Menya icyo byasaba kugira ngo Putin ahagarike intambara muri Ukraine

    • Umwanditsi, James Landale
    • Igikorwa, Umunyamakuru kuri dipolomasi

Vladimir Putin ashobora kuba azwi cyane kuri bamwe mu mahanga nk'umunyagitugu utagira impuhwe, umunyamacenga. Ariko ikintu kimwe Perezida w'Uburusiya adafite ni isura yo kwiyorobeka.

Uwahoze ari Senateri w'Amerika wapfuye, John McCain, yakundaga gusetsa ko igihe cyose yarebaga mu maso ya Putin, yabonagamo ibintu bitatu, "K na G na B", bikomoza ku buzima bwe bwa kera nk'umukozi w'ubutasi bw'Abasoviyeti.

Ibi nabitekerejeho ubwo narebaga amashusho agaragaza uyu Perezida w'Uburusiya yicaye mu biro bye bya Kremlin ateganye n'intumwa z'Amerika. Ntiyashoboraga guhisha imbamutima ze; yagaragaje kwigirira icyizere ku rwego rwo hejuru.

Kubera ko Perezida Putin asanga ibikorwa bya dipolomasi bihengamiye ku byo ashaka, umubano we n'Amerika waravuguruwe, ndetse ko ku rugamba muri Ukraine arimo kwitwara neza.

Bamwe mu basesenguzi bavuga ko Putin nta mpamvu afite yo kwisubiraho ku mugambi we wo kugera ku byo ashaka: ko Ukraine itanga 20% y'igice isigaranye cya Donetsk igenzura, kandi ko ubutaka bwose bwigaruriwe n'Uburusiya bwemerwa ku rwego mpuzamahanga nk'ubw'Uburusiya; ko igisirikare cya Ukraine kigabanywa cyane kugera ku rwego rw'uko gisigara nta cyo kigishoboye; kandi ko Ukraine itazigera na rimwe yinjira mu muryango wo gutabarana w'Uburayi n'Amerika (OTAN).

Uko ibintu bihagaze, hari ibintu bimwe na bimwe bishoboka. Icya mbere ni uko Perezida w'Amerika Donald Trump ashobora kugerageza guhatira Ukraine kugera ku gahenge (guhagarika imirwano), hashingiwe ku bintu abaturage bayo badashaka, byuko ihara (ireka) ubutaka bwayo ndetse bitayizeza mu buryo buhagije gucungirwa umutekano mu rwego rwo gukumira ubushotoranyi bw'Uburusiya bwo mu gihe kiri imbere.

Niba Ukraine ibyanze cyangwa Uburusiya bukabyanga, Perezida Trump yaciye amarenga ko ashobora gukaraba iby'iyi ntambara, akabivamo. Aherutse kuvuga ati: "Rimwe na rimwe ugomba kureka abantu bakarwana."

Ashobora gukuraho ubutasi bw'ingenzi cyane Amerika iha Ukraine, Ukraine icyenera kugira ngo itahure ibitero by'indege nto z'intambara zitajyamo umupilote (drone) z'Uburusiya igihe zirimo kwekereza muri Ukraine, ikanabucyenera mu bitero igaba ku bigo by'ingufu z'amashanyarazi by'Uburusiya.

Ikindi gishoboka, ni uko intambara ishobora gukomeza, ingabo z'Uburusiya zigakomeza gutera intambwe buhoro buhoro mu burasirazuba bwa Ukraine.

Ingamba nshya y'umutekano w'igihugu y'ubutegetsi bwa Trump yumvikanishije ko Uburusiya butagiteje "inkeke ku kubaho" kw'Amerika, ishishikariza Amerika "kongera gushyiraho ituze rirambye" hagati yayo n'Uburusiya.

None, mu gihe ubufasha bw'Amerika kuri Ukraine burimo kwibazwaho cyane, ni iki – niba kinariho – gishobora guhindura imitekerereze ya Putin? Ndetse ni iki kindi Ukraine, Uburayi ndetse yemwe n'Ubushinwa, bashobora gukora mu bundi buryo?

Hari ikindi Uburayi bushobora gukora?

Kuri ubu, Uburayi burimo kwitegura agahenge. Binyuze mu cyiswe "urugaga rw'abanyabushake", Uburayi burimo gutegura umutwe w'ingabo mpuzamahanga wo gufasha Ukraine gukumira ibitero by'Uburusiya mu gihe kiri imbere, hamwe na gahunda yo guha Ukraine amafaranga yo kuyifasha kongera kwiyubaka nyuma yo gushegeshwa n'iyi ntambara.

Ariko abategetsi bamwe bumvikanisha ko ahubwo Uburayi bukwiye kwitegura ko iyi ntambara ishobora gukomeza.

Barashaka ko Ukraine ifashwa bitari mu rwego gusa rwo "gutsinda urugamba iri joro", mu kuyiha izindi 'drone' n'amafaranga; ahubwo no kuyiha ubufasha bw'igihe kirekire no kwitegura intambara n'Uburusiya ishobora kumara imyaka iri hagati ya 15 na 20.

Uburayi bushobora kandi gukora byinshi mu kurinda ikirere cya Ukraine 'drone' n'ibisasu bya misile. Hasanzwe hariho gahunda – yiswe 'European Sky Shield Initiative' – ishobora kwagurwa kugira ngo ubwirinzi bwo mu kirere bw'Uburayi bushobore kurinda uburengerazuba bwa Ukraine.

Abandi bavuga ko ingabo z'Uburayi zishobora koherezwa mu burengerazuba bwa Ukraine gufasha kugenzura imipaka, bigatuma abasirikare ba Ukraine baharindaga bashobora kujya kurwana ku murongo w'imbere wo ku rugamba.

Keir Giles, umushakashatsi mukuru ngishwanama wo muri gahunda yiga ku Burusiya, Uburayi n'Aziya mu kigo cy'ubushakashatsi cya Chatham House cyo mu Bwongereza, avuga ko ubu bwoba bushingiye ku "manjwe" kuko ingabo z'uburengerazuba (Uburayi n'Amerika) zisanzwe ziri ku rugamba, ndetse ko ya gahunda yitwa 'European Sky Shield Initiative' ishobora koherezwa mu burengerazuba bwa Ukraine kandi ntibe yagira ikibazo igirana cyangwa ikagirana ikibazo gito gusa n'indege z'Uburusiya.

Asanga abategetsi b'i Burayi bagomba "kwiyinjiza mu ntambara mu buryo mu by'ukuri buzatuma hari impinduka ibaho".

Abasesenguzi bacye ni bo biteze ko Ukraine hari icyo yahindura igashobora kwisubiza ubutaka.

Mu byumweru byinshi mperutse kumara muri Ukraine, nta kintu na kimwe numvise cyo gukomoza ku gitero icyo ari cyo cyose cyo ku rugaryi (rwo mu mwaka utaha), uretse gusa ko numvise havugwa ko bicyenewe kugabanya gutera intambwe kw'Uburusiya no kongera ibyo butakaza mu basirikare bicwa no mu mari.

Bamwe mu badipolomate bo mu burengerazuba bw'isi bavuga ko abajenerali b'Uburusiya babeshya Perezida w'Uburusiya ko ibintu bimeze neza ku rugamba kurusha uko bimeze mu by'ukuri – ibyo bikiyongera ku byo abo badipolomate babona nka gahunda ikorwa ku bushake yo gukabiriza ibyo Uburusiya bwagezeho muri Ukraine, igamije kumvikanisha ko Ukraine irimo gutsindwa ndetse ko rero ikwiye gusaba amahoro.

Mu nyandiko Thomas Graham yatangaje mu gitangazamakuru Foreign Affairs, yavuze ko muri uyu mwaka Uburusiya bwafashe 1% gusa y'ubutaka bwa Ukraine, bubigeraho abasirikare babwo barenga 200,000 bapfuye abandi barakomereka.

Fiona Hill, umushakashatsi mukuru kuri Amerika n'Uburayi mu kigo Brookings Institution, wabaye mu kanama k'umutekano w'igihugu ka Trump muri manda ye ya mbere, avuga ko ikintu gikomeye cyane kirimo gufasha Putin ari uko abantu benshi bizera ko Ukraine irimo gutsindwa.

Ati: "Buri wese avuga Ukraine ko yatsinzwe mu gihe ubu ifite igisirikare cya mbere gikomeye cyane kurusha ibindi i Burayi."

"Tekereza ibyo [Ukraine] bakoreye Uburusiya. Biratangaje ko [Ukraine] imaze igihe kirekire cyane yirwanaho, cyane cyane kurwana ukuboko kwayo kumwe kuri inyuma y'umugongo wabo."

Ubucuruzi, ibihano n'ubukungu bw'Uburusiya

Hanyuma, hari igikoresho cy'ibihano. Nta gushidikanya ko ubukungu bw'Uburusiya bumerewe nabi. Ibiciro byiyongereye ku kigero cya 8%, igipimo cy'inyungu kigera kuri 16%, kwiyongera kw'ubukungu kwaragabanutse, amafaranga leta ikoresha aruta cyane ayo yinjiza, imisoro ku baturage yariyongereye, n'ibindi.

Ariko kugeza ubu, muri ibyo nta na kimwe kigaragara nkaho cyahinduye cyane imyumvire ya Putin, cyane cyane kubera ko ubucuruzi bwabonye uburyo bwo gukwepa inzitizi, nko gutwara ibitoro mu bwato butanditswe ahantu runaka bubarizwa.

Tom Keatinge, umukuru w'ishami ry'imari n'umutekano mu kigo cy'ubushakatsi mu bya gisirikare cyo mu Bwongereza (RUSI), yavuze ko uburyo uburengerazuba butangamo ubutumwa bujyanye n'ibihano ari urusobe kandi ko buriho ibyuho byinshi cyane.

