"Twarashutswe": Uko umugore yashutse abagabo b'abanyamahanga bakinjira ku rugamba rw'Abarusiya

Omar, umusore wi'imyaka 26 yari umukozi w'ubwubatsi muri Siriya, yari amaze amezi agera ku icyenda akorera ku rugamba rw'intambara y'Uburusiya muri Ukraine igihe yakiraga videwo kuri telefoni ye.

Yahise amenya ijwi ry'umugore wavugiraga muri iyo videwo.

Ryari ijwi irya Polina Alexandrovna Azarnykh, uwo Omar avuga ko yamufashije kujya mu ntambara ku ruhande rw'Uburusiya, amwizeza akazi gahemba neza n'ubwenegihugu bw'Uburusiya.

Ariko muriyi videwo uwo mugore yari arakaye.

Mu butumwa bwinshi bw'amajwi ari muri Ukraine, Omar, ukoresha izina ry'irihimbano kubera impamvu z'umutekano we, avuga uburyo yaguye mu mutego kandi akabaho mu bwoba mu gace k'intambara.

Avuga ko Polina yamusezeranyije ko azajya ahembwa $3.000 kandi azakora ibishoboka byose kugira ngo atazoherezwa kurwana mu ntambara.

Ariko nk'uko abivuga, yoherejwe ku rugamba nyuma y'iminsi 10 gusa akoze imyitozo y'a gisirikare. Ntiyanishyurwa ayo mafaranga kandi Paulina atwika pasiporo ye.

Avuga ko yagerageje kwanga kwitabira igikorwa na kimwe, ariko abamukuriye bamutera ubwoba ko nadakurikiza amabwiriza yicwa cyangw agafungwa.

Omar agira ati: "Twarashutswe... uyu mugore ni umubeshyi kandi ni umutekamutwe."

Iperereza rya BBC Eye ryakurikiranye uburyo Polina w'imyaka 40, wahoze ari umwarimu, akoresha umuyoboro wa Telegram mu gukurura abasore, cyane cyane abakomoka mu bihugu bikennye, akabinjiza mu gisirikare cy'Uburusiya.

Mu butumwa bwa videwo bw'uyu mugore, aragaragara amwenyura, atanga ubutumwa bw'icyizere, yerekana "amasezerano y'umwaka umwe" yo "gukorera igisirikare."

BBC World Service yabonye hafi inshuro 500 aho arimo gutanga inyandiko zitwa "ubutumire", zemerera uzihawe uburenganzira bwo kwinjira mu Burusiya, mu gisirikare.

Ubutumire bwoherejwe ku bagabo, cyane cyane abaturutse mu bihugu bya Siriya, Misiri na Yemeni, bigaragara ko bamuhaye amakuru yabo ya pasiporo kugira ngo biyandikishe.

Ariko, abarwanyi bashya n'abavandimwe babo babwiye BBC ko yashutse abo bagabo abizeza ko batazajya ku rugamba. Ubwo BBC yavuganaga na Polina, yahakanye ibyo ibyo bamushinja.

Imiryango cumi n'ibiri yabwiye BBC ko abasore babo bagiye mu Burusiya muri ubwo buryo ubu bikekwa ko bapfuye cyangwa baburiwe irengero.

Uburusiya bwongereye umubare w'abagombaga kujya mu gisirikare, kandi butanga amafaranga menshi yo kwinjira mu gisirikare kugira ngo bukomeze ibikorwa byabwo by'intambara muri Ukraine, nubwo bwatakaje abasirikare benshi.

Nk'uko OTAN ibivuga, abarwanyi barenga miliyoni bamaze gupfa cyangwa gukomereka kuva iyi ntambara yatangira mu 2022, harimo n'ingabo 25.000 zapfuye cyangwa se zigakomereka mu kwezi kwa cumi na kabiri kwa 2025 gusa.

Isesengura rya BBC News igisata cy'Uburusiya, rishingiye ku nkuru z'urupfu n'izindi nyandiko za rubanda, bugaragaza ko umubare w'abasirikare b'Abarusiya bishwe muri Ukraine wiyongereye cyane kurusha ikindi gihe cyose mu mwaka ushize.

