Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Icyo wamenya ku 'miterere y'amasezerano y'ejo hazaza' ya Trump kuri Greenland
Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko hari "umurongo w'amasezerano y'ejo hazaza yerekeranye na Greenland".
Iri tangazo ryatunguye abantu nyuma y'iminsi myinshi y'ibibazo bikomeye, bije bisanga n'iterabwoba ryo gufatira ibihano by'ubukungu ibihugu umunani byanze kwemera gahunda ye yo gufata ico kirwa kigenzurwa na Danemark ariko gifite ubwigenge busesuye.
Wakwibaza uti: "Aya masezerano akubiyemo iki? Ese yaba azemerwa na Danemark na Greenland - byombi byagaragaje ko bitazarekura iki kirwa kinini ku isi?
Ni iki cyavuzwe kuri aya masezerano?
Trump yabitangaje ku rubuga nkoranyambaga rwe -Truth Social ku wa gatatu, nyuma y'ibiganiro byabereye mu nama y'ihuriro ry'ubukungu yabeyere i Davos mu Busuwisi.
Yagize ati: "Dushingiye ku nama nziza cyane nagiranye n'Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, Mark Rutte, twashyizeho urwego rw'amasezerano y'ejo hazaza yerekeranye na Greenland."
Ntabwo atatanze ibisobanuro birambuye, ariko yavuze ko ibiganiro bizakomeza kugira ngo amasezerano agerweho.
Rutte, ku ruhande rwe, yavuze ko atigeze avuga ku kibazo cy'ingenzi cy'uburenganzira bwa Danemark kuri Greenland mu nama yagiranye na Trump.
Muri Danemark, iki kibazo kiracyari kure cyane kuko amasezerano ayo ari yo yose agomba gukurikizwa hagati ya Greenland, Danemark na Amerika.
Minisitiri w'intebe wa Danemark Mette Frederiksen yavuze ko Abanya-Danemark bashobora kuganira "ku bintu byose bya politiki; umutekano, ishoramari, ubukungu".
"Ariko ntidushobora kuganira ku busugire bwacu. Namenyeshejwe ko nabyo bitagenze uko byari bimeze," ibi yabitangaje mu itangazo rye ryo kuwa kane.
Umwe mu badepite babiri bakomoka muri Greenland mu nteko ishinga amategeko ya Danemark, Aaja Chenmitz, yagize ati: "Nta na rimwe OTAN (NATO) ifite uburenganzira bwo kuganira ku kintu icyo ari cyo cyose kitureba batari kumwe natwe, Greenland. Ntacyakorwa tudahari".
Ese hari ibisobanuro birambuye? Ni ayahe mahitamo?
Ikinyamakuru New York Times, gisubiramo abategetsi batashatse kuvuga amazina yabo, bavuze ko igitekerezo kimwe kirimo kuganirwaho ari uko Danemark yarekura uduce tumwe twa Greenland, Amerika ikahubaka ibindi birindiro bya gisirikare.
Iyi gahunda yazaba isa n'indi y'ibirindiro bibiri bya gisirikare biri ku kirwa cya Chypre/Cyprus bigenzurwa n'Ubwongereza.
Akrotiri na Dhekelia ni uduce rwo kuri icyo kirwa byakomeje kugenzurwa n'Ubwongereza kuva Chypre yabona ubwigenge mu 1960. Ayo masezerano yarahinduwe kuva icyo gihe, ariko mu by'ukuri utu duce dufatwa nk'ubutaka bw'Ubwongereza.
Ariko, Danemark na Groenland byombi byamaganye ibyifuzo bya Trump.
Mu gushimangira ko Greenland yafatwa, Trump yavuze ku kibazo cy'amato y'Abashinwa n'Abarusiya akikije icyo kirwa, nubwo Danemark ivuga ko nta kibazo "gihari uyu munsi" .
Kuri iyi ngingo, ibihugu bifatanyije na OTAN byagerageje kwizeza Amerika ko bizongeza umutekano mu karere ka Arctique. Ku wa kane Mark Rutte kandi yabwiye ibiro ntaramakuru bya Reuters ko amasezerano y'urwego rwe azasaba uyu musanzu.
"Nta gushidikanya ko dushobora kubikora vuba cyane. Nta gushidikanya ko nifuza ko mu 2026 bizakorwa, nizeye ko byaba no mu ntangiriro z'u mwaka wa 2026", ni ko Mark yavuze.
Kimwe mu bitekerezo Ubwongereza bwasabye ni ugushyiraho ikigo cy'abasirikare barinda amato muri Arctique, nk'uko byatangajwe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubwongereza, Yvette Cooper, kuwa Kane.
Amasezerano adafite "abayiyumvamo" azashimisha Trump?
Amerika isanzwe ifite ingabo muri Greenland kuva nyuma y'Intambara ya Kabiri y'Isi Yose.
Bitewe n'amasezerano yagiranye na Danemark yo mu 1951, Amerika ishobora kuzana abasirikare benshi uko ishaka muri Greenland.
Imaze kugira abasirikare barenga 100 bahoraho mu birindiro byayo bya Pituffik mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'akarere.
Bityo rero ibiganiro byo kugera ku masezerano bishobora kuba bishingiye ku gusubiramo ayo masezerano, nk'uko bivugwa n'abayobozi ba Amerika.
Nanone nubwo inzitizi ikomeye ya politiki yo guhererekanya ubutegetsi yashoboraga gukemurwa, hari imbogamizi mu kuba ubutaka bwa Groenland ari ubwa leta kandi budashobora kugurwa cyangwa kugurishwa.
Amerika ifite ibirindiro bya gisirikare mu bihugu byinshi harimo n'Ubudage ariko ntabwo ibi bice byigenga.
Kimwe muri ibyo birindiro ni icya Cuba - ikigo cy'ingabo za Amerika ziri mu gace ka Guantánamo Bay. Nubwo ubutegetsi bw'akarere bukomeje kuba ubwa Cuba, Amerika ifite ububasha bwose kuri icyo kigo kuva mu mu mwaka 1903 amasezerano ashobora guhindurwa gusa mugihe za reta zombi zibyemeye.
Ariko Trump yashimangiye ko amasezerano nk'ayo y'ubukode kuri Greenland adahagije.
Mu byumweru bibiri bishize yagize ati: "Ibihugu bigomba kugira uburenganzira ku mutungo wabyo, wowe urengera uburenganzira ku mutungo wabyo, nturengera amasezerano y'ubukode. Bizaba ngombwa kurinda Groenland."
Umunyamabanga mukuru wa OTAN yanenzwe kubera uburyo ahora ashimisha Perezida Trump - rimwe na rimwe amwita "papa".
Minisitiri w'Intebe wa Danemark yavuze ko yahoraga avugana na Rutte mbere na nyuma y'itangazo rya Trump. Ariko ntibiramenyekana neza niba hari icyo Abanyadanemark batanze cyatumye Trump asubira inyuma.