Uko mu mwaka umwe gusa Trump ari ku butegetsi yatigishije isi kurusha undi perezida wese kuva ku ntambara ya II y'isi

    • Umwanditsi, Lyse Doucet
    • Igikorwa, Chief international correspondent

Ubwo yarahiraga tariki 20 Mutarama (1) umwaka ushize wa 2025, Perezida Donald Trump yavuze ko kuri iyi manda ye Amerika izongera kuba igihugu gitinyitse, cyubashywe kandi gikomeye kurushaho.

Uko yari kubigenza ngo abigereho ni cyo buri wese yibazaga.

Mu magambo ye, Perezida Trump yagize ati: "Ntacyizatwitambika."

Abari bitabiriye umuhango w'irahira rye bahise bamuha amashyi y'urufaya, ndetse benshi ku isi bagaragaje ko bishimiye intsinzi ye harimo na bagenzi be bakuriye ibihugu bitandukanye.

Ariko se, isi yumvise neza icyo yavugaga icyo gihe? Cyangwa yabifashe nk'ibisanzwe?

Perezida Trump mu ijambo rye, yari yaciye amarenga ku gitinyiro Amerika yahoranye kandi yemeza ko izagisubirana kuri manda ye.

Aha yifashishije inyigisho zizwi nka "manifest destiny". Iyi ikaba ari imyemerere yo mu kinyejana cya 19 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bavugaga ko Abanyamerika bari barateganyirijwe n'Imana hamwe n'amateka, kwagura igihugu cyabo bagana iburengerazuba, bakwirakwiza umuco wabo, ubutegetsi bwabo, n'imibereho yabo.

Kuva Trump ageze ku butegetsi, ibintu byinshi bireba iki gihugu cy'ubukungu bunini ku isi byarahindutse.

Mu gihe cy'umwaka umwe gusa, yafashe ibyemezo byinshi kandi byagize ingaruka ku buzima bw'ibihugu byinshi, cyane cyane ibya Afurika.

Nko guhagarika inkunga Amerika yashyiraga mu miryango ifasha biciye muri ONU, byahungabanyije imibereho y'abantu benshi barimo n'abo iyo miryango yafashaga.

Muri uyu mwaka amaze ku butegetsi, Trump yashyize imbere inyungu z'ubukungu za Amerika mu buryo bukomeye kugeza ubwo atumije Perezida Paul Kagame w'u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Congo bagasinya ku masezerano y'amahoro, amasezerano we ubwe yemeje ko azafungurira Amerika inzira ku mabuye y'agaciro atagira ingano igihugu cya Congo gitunze.

Mu kinyejana gishize, nta perezida wa Amerika n'umwe wigeze atera ubwoba isi akanagaragaza ku mugaragaro ko ashaka kwigarurira ubutaka bw'igihugu cy'inshuti cya kera no kukiyobora ku ngufu, bitanyuze ku bushake bw'abaturage bacyo.

Nta mutegetsi wa Amerika n'umwe wigeze asenya ku buryo bukomeye amahame ya politiki mpuzamahanga no guhungabanya amasezerano n'ubufatanye bw'imyaka myinshi byashingiyeho gahunda y'isi kuva Intambara ya Kabiri y'Isi yarangira.

Nta gushidikanya ko amategeko n'amahame asanzwe yirengagijwe, kandi bigakorwa nta nkomyi.

Ubu Donald Trump ari kuvugwa nk'umwe mu baperezida ba Amerika "bahinduye byinshi kurusha abandi" kandi afite abamushyigikiye imbere mu gihugu no mu mahanga.

Abakurikiranira hafi ibyo Trump akora, bafite impungenge yaba abantu ku giti cyabo cyangwa se ibihugu, mu gihe i Moscow na Beijing bakomeje kwitegereza ibyo byose mu ituze.

Politike ya Trump ihejeje inguni ku kibazo cy'abimukira, yatumye Amerika ihagarika kwakira abasaba ubuhungiro bavuye mu nkambi zitandukanye ku isi harimo n'izo mu karere, ndetse yashyizeho amategeko atuma kubona visa ya Amerika ku bihugu byinshi bya Afurika bigorana, ndetse n'ibyo muri aka karere hafi ya byose.

Trump wifuzaga cyane guhabwa igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel, nyuma yo kukibura, ubu yavuze ko atagishishikajwe n'inzira z'amahoro ndetse ko ku neza cyangwa ku ngufu Amerika igomba gufata ikirwa kinini kuruta ibindi kw'isi cya Groenland ubusanzwe gitegekwa na Denmark.

