Sudani y’Epfo: Ingabo za leta zahaye amasaha 48 abaturage bose kuva mu gace zishaka kugabamo ibitero
Ingabo za leta muri iki gihugu zirimo gutegura igitero simusiga zise “Operation Enduring Peace” ku mutwe bahaganye wigaruriye uduce mu ntara ya Jonglei none zasabye abaturage bose kuva aho hantu mu masaha atarenze 48.
Abaturage bose n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari mu duce twa Nyirol, Uror na Akobo tw’iyo ntara basabwe kujya aho bashobora kurindwa mbere y’uko iki gitero gitangira.
Ku rundi ruhande umukuru w’umutwe wa SPLA-IO we yategetse abarwanyi be gukomeza urugamba kugeza bafashe umurwa mukuru Juba.
Intambara ikomeye ikomeje gututumba muri iki gihugu gishya kurusha ibindi ku isi, hagati y’ishyaka SPLA riri ku butegetsi rya Perezida Salva Kiir na SPLA-In Opposition rya Riek Machar uherutse kwirukanwa muri leta aho yari visi perezida akanafungwa.
Umuvugizi wa UNAMISS - ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Sudan, yabwiye itangazamakuru ko abasirikare bayo bakiri muri Akobo kugerageza kugabanya umwuka mubi uhari.
Abarwanyi ba SPLA-IO bafashe umujyi wa Pajut nyuma y’imirwano ikaze mu majyaruguru ya leta ya Jonglei. Ibi byatumye UNMISS isohora itangazo ku cyumweru isaba Leta gushyira imbaraga mu kurinda no guhagarika imirwano kubw’inyungu z’abaturage
Ikigo gifasha mu by’ubuvuzi Médecins Sans Frontières (MSF) cyatangaje ko cyakuye abakozi bacyo bakuru mu karere ka Akobo nyuma “y’amabwiriza asobanutse” yatanzwe n’igisirikare cya leta.
Imirwano ikaze imaze igihe mu gace k’uburasirazuba bw’iki gihugu aho ingabo za Sudani y’Epfo (SSPDF) ziri kugerageza guhagarika ibitero by’abarwanyi b’umutwe wa Sudan People’s Liberation Army-In-Opposition (SPLA-IO).
Hagati ya 2013 na 2018 abarwanyi ba SPLA-IO bakuriwe na Riek Machar barwanye n’ingabo za leta mu ntambara ishingiye ahanini ku moko yahitanye abantu bagera ku 400,000 abandi benshi ikabahindura impunzi.
Izindi nkuru zijyanye n'iyi wasoma: