Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Umukuru wa OTAN avuga ko Uburusiya bushobora kuyitera mu myaka itanu iri imbere
- Umwanditsi, Frank Gardner, umunyamakuru ku mutekano, na Paulin Kola
Mark Rutte, umukuru w'umuryango wo gutabarana w'Uburayi n'Amerika (OTAN/NATO) yatangaje ko Uburusiya bushobora kugaba igitero ku gihugu cyo muri uwo muryango mu myaka itarenze itanu iri imbere, mu kuburira gukomeye yavugiye mu nama mu Budage.
Yagize ati: "Uburusiya busanzwe burimo kongera ibikorwa byabwo byo mu ibanga bigamije guhungabanya sosiyete zacu."
"Tugomba kwitegura igipimo cy'intambara ba sogokuru cyangwa ba sogokuruza banyuzemo."
Yunze mu bindi bisa nk'ibyo byatangajwe n'inzego z'ubutasi zo mu burengerazuba bw'isi (Uburayi n'Amerika) ku cyo Uburusiya bugambiriye. Uburusiya bubipfobya buvuga ko ibyo ari uguta umutwe.
Rutte aburiye ibi mu gihe Perezida w'Amerika Donald Trump agerageza kurangiza igitero gisesuye cy'Uburusiya kuri Ukraine, bwagabye muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022.
Muri uku kwezi, Perezida w'uburusiya Vladimir Putin yatangaje ko igihugu cye kidateganya gushoza intambara ku bihugu by'Uburayi, ariko ko bwiteguye "aka kanya" niba Uburayi bushaka gutangira intambara cyangwa igihe bwaba buyitangiye.
Ariko no mu 2022 Uburusiya na ho bwari bwizeje ibintu nk'ibyo, mbere yuko abasirikare 200,000 b'Uburusiya bambuka umupaka bagatera Ukraine.
Putin yashinje ibihugu by'i Burayi kubangamira ibikorwa by'Amerika bigamije amahoro muri Ukraine - uburyo bwe bwo gukomoza ku ruhare rw'inshuti za Ukraine z'i Burayi ziherutse kugira mu kugerageza guhindura gahunda y'amahoro y'Amerika igamije kurangiza intambara. Umushinga wa mbere w'iyo gahunda wagaragaye nk'ubogamiye ku Burusiya.
Ariko, ari mu murwa mukuru Berlin w'Ubudage, umunyamabanga mukuru wa OTAN yavuze ko Putin atavugisha ukuri.
Yongeyeho ko gushyigikira Ukraine ari uburyo bwo kwizeza umutekano w'Uburayi.
Yagize ati: "Ibaze Putin aramutse ageze ku byo ashaka; Ukraine ikigarurirwa n'Uburusiya, ingabo ze zigasatira umupaka muremure cyane na NATO [OTAN], ni ibyago byaba byiyongereye cyane by'igitero cya gisirikare kuri twe."
Ubukungu bw'Uburusiya bumaze imyaka irenga itatu bubayeho mu buryo bwo mu ntambara - inganda zabwo zikora byinshi kurushaho birimo ibikoresho bya gisirikare nk'indege nto zitajyamo umupilote (drone), ibisasu bya misile, n'ibisasu by'imbunda za rutura.
Raporo iherutse y'ikigo cyo mu Budage cy'ubushakashatsi ku bungu (Kiel Institute for the World Economy), igaragaza ko buri kwezi Uburusiya bukora ibifaru bigera ku 150, imodoka 550 z'abasirikare zirwanira ku butaka, 'drone' 120 zo mu bwoko bwa Lancet hamwe n'imbunda za rutura zirenga 50.
Ubwongereza, na benshi mu bafatanyabikorwa babwo bo mu burengerazuba, ntibari hafi na gato y'icyo kigero.
Abasesenguzi bavuga ko byafata imyaka myinshi kugira ngo inganda zo mu Burayi zishobore kugera hafi y'urwo rwego rw'Uburusiya mu gukora intwaro ku bwinshi.
Ubufaransa n'Ubudage biherutse gusubukura gahunda yo gusubiza mu gisirikare ku bushake urubyiruko rw'imyaka 18.
Ibitero byo kuri interineti , gukwirakwiza amakuru atari ukuri agamije kuyobya abantu, ndetse n'ibirego byo kohereza 'drone' hafi y'ibibuga by'indege no ku bigo bya gisirikare mu bihugu byo muri OTAN, byarazamutse cyane muri uyu mwaka.
Ariko n'ubwo ibyo na byo bihangayikishije, ibyo biba ubusa ugereranyije n'amakuba yaterwa n'igitero cya gisirikare cy'Uburusiya ku gihugu cyo muri OTAN, cyane cyane igihe icyo gitero cyaba kirimo gufata ubutaka ndetse n'abantu bakakicirwamo.
OTAN igizwe n'ibihugu 30 - hamwe na Canada n'Amerika, uwo akaba ari we munyamuryango wayo wa mbere ukomeye cyane mu bya gisirikare.
Ku gitutu cya Trump, ibihugu bigize OTAN byasezeranyije kongera ingengo y'imari bikoresha mu gisirikare.
Rutte yagize ati: "Ubwirinzi bwa NATO bushobora kuturwanaho ubu." Ariko yaburiye ko intambara iri "mu rugo rw'umuturanyi" w'i Burayi, ndetse yavuze ko atewe impungenge no kuba "benshi cyane ni nkaho nta cyo bibabwiye, ndetse benshi cyane ntibumva ukuntu byihutirwa cyane, benshi cyane bemeza ko ubu dufite igihe."
Yongeyeho ati: "Ingengo y'imari ya gisirikare y'umuryango igomba kwiyongera mu buryo bwihuta, ingabo zacu zigomba kugira [kubona] ibyo zicyeneye mu kuturinda."