuguke mu by'ubucuruzi no mu mitekerereze y'abaguzi zivuga ko kwiyongera gukabije kw'amagorofa ahenze y'ibirango bikomeye bigaragaza icyifuzo rusange cyo kwerekana umwanya umuntu afite mu muryango mugari no kuba ari udasanzwe mu bandi.
Giana Eckhardt, umwalimu w'imenyekanishabikorwa (marketing) muri King's College London, avuga ko izo nzu zabaye uburyo bushya bwo kwerekana "urwego rwawe mu muryango mugari", nko kwerekana isakoshi ihenze cyane cyangwa impeta ya diyama nini cyane.
Agira ati: "Abaguzi bafite ubutunzi buhambaye cyane kurushaho bashaka ibintu n'imitungo ibaha icyubahiro kandi itigonderwa na buri wese."
Eckhardt, waminuje mu kwiga imyitwarire y'abaguzi, ibirango n'umuco w'abaguzi, yongeraho ko ibirango by'agaciro byerekana "umwanya umuntu afite mu nzego z'imibereho y'abantu".
Akomeza agira ati: "Bifuza icyubahiro cya rubanda kizana no kwihuza n'ibi birango."
BinGhatti na we yemera ko umwihariko ari wo shingiro ry'ikintu gikundwa. Ati: "Abakiliya bahabwa urwego rwo hejuru cyane rw'umwihariko.
"Buri nzu iba yihariye, kandi ibyo bibaha kumva bafite inzu [apartment] idasanzwe ku rwego rw'isi yose."
Ariko umuhanga mu mitekerereze ijyanye n'ubucuruzi, Stuart Duff, wo mu kigo Pearn Kandola, aburira abantu ko kuba mu nzu igaragamo ikirango runaka ku buryo bukabije.
Agira ati: "Kugira ikirango kiboneka hose mu nzu bishobora kugabanya wa mwihariko bikaganisha ku ntekerezo zo kutacyishimi ndetse n'amaherezo kwanga cya kirango".