Trump wenyine ni we wahagarika Putin, niko Perezida wa Poland yabwiye BBC

Perezida wa Pologne/Poland yatangaje ko Donald Trump ari we mutegetsi wenyine ku isi ushobora guhagarika Vladimir Putin ku byago avuga ko ashobora guteza Uburayi.

Mu kiganiro na BBC uyu munsi, Perezida Karol Nawrocki yavuze ko Putin adakwiye kwizerwa, ko Uburayi bukwiye gukora uko bushoboye bugashyigikira umuhate wa Trump ku ntambara yo muri Ukraine.

Karol Nawrocki ubu uri mu Bwongereza aho yagiye mu nama na Minisitiri w'intebe Sir Keir Starmer, asanzwe azwiho kuba ari umuntu ushyigikira cyane Trump.

Yavuze ko mu gihe ubu Perezida Putin ageramiye igihugu cye hamwe n'Uburayi bwo hagati n'uburasirazuba, abona ko perezida wa Amerika ari we muntu wenyine "wakemura iki kibazo" –ndetse no kurangiza intambara muri Ukraine.

Avuga ku buryo 'drones' z'Uburusiya umwaka ushize muri Nzeri (9) izirenga 20 zaciye hejuru y'igihugu cye, Perezida Nawrocki yavuze ko "byari ibintu bikomeye cyane" ko kugeza icyo gihe "nta kindi gihugu cyo muri OTAN cyari cyaterwa na 'drone' zingana gutyo".

Yavuze ko muri icyo gikorwa Uburusiya bwariho bugerageza ubwirinzi bwa Pologne hamwe n'ubufatanye bwa OTAN.

Nawrocki yashimiye Ubwongereza ko icyo gihe bwohereje indege z'intambara za RAF Typhoon gufasha igihugu cye kwirinda.

Avuga ko kuva mu 2021 Poland iri mu ntambara icecetse n'Uburusiya, yo guhangana na za 'drones', n'intambara y'amakuru y'ibinyoma.

Karol Nawrocki yabajijwe kugira icyo avuga ku kuba Trump ashaka kwigarurira ikirwa cya Greenland, ikintu muri iki gihe gihangayikishije Uburayi kandi gishobora gusenya ihuriro NATO/OTAN rimaze imyaka 77.

Yasubije ko nubwo Amerika ifite icyo cyifuzo kitavugwaho rumwe, ariko ikomeje kuba ari yo Uburayi bucyesha umutekano. Ko ibyo Trump akorera abanyaburayi "bikwiye gushyigikirwa no kubahwa cyane".

Perezida Nawrocki yavuze ko arimo abona Uburayi "bwiyomora" kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko kubwe ko ibi ari bibi ku mutekano w'ubukungu n'umutekano mu bya gisirikare ku muryango w'Ubumwe bw'Uburayi.

Naho ku kibazo cya Greenland by'umwihariko, yavuze ko iyo ngingo ikwiriye gukomeza kuba ikibazo hagati ya Minisitiri w'intebe wa Denmark na Perezida Trump. Kandi ko iki kibazo cyakemukira mu biganiro hagati ya Amerika na Denmark biciye muri OTAN.

Perezida Nawrocki yanenze abategetsi b'Uburayi ko barimo gushyira ingufu "mu bintu bitari ingenzi cyane", avugamo politike z'ibidukikije n'ibijyanye n'abimukira.

Kuri we abona Uburayi budashyira imbaraga zihagije mu bya gisirikare, atanga urugero ku gihugu cye gishyira 5% by'umusaruro mbumbe w'igihugu mu gisirikare n'ubwirinzi.