Mu kuvuga ibyo, ubu benshi bazi neza ko ashobora kuba akomeje kuko uyu mwaka ugitangira yohereje indege za gisirikare n'abakomando kabuhariwe ba delta Force, bajya mu murwa mukuru wa Venezuela mu gitero kidasanzwe bafata perezida w'iki gihugu n'umugore we bamujyana muri Amerika aho afungiye ubu.

Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron yatanze umuburo ukomeye mu nama y'Ubukungu irimo kubera i Davos mu Busuwisi, ariko ntiyavuze byeruye izina rya Trump.

Macron yagize ati: "Ibi ni uguhindukira ku isi itagifite amategeko, aho amategeko mpuzamahanga asigaye atsikamiwe, kandi aho itegeko rizima risa n'iry'ufite imbaraga kurusha abandi, aho inyota y'ubwami n'ubutegetsi bw'igitugu iri kongera kwigaragaza."

Hari impungenge ziyongera ku bushyamirane bukomeye mu bucuruzi, ndetse hari n'impungenge ko ihuriro rya gisirikare rya NATO/OTAN rimaze imyaka 76 rishobora kujya mu kaga, mu gihe haba ibintu bibi kurushaho kuko Trump ashaka gufata Greenland akoresheje ingufu.

Abashyigikiye Trump barimo kongera gushimangira gushyigikira gahunda ye ya "America First", bayirwanirira mu guhangana n'urusobe mpuzamahanga rw'imiyoborere rwashyizweho nyuma y'intambara ya kabiri y'isi.

Ubwo yabazwaga na BBC Newshour niba kwigarurira Greenland byaba binyuranyije n'Amasezerano ya Loni (UN Charter), Depite w'Umunyamerika w'Umurepubulikani, Randy Fine, yagize ati:

"Ntekereza ko Umuryango w'Abibumbye wananiwe bikabije kuba urwego rushyigikira amahoro ku isi, kandi mu by'ukuri, icyo batekereza cyose, birashoboka ko gukora ibinyuranye na cyo ari cyo cyiza."

Randy Fine yatangaje ko mu cyumweru gishize yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika umushinga w'itegeko yise "Greenland Annexation and Statehood Act", ugamije kwigarurira Greenland no kuyigira Leta ya Amerika.

Abafatanyabikorwa ba Amerika bibaza cyane ku miyoborere ya Trump, bibaza uko bazabyitwaramo, igihe byagaragara ko nta kintu na kimwe kizashobora kumuhagarika.

Hari amagambo menshi yakoreshejwe mu mwaka ushize mu gucengera uburyo bwiza bwo guhangana n'umukuru w'igihugu wa Amerika udasanzwe kandi utunguranye.

Gusa bavuga ko ibanga mu kubikemura ari ibiganiro, aho bagize bati: "Dukeneye kumufata mu buryo bw'ukuri ariko tutamufata mu buryo bw'amagambo gusa."

Intambara y'Uburusiya na Ukraine yerekanye Trump nk'umuntu uhindagura imvugo, kandi rimwe na rimwe akavuga ibintu bisa n'ibihuza n'u Burusiya, nyuma akerekana gushyigikira Ukraine, hanyuma akagaruka mu ruhande rw'u Burusiya.

Ibi bituma bamwe batamenya uko baganira na we kuko udapfa kumenya aho ahagaze.

Kugeza ubu, aho isi yose ihanze amaso ni Greenland, ikirwa kinini ku isi Trump avuga ko agomba gufata ku neza cyangwa ku nabi.

Trump yagize ati: "Nta nshingano mfite yo gutekereza gusa ku mahoro, n'ubwo azahora ari yo y'ingenzi, ubu nshobora gutekereza ku bintu bikwiriye kandi byiza kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika."

Mu gihe ubutegetsi bwe bwatigishije isi mu mezi 12 gusa, benshi ubu baribaza ibizaba mu mezi 36 asigaye kuri iyi manda ya Trump, kandi ibihugu binyuranye bifite kwigengesera gukomeye ku kugaragaza aho bahagaze ku myitwarire ye.

Uburayi burasa n'ubushyira hamwe mu gufata ingamba zakomanyiriza Amerika ariko Trump na we ntiyicaye kuko akomeza kuvuga ko ntawe uzamukoma imbere, igihe cyose ibyo akora nbiri mu nyungu z'aabanyamerika.

Ibyemezo by'uburayi ku myifatire ya Trump, biracyari urujijo cyane kuko bimwe mu bihugu bibugize bigerageza gufata ingamba ariko ibindi bikagenda biguruntege kubera gutinya ingaruka byabagiraho.

Afurika na yo iracecetse n'ubwo ingamba zimwe zifatwa na Perezida Trump ziyigiraho ingaruka.

Ubushinwa n'Uburusiya na byo bikurikira bucece ibirimo kuba, ku buryo nta uzi neza uruhande ibi bihugu bikomeye ku isi bihagazeho.