Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Kuki Emmanuel Macron ari kwambara indorerwamo z'izuba imbere mu nzu i Davos?
- Umwanditsi, Tessa Wong
- Igikorwa, BBC News
Mu gihe yavugiraga mu nama y'i Davos ku wa Kabiri, Perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa yagarutsweho cyane kubera amagambo akomeye anenga iterabwoba rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ryo gushyiraho imisoro ku bihugu umunani by'i Burayi byamaganye igitekerezo cye cyo kwigarurira Greenland.
Ariko hari n'ikindi kintu mu ijambo rya Macron cyatangaje abantu: indorerwamo yahisemo kwambara.
Macron yambaye indorerwamo zidasanzwe z'abapilote zifite ibara ry'ubururu rigarura urumuri, kandi ari mu nzu, mu gihe yagezaga ijambo rye ku bategetsi mu nama k'ubukungu izwi nka World Economic Forum.
Nubwo Macron atigeze asobanura impamvu yo kwambara izo ndorerwamo mu ijambo rye, itangazamakuru ryo mu Bufaransa ryabitangaje ko bifitanye isano n'uburwayi afite.
Mu cyumweru gishize, yagaragaye mu birori bya gisirikare mu majyepfo y'u Bufaransa afite ijisho ritukura, ndetse hari aho yaje kwambara indorerwamo nk'izo.
Mu gihe yabwiraga abasirikare, yoroheje ubukana bw'uburwayi bwe avuga ko ari "akantu gato" kandi ko "ntacyo gatwaye rwose", yongeraho ati: "Mumbabarire ku buryo ijisho ryanjye risa."
Ndetse yabiteyeho urwenya, abyita "l'œil du tigre" cyangwa se "ijisho ry'ingwe", yifashishije indirimbo y'itsinda rya muzika ya Rock ryitwa Survivor yakoreshejwe muri filime y'imirwano yo mu 1982 yitwa Rocky III.
Yagize ati: "Ku babyumva, ni ikimenyetso cyo kwiyemeza."
Amakuru yo mu Bufaransa avuga ko Macron asa n'ufite indwara yitwa 'sub-conjunctival haemorrhage', yo gucika kw'agatsi k'amaraso ko mu jisho.
Iyi ndwara nta ngaruka igira, nta bubabare itera kandi ntihungabanya ubushobozi bwo kubona, ubusanzwe iva mu jisho neza mu byumweru nka bibiri.
Ishobora guterwa no kwitsamura cyane, gukorora bikabije, cyangwa gukorakora no gukuba ijisho.
Abantu barwaye diyabete cyangwa bafite umuvuduko w'amaraso uri hejuru baba bafite ibyago byinshi byo kuyirwara.
Nubwo indorerwamo z'izuba zitari ngombwa mu kurinda ubushobozi bwo kureba, abafite iyo ndwara bashobora guhitamo kuzambara kugira ngo birinde gukurura amaso y'abantu.
Macron "yahisemo ubu buryo bitewe n'impamvu z'uwo ariwe n'uko agaragara, kuko ari umuntu uzwi cyane," byatangajwe na muganga ndetse n'umusesenguzi w'ibitangazamakuru Jimmy Mohamed mu kiganiro yahaye RTL.
Yagize ati: "Abantu bamwe bashobora gutekereza ko arwaye cyane, bityo kugira ngo adafotorwa ari muri ubwo burwayi, agahitamo kwambara indorerwamo z'izuba. Izo ndorerwamo zirinda isura n'ishusho ye, ariko ntizirinda ijisho rye mu by'ukuri."
Icyemezo cye cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamwise "kéké", ijambo ry'igifefeko (slang) mu Bufaransa risobanura amaringushyo.
Abandi babigize nk'urwenya, bavuga ko ari "cyborg" cyangwa ko yigana umukinnyi wa filime muri Hollywood Tom Cruise muri Top Gun, filime yo mu 1986 yatumye kwambara indorerwamo z'abapilote biba imideli.
Mu ijambo yavuze yambaye izo ndorerwamo, Macron yaburiye ko isi irimo kwerekeza ku butegetsi bw'igitugu no ku "isi idafite amategeko, aho amategeko mpuzamahanga akandagirwa" ndetse n'aho "ibyifuzo byo kwigarurira ibindi bihugu birimo kongera kugaragara".
Yavuze ko ibi bigaragara cyane iyo misoro "ikoreshejwe nk'intwaro yo guhungabanya ubusugire bw'ubutaka bw'ibihugu".
Trump yakangishije gushyiraho umusoro wa 200% ku nzoga z'u Bufaransa zirimo divayi na shampanye bijya muri Amerika, kuko Ubufaransa bwanze kwinjira mu itsinda kuri Gaza Trump yise "Board of Peace".