"Byose bishingiye ku butaka" - Zelensky yatangaje ko Ukraine igiye kuganira na Amerika hamwe n'u Burusiya

    • Umwanditsi, Paul Kirby
    • Igikorwa, Europe digital editor

Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ko ibiganiro by'impande eshatu bigamije kurangiza intambara yo muri Ukraine bigiye kuba, bikazahuza Ukraine, Uburusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ibiganiro bizabera muri Emira Zunze Ubumwe z'Abarabu (United Arab Emirates), bikaba byemejwe nyuma y'uko Zelensky ahuye na Perezida Donald Trump i Davos.

Mu gihe ibikorwa bya dipolomasi byabonekaga ko byihutishijwe, Trump yavuze ko inama yagiranye na Zelensky yabaye nziza, mu gihe intumwa ya Amerika, Steve Witkoff, yo yerekeje i Moscow kuganira na Vladimir Putin w'Uburusiya.

Witkoff, wari uri kumwe n'umukwe wa Trump, Jared Kushner, ubwo yerekeza i Moscow, yavuze ko yizeye ko amasezerano ashobora kugerwaho.

Mbere yo kuva i Davos yerekeza mu Burusiya yagize ati: "Ndumva twasigaye ku kibazo kimwe gusa, kandi twaganiriye ku buryo butandukanye bwo kugikemura. Ibyo bivuze ko gishobora gukemuka."

Intumwa ya Trump ntiyatanze ibisobanuro ku ngingo imwe yavuze ko isigaye itumvikanwaho, ariko Zelensky nyuma yaje gusobanura ko ikibazo kitarakemuka ari imiterere y'ahazaza h'akarere k'iburasirazuba bwa Ukraine.

Yasobanuye neza ko ibiganiro biteganyijwe kubera muri Emira Zunze Ubumwe z'Abarabu bizahuza Uburusiya, Amerika na Ukraine, yongeraho ko "Abarusiya na bo bagomba kuba biteguye kumvikana, si Ukraine yonyine."

Ubwo Zelensky yaganiraga n'abanyamakuru muri World Economic Forum, yagize ati: "Byose ni ikibazo cy'ubutaka. Iki ni cyo kibazo kitarakemuka." yongeyeho ko ibiganiro by'impande eshatu bishobora guha impande zombi "amahitamo atandukanye."

Icyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifuza kuri Ukraine ni uko, akarere ka Donbas, kazwi nk'umutima w'inganda za Ukraine, kaba akarere k'ubukungu katarimo ingabo (demilitarised) kakaba n'agace k'ubucuruzi bufunguye, noneho nk'ingurane, Amerika na yo ikizeza umutekano usesuye kuri Kyiv.

Witkoff yagize ati: "Niba impande zombi zishaka gukemura iki kibazo, tuzagikemura." Yongeyeho ko nyuma yo kujya i Moscou azakomereza i Abu Dhabi, aho amatsinda y'abahanga azaganira ku bibazo bya gisirikare ndetse n'iterambere ry'ubukungu.

Zelensky yabwiye kandi abanyamakuru ko yumvikanye na Trump ku ngwate z'umutekano Amerika izaha Ukraine mu gihe haboneka amasezerano. Ntiyatanze ibisobanuro birambuye, ariko yavuze ko ayo masezerano azabanza kwemezwa n'Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ndetse n'iya Ukraine mbere yo gusinywa.

N'ubwo Zelensky yavuze ko "Ihuriro ry'Ubushake" (Coalition of the Willing), riyobowe n'Ubwongereza n'Ubufaransa, ryemeye kohereza ingabo ku butaka kugira ngo rikurikirane ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano, yashimangiye ko inkunga ya Trump yaba ingirakamaro cyane: "Nta ngwate z'umutekano zakora neza hatabayeho Amerika."

Mbere yaho, mu ijambo yatanze i Davos, yanenze abafatanyabikorwa be b'i Burayi kubera kubura "ubushake bwa politiki" bwo gufata ingamba zikomeye ku Burusiya.

Yagize ati: "Hari impaka zidashira imbere muri bo n'ibintu byinshi bitavugwa bibangamira gushyira hamwe kw'ibihugu bigize ubumwe bw'i Burayi kandi bikabubuza kuvuga ukuri bihagije kugira ngo bubone ibisubizo nyakuri,".

Yongeyeho ati: "Perezida Trump ariyemera, kandi avuga ko akunda u Burayi, ariko ntazigera yumva ubu bwoko bw'u Burayi."

Perezida wa Ukraine yakoze urugendo rw'ijoro kugira ngo agere i Davos.

Mu ntangiriro yari yahagaritse urwo rugendo kugira ngo yite ku ngaruka z'ibitero by'u Burusiya ku miyoboro y'amashanyarazi ya Kyiv, byatumye ibice byinshi by'umurwa mukuru bibura uburyo bwo kubona ubushyuhe, amazi n'amashanyarazi nabyo bikaba ntabyo mu gihe cy'imbeho ikaze kurusha ibindi bihe nk'ibyo mu myaka hafi ine ishize y'intambara y'u Burusiya muri Ukraine.

Ibihumbi by'inyubako z'amacumbi biracyari mu bukonje bukabije kuko nta bushyuhe zishobora kubona nta mashanyarazi.

Mu kwezi gushize, Zelensky yavuze ko gahunda ya Amerika igizwe n'ingingo 20 zo kurangiza intambara yari yiteguye ku kigero cya 90%, kandi ko aho Ukraine ihagaze ku kibazo cya Donbas, mu burasirazuba bwa Ukraine, bitandukanye n'aho u Burusiya buhagaze.

Mu rwego rw'iyo gahunda ya Amerika igizwe n'ingingo 20, Zelensky yatanze igitekerezo cyo gukura ingabo ku ntera ingana n'ibirometero 40 uvuye mu gice cya 25% cy'akarere ka Donetsk kigicungwa na Ukraine, hagamijwe gushyiraho agace k'ubukungu muri Donbas, igihe u Burusiya nabwo bwaba bukuyeyo ingabo zabwo.

Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yavuze ku wa Kane ko ibiganiro n'intumwa za Amerika bizakomeza "ku kibazo cya Ukraine n'izindi ngingo zifitanye isano na cyo", yanga kuvuga niba yemera icyizere cya Witkoff ku bijyanye no kugera ku masezerano.

Putin azwiho kwifuza kugenzura akarere ka Donbas kose, kandi ingabo z'u Burusiya zimaze igihe zitera intambwe igana imbere gahoro gahoro mu burasirazuba kuva mu mwaka ushize.

Ikindi kibazo gikomeye Zelensky yagarutseho ukwezi gushize ni ukumenya uzagenzura uruganda runini rwa nucléaire rwa Zaporizhzhia rwa Ukraine, rwafashwe n'u Burusiya muri Werurwe 2022.

Zelensky yatanze urwenya avuga ko yizera ko Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (Emirates) zari zizi iby'inama yari iteganyijwe, ariko mu kugaragaza uburemere bw'ibiganiro, yatangaje amazina y'abayobozi bakuru bari mu itsinda rya Ukraine ryari riri muri ibyo biganiro.

Umuyobozi w'inama y'igihugu ishinzwe umutekano n'ingabo, Rustem Umerov, yari yamaze kuganira n'abayobozi ba Amerika i Davos, hamwe na Kyrylo Budanov, umuyobozi w'ibiro bya Zelensky, n'umuhuza David Arakhamia.

Baziyungaho Umuyobozi Mukuru w'Ingabo (Chief of the General Staff), Andrii Hnatov.