Reza Pahlavi: Menya uyu muhungu w'impunzi w'umwami wa nyuma wa Iran abigaragambya ubu baririmba

Abigaragambya benshi muri Iran bakomeje kuvuga izina rya Reza Pahlavi basaba ko agaruka. Uyu ni umugabo uba mu buhungiro akaba umuhungu wa Shah (Umwami) wa nyuma wa Iran.

Reza ubwe yashishikarije abantu kujya mu mihanda kwigaragambya.

Ni muntu ki uyu wahoze ari igikomangoma kandi ashyigikiwe bingana iki?

Mu gihe yategurirwaga kuragwa ingoma ya Iran, Reza Pahlavi yoherejwe kwiga gutwara indege z'intambara muri Amerika, ariko ubwo yari ku ishuri muri Amerika impinduramatwara yo mu 1979 yakuyeho ubwami bwa se.

Yareberaga kure ubwo ubwami bwa se, Mohammad Reza Shah Pahlavi – wari ushyigikiwe n'ibihugu by'iburengerazuba – bwahirikwaga na se agahunga ndetse akaza kugwa mu Misiri azize indwara ya cancer.

Uku kuva ku butegetsi gutunguranye kwasize uyu muhungu wari ingimbi hamwe n'umuryango we nta gihugu bafite, biringiye abakundaga umwami hamwe n'inshuti ziba mu mahanga.

Mu myaka za mirongo yakurikiyeho, ibindi byago byagwiririye umuryango nanone.

Mushiki we muto hamwe na murumuna we bombi bariyahuye, bituma asigara ari we kirango cyonyine cy'ubwami bwa Iran bwari busigaye bufatwa na benshi nk'amateka.

Ku myaka 65 ubu, Reza Pahlavi ubu arimo gushaka ijambo mu hazaza h'igihugu cye.

Aho aba mu rugo rwe mu mujyi wa Washington DC, abamushyigikiye bavuga ko ari umugabo wiyoroshya kandi benshi bisangaho – ukunda kujya muri cafés zo hafi aho ari kumwe n'umugore we Yasmine, nta mutekano acungiwe.

Mu 2022, ubwo yari abajijwe n'umuntu wihitira niba yibona nk'umuntu ukuriye imyigaragambyo yari muri Iran icyo gihe, we na Yasmine bivugwa ko bamusubije ngo: "Impinduka zigomba guturuka imbere" [mu gihugu].

Gusa mu myaka ya vuba, yazamuye ijwi kurushaho. Nyuma y'ibitero bya Israel mu 2025 byishe benshi mu bajenerali bakuru ba Iran, Reza Pahlavi yavugiye mu kiganiro n'abanyamakuru i Paris ko yiteguye gufasha kuyobora guverinoma y'inzibacyuho mu gihe Repubulika ya Kislamu yaba ihirimye.

Kuva ubwo yatangaje umugambi w'iminsi 100 w'ubutegetsi bw'inzibacyuho.

Pahlavi avuga ko iki cyizere gishya akivana mu masomo yize mu buhungiro no mu cyo yita "ubutumwa butarangiye" se yasize.

I Paris yabwiye abanyamakuru ati: "Ibi ntabwo ari ukugarura ahahise. Ni ukubaka ahazaza ha demokarasi ku banya-Iran bose."

Reza yavukiye i Tehran mu 1960, yari umuhungu wenyine wa Shah nyuma y'uko abandi bagore yashatse mbere ananiwe kubabyaraho umuhungu uzaragwa ingoma. Yakuze nk'igikomangoma, afite abarimu bihariye, ndetse atangira gutozwa kurinda ingoma ya se.

Ku myaka 17, yoherejwe i Texas muri Amerika kwiga gutwara indege z'intambara. Ariko mbere y'uko agaruka imuhira impinduramatwara yakuyeho se hajyaho Repubulika ya Kislamu ikuriwe na Ayatollah.

Kuva icyo gihe, Reza Pahlavi yagumye muri Amerika. Yize kandi ibya politike, ashakana na Yasmine – umunyamategeko w'umunyamerika ukomoka muri Iran – babyarana abakobwa batatu: Noor, Iman na Farah.

Umurage utavugwaho rumwe

Mu buhungiro, Pehlavi yakomeje kuba ikirango cy'abakunda ubwami. Benshi bibuka uburyo se yari abanye neza n'abategetsi b'ibihugu by'iburengerazuba b'icyo gihe.

