Greenland iti: 'Turifuza kugumana na Denmark', Trump ati: 'Sinemeranya na bo'

    • Umwanditsi, Paulin Kola

Minisitiri w'Intebe wa Greenland yatangaje ko abaturage ayoboye baramutse babajijwe uwo bahitamo n'aho bifuza kuba, bahitamo Denmark aho guhitamo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi Jens-Frederik Nielsen (Minisitiri w'intebe wa Greenland) yabivugiye mu kiganiro n'abanyamakuru, aho yari kumwe na Minisitiri w'Intebe wa Denmark.

Aya ni amagambo afatwa nk'akomeye, avuzwe n'umukuru wa Greenland kuva Perezida Donald Trump yagaragaza umugambi wo kwigarurira icyo kirwa kinini ku isi.

Trump avuga ko Amerika ikeneye "kwigarurira" Greenland kugira ngo yirinde ibyago bituruka ku Burusiya no ku Bushinwa.

Ibiro bya Perezida wa Amerika (White House) byigeze gutangaza ko hari igitekerezo cyo kwigarurira Greenland, ariko ntibyigeze byemeza neza uburyo bizakorwamo niba ari ukuyigura cyangwa gukoreshwa ingufu za gisirikare mu kuyigarurira.

Denmark, iri mu bihugu bigize ihuriro rya OTAN (NATO). Minisitiri w'Intebe wayo Mette Frederiksen akaba yihanangirije ibivugwa byo gukoresha ingufu za gisirikare kuko byasiga bisenye burundu ihuriro ry'umutekano hagati ya Amerika n'u Burayi (Trans-Atlantic Defence Alliance).

Abajijwe icyo atekereza ku magambo ya Nielsen, Trump yavuze ati: "Ibyo ni ikibazo cye, sinemeranya na we… Bizamubera ikibazo gikomeye."

Nubwo ari igihugu gifite abaturage bake cyane, aho Greenland iherereye hagati ya Amerika y'Amajyaruguru n'Inyanja ya Arctique ituma iba ahantu heza ho gushyiraho ubuhanga bwo gutahura hakiri kare ibitero bya misile, ndetse no gukurikirana amato agendera muri ako karere.

Trump yakunze kuvuga inshuro nyinshi ko Greenland ari ingenzi cyane ku mutekano wa Amerika, kandi ko "yuzuyemo amato y'Abarusiya n'Abashinwa hose," n'ubwo nta bimenyetso atanga.

Amerika isanzwe ifite abasirikare barenga 100 bahoraho ku kigo cya gisirikare cya Pituffik giherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Greenland. Iki kigo kikaba gikoreshwa na Amerika kuva mu Ntambara ya Kabiri y'Isi.

Hashingiwe ku masezerano asanzwe hagati ya Denmark na Amerika, Amerika ifite uburenganzira bwo kuzana abasirikare benshi ishaka muri Greenland.

Ariko Trump yabwiye abanyamakuru mu cyumweru gishize ko ayo masezerano basanganywe atari ahagije, ko Amerika "igomba gufata Greenland" kandi ko ibyo "OTAN (NATO) izabyumva."

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye i Copenhagen mu murwa mukuru wa Denmark, Minisitiri w'Intebe Mette Frederiksen ntiyigeze arya indimi, ubwo yamaganaga icyo yise "igitutu kidashoboka na gato giturutse ku nshuti yacu ya hafi."

Yaburiye ko "hari ibimenyetso byinshi byerekana ko imbere hari urugamba rukomeye kurushaho".

Minisitiri w'Intebe Jens-Frederik wa Greenland yavuze ko "bahanganye n'ikibazo gikomeye cya politiki mpuzamahanga."

Ariko ashimangira ko umwanzuro w'ikirwa cyabo wasobanutse, ati: "Niba uyu munsi tugomba guhitamo hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Denmark, duhitamo Denmark".

Yongeyeho ati: "Hari ikintu kimwe kigomba gusobanukira buri wese. Greenland ntishaka kugengwa na Amerika. Greenland ntishaka gutegekwa na Amerika. Greenland ntishaka kuba igice cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika."

Iki kiganiro n'abanyamakuru i Copenhagen kibaye umunsi umwe mbere y'uko Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Denmark, Lars Løkke Rasmussen, n'uwa Greenland, Vivian Motzfeldt, bajya muri Amerika guhura na Visi Perezida JD Vance hamwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Marco Rubio.

Ibihugu bikomeye byo mu Burayi bigize umuryango wa NATO, hamwe na Canada, byashyigikiye Denmark, muri iki cyumweru byongera gushimangira ko ari Denmark na Greenland gusa bafite ububasha bwo gufata ibyemezo ku bijyanye n'umubano wabo.

Byagaragaje ko na byo bifite inyota nk'iya Amerika yo kurinda umutekano mu karere ka Arctique, ariko bigaragaza ko uwo mutekano ugomba kugerwaho bijyanye n'ubufatanye bw'ibihugu by'inshuti n'abafatanyabikorwa, harimo na Amerika, aho gukorwa n'igihugu kimwe cyonyine.

Ibi bihugu byongeye guhamagarira Amerika kubahiriza amahame y'Urwego Mpuzamahanga rw'Umuryango w'Abibumbye (Loni), harimo ubusugire bw'ibihugu, ubudahangarwa bw'imipaka, n'ubwigenge bw'ibihugu.

Impungenge ku hazaza h'ako gace zongeye kwiyongera nyuma y'uko Trump akoresheje ingufu za gisirikare kuri Venezuela, agafata perezida wayo, Nicolás Maduro.

Trump yari yarigeze gutangaza igitekerezo cyo kugura Greenland mu 2019, mu gihe cya manda ye ya mbere ya perezidansi, ariko abwirwa ko kitari kigenewe kugurishwa.

Mu myaka ya vuba, akayihayiho ko guhanga amaso ku mutungo kamere wa Greenland kariyongereye, harimo amabuye y'agaciro adasanzwe (rare earth minerals), uranium, n'ubutare bwa Iron, aho bigenda byoroha kuyageraho uko urubura ruyonga bitewe n'ihindagurika ry'ikirere.

Abahanga mu bya siyansi batekereza kandi ko Greenland ishobora kuba ifite n'ububiko bunini bwa peteroli na gazi.