Yavuze ko Uburusiya buzahangana n'ikibazo cy'ibihano Amerika iherutse gufatira ibigo bibiri bikomeye by'ibitoro byo mu Burusiya, ari byo Lukoil na Rosneft, mu guha ikindi kirango ibitoro bwohereza mu mahanga, bukavuga ko bitavuye muri ibyo bigo byafatiwe ibihano.

Keatinge yavuze ko niba koko ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi byifuza kwangiza (kumvisha) ubukungu bw'Uburusiya bwo muri iyi ntambara, byasaba ko buhagarika gukoresha ibitoro byose by'Uburusiya no gushyira mu ngiro mu buryo bwuzuye ibihano bya kabiri ku bihugu bigikomeje kubigura. Yagize ati: "Tugomba kureka kuba abantu beza, tukabukomanyiriza mu buryo bwuzuye."

Igitekerezo ni uko ibyo bihano bishobora no kugira ingaruka ku mitekerereze y'abaturage b'Uburusiya. Mu Kwakira (10) uyu mwaka, ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo VCIOM cya leta y'Uburusiya bwavuze ko 56% by'ababajijwe bavuze ko barambiwe cyane iyi ntambara, umubare wiyongereye uvuye kuri 47% biyumvaga gutyo mu bushakashatsi bwo mu mwaka ushize.

Ariko abakurikiranira hafi iby'ubutegetsi bw'Uburusiya bahurira ku kuba benshi mu baturage b'Uburusiya bagishyigikiye umuvuno wa Putin muri iyi ntambara.

Ijambo ry'Ubushinwa

Uwo bigoye kumenya icyo atekereza ni Ubushinwa. Perezida w'Ubushinwa Xi Jinping ni umwe mu bategetsi bacye ku isi Putin yumvira. Mu ntangiriro y'iyi ntambara, Xi yaburiye Uburusiya kwirinda gukangisha ikoreshwa ry'intwaro kirimbuzi za nikleyeri, nuko ako kanya Uburusiya burabikurikiza.

Ibyo Uburusiya bukoresha mu ntambara bishingira cyane ku bicuruzwa biva mu Bushinwa bishobora gukora imirimo ibiri – nk'ibikoresho bya elegitoronike cyangwa imashini zishobora gukoreshwa mu buzima bwa gisivile no mu gisirikare.

Rero niba Ubushinwa buramutse bufashe icyemezo ko nta nyungu bukibona mu kuba intambara yaba ikomeje, icyo gihe bwagira ijambo rikomeye cyane ku mitekerereze y'ubutegetsi bw'Uburusiya.

Kuri ubu, nta kimenyetso Amerika igaragaza cyo kugerageza gushishikariza – cyangwa guhatira – Ubushinwa kotsa igitutu Uburusiya. Rero ikibazo ni ukumenya niba Perezida Xi yashaka, ari we ubwe ubyitekerereje, kotsa igitutu Uburusiya.

Kugeza ubu, Ubushinwa busa nk'ubwishimiye ko Amerika irangaye, ko inshuti z'i Burayi n'Amerika zacitsemo ibice, no kuba ahandi ku isi babona Ubushinwa nk'isoko y'ituze.

Ariko mu gihe igitero cy'Uburusiya cyaba gifashe indi ntera, mu gihe amasoko yo ku isi yaba ahungabanye, mu gihe Amerika yaba ifatiye ibihano Ubushinwa nk'ubukorana ubucuruzi n'Uburusiya – nk'igihano ku kuba bukoresha ingufu (z'amashanyarazi) zihendutse z'Uburusiya, aho ho imitekerereze y'Ubushinwa ishobora guhinduka.

Kuri ubu, Putin yemeza ko yicaye neza, igihe kikaba kiri mu ruhande rwe. Abasesenguzi bavuga ko uko iyi ntambara izarushaho gukomeza, ari ko no kugira umurava kwa Ukraine kuzarushaho kugabanuka, ari ko inshuti zayo zizarushaho gucikamo ibice, ndetse ko ari na ko Uburusiya buzarushaho gufata ubundi butaka mu karere ka Donetsk.

Putin aherutse kuvuga ati: "Turabohora ibi bice [ubu butaka] ku ngufu z'intwaro cyangwa ingabo za Ukraine zive muri ibi bice."

Fiona Hill, wa mushakashatsi wo mu kigo Brookings Institution, yarambwiye ati: "Nta kintu na kimwe kizahinduka ku ho ahagaze."

"Keretse hagize ikibaho gituma avamo [mu ntambara] mu buryo bwihuse.

"Kuri ubu Putin arimo kubara ko ashobora gukomeza ibi [iyi ntambara] igihe kirekire gihagije kuburyo uko ibintu bizaba bimeze azabyungukiramo."