Abandi bakibuka uburyo igihe cya se hari igipolisi cy'ibanga bitaga Savak cyakoreshwaga mu gucecekesha abatavuga rumwe na Shah ndetse gishinjwa ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu.

Imbere muri Iran, gukundwa kwa Reza Pahlavi kwagiye kuzamuka ubundi kukamanuka, ndetse kuri bamwe akibagirana kubera kuba kure.

Mu 1980 yakoreye umuhango mu Misiri wo kwiyimika nka Shah wa Iran. Nubwo nta kintu gikomeye byahinduye, abatamushyigikiye bo bavuze ko byari bihabanye n'ibyo ubu avuga by'impinduka za demokarasi.

Kenshi yagerageje gushinga amahuriro arwanya ubutegetsi, harimo iryitwa National Council of Iran for Free Elections yashinze mu 2013.

Bitandukanye n'abandi batavuga rumwe n'ubutegetsi bahunze, Pahlavi yakomeje kwamagana urugomo no kwicamo ibice gushingiye ku moko kw'abanya-Iran.

Mu myaka ya vuba aha yarushijeho kwigaragaza. Mu myigaragambyo yabaye mu 2017 bamwe bateraga hejuru bati: "Reza Shah, roho yawe nihabwe umugisha" – uwo bavugaga ni sekuru.

Mu 2022 ubwo polisi yicaga umukobwa witwa Mahsa Amini aho yari imufungiye imyigaragambyo ikomeye yahise ikwira mu gihugu, maze Reza Pahlavi na we yongera kugaruka cyane mu itangazamakuru.

Yagerageje guhuriza hamwe abatavuga rumwe n'ubutegetsi, ariko amaherezo ntibyamukundira.

Abamunenga bavuga ko yananiwe kubaka ihuriro cyangwa ishyaka rikomeye nyuma y'imyaka myinshi amaze hanze.

Mu 2023 yasuye Israel, urugendo rutavuzweho rumwe, aho yitabiriye umuhango wo kwibuka Holocaust ndetse abonana na Minisitiri w'intebe Benjamin Netanyahu, ibyarushijeho kuzamura impaka.

Bamwe mu banya-Iran ibi babibonye nko gutuka Iran, abandi babona ko ari igikorwa gikomeye yakoze.

Mu bitero biheruka bya Israel muri Iran, Reza yahuye n'ibibazo bikomeye.

Mu kiganiro na BBC, yabajijwe niba ashyigikiye ibitero bya Israel birimo gushyira ubuzima bw'abasivile mu kaga.

Yasubije ko abaturage basanzwe ba Iran atari bo bagambiriwe kandi ko "ikintu cyose gica intege ubutegetsi [bwa Iran]" kishimirwa na benshi muri Iran – amagambo yateje impaka zikomeye.

Abamushyigikiye n'abamunenga

Uyu munsi, Pahlavi ntiyigaragaza nk'umwami utegereje kwima ingoma, ahubwo nk'umuntu wakubakirwaho ubumwe bwa Iran.

Avuga ko ashaka gufasha iki gihugu kugera ku butegetsi bwubahiriza amategeko, buha abagore uburinganire n'abagabo, kandi ubutegetsi bushingiye ku matora mu bwisanzure.

Abamushyigikiye bamubona nk'umuntu wenyine utavuga rumwe n'ubutegetsi ufite izina rikomeye kandi wifuza impinduka mu mahoro.

Abamunenga bavuga ko yatakaje ukuri kw'ibintu muri Iran kubera imyaka irenga 40 atahaba, ko adakunzwe kandi adashyigikiwe mu gihugu kandi bakabona ko yaba igikoresho cy'abategetsi b'iburengerazuba.

Mu gihe ubutegetsi bwa Iran bumufata nk'umuntu uteje ikibazo, biragoye kumenya neza imbaraga afite mu gihe adapimiwe mu matora cyangwa urubuga rwisanzuye rwa politike.

Abanya-Iran bamwe baracyubaha cyane izina ry'umuryango we, abandi batinya gusimbuza umutegetsi utaratowe n'undi na we utaratowe, kandi bikaba mu izina rya demokarasi.

Se wa Reza Pahlavi aracyashyinguye mu Misiri, mu gihe abakunzi b'ubwami bwe bategereje ko umunsi umwe muri Iran hazaba impinduka bakajya kumushyingura mu gihugu cye.

Niba Reza uba mu buhungiro azabona uyu munsi – cyangwa se umunsi Iran izaba nk'uko ayishaka, biracyari kimwe mu bibazo byinshi kuri iki gihugu ubu kigeramiwe n'imyigaragambyo ikomeye.