Biragoye kumenya umubare nyawo w'abanyamahanga binjiye mu gisirikare cy'Uburusiya. Ariko, isesengura ryakozwe na BBC, ryanarebye umubare w'abanyamahanga bishwe cyangwa bakomeretse, ryerekana ko abantu bagera ku 20.000 binjijwe mu gisirikare, barimo n'abaturage bo mu bihugu nka Cuba, Nepal na Koreya ya Ruguru.

Ukraine nayo yapfushije benshi cyane mu ngabo zayo, ndetse inashyira abarwanyi b'abanyamahanga mu gisirikare cyayo.

"Imirambo ahantu ahantu hose"

Omar yahuye bwa mbere na Polina Azarnykh muri Werurwe 2024, ku kibuga cy'indege cya Moscou ari kumwe n'abandi banyasiriya 14, icyo gihe ntabwo yari afite amafaranga menshi.

Akazi muri Siriya kari gake kandi n'agahari gahembwa make.

Omar avuga ko umuyobozi ushinzwe gushaka abakozi yari yarabasezeranyije akazi batekerezaga ko ari aka gisivili ko ku gucunga ibikorwa remezo bya peteroli mu Burusiya. Bafashe indege bajya i Moscou, ariko basanga barashutswe.

Ubwo yashakishaga andi mahitamo kuri interineti, Omar avuga ko umwe mu bagize itsinda yasanze polina ku rubuga rwa Telegram maze amwoherereza ubutumwa.

Yavuze ko yabasanze ku kibuga nyuma y'amasaha make maze abayobora muri gari ya moshi abageza ku kigo gishinzwe gushaka abakinnyi kiri i Bryansk, mu burengerazuba bw'Uburusiya.

Avuga ko aho ngaho yabahaye amasezerano y'umwaka umwe basinyira gukorana n'igisirikare cy'Uburusiya ku mushahara w'ukwezi w'amadolari 2,500 n'agahimbazamusyi k'amadolari 5.000, amafaranga bumvaga nk'inzozi kuri bo muri Siriya.

Omar asobanura ko amasezerano yari yanditse mu kirusiya, ururimi we na bagenzi be batumvaga, kandi ko yatwaye pasiporo zabo, abasezeranya kubona ubwenegihugu bw'Uburusiya.

Yanabasezeranyije ko bazarindwa gukora akazi ko kurwana ndetse ko buri wese azamuha $3,000 y'akandi gahimbazamusyi, nk'uko Omar yakomeje abisobanura.

Ariko, avuga ko mu gihe cy'ukwezi kumwe, yisanze ari ku rugamba, nyuma y'iminsi 10 gusa y'imyitozo kandi nta bunararibonye afite mu gisirikare.

"Tuzapfira hano," niko Omar yavuze muri bumwe mu butumwa bw'amajwi yohererezaga itsinda rishinzwe iperereza rya BBC.

Muri Gicurasi 2024 yagize ati: "Benshi barakomereka, ibisasu ni byinshi, ibisasu byinshi!

"Imirambo iri ahantu hose…Nyibona n'amaso yanjye, iyo umuntu apfuye bamushyira mu mufuka w'imyanda bakamusiga iruhande rw'igiti."

Nyuma y'umwaka umwe hafi, yavumbuye ibyo Polina Azarnykh atari yamubwiye: itegeko ry'Uburusiya ryo mu 2022 ryemerera igisirikare kongera amasezerano ya gisirikare mu buryo butaziguye kugeza intambara irangiye.

Yagize ati: "Niba bongereye amasezerano, ndashize, Mana yanjye."

Amasezerano ye yongerewe igihe.

Kuri Telegram ya Polina aho afite abamukurikira 21,000. Mu nyandiko ze, ahora atumira abashaka kwinjira mu gisirikare cy'Uburusiya kumwoherereza kopi za pasiporo zabo.

BBC yabonye ubutumire nk'ubwo burenga 490 bwoherejwe mu mwaka ushize ku bagabo baturutse mu bihugu birimo Yemen, Siriya, Misiri, Maroc, Iraq, Côte d'Ivoire na Nigeria.