Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
‘Spider- Man’ wa France yuriye igorofa ndende cyane yizihiza imyaka 60
Umugabo w’inzobere mu kurira uzwi nka “Spider-Man” w’Ubufaransa yizihije isabukuru y’imyaka 60 yurira igorofa y’inzu 48 zigeretse i Paris nta kintu cy’ubwirinzi afite.
Alain Robert yuriye Tour TotalEnergies hagati muri Paris nta migozi cyangwa ibifashi akoresheje.
Yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: “Ndashaka guha abantu ubutumwa ko imyaka 60 ntacyo ivuze. Ushobora gukomeza siporo, ugakora ibintu bitangaje.”
Ageze ku gasongero k’iyo gorofa bivugwa ko yahise atabwa muri yombi.
Mbere, Robert yari yaruriye kenshi iyi gorofa ya Tour TotalEnergies. Kuri iyi nshuro byamufashe iminota 60 gusa ngo agere ku gasongero, nk’uko ikinyamakuru Defence 92 kibivuga.
Nyuma yo kuyurira yagize ati: “Mu myaka myinshi ishize niyemeje ko ningira imyaka 60 nzongera nkurira iriya gorofa nanone kuko 60 isobanuye imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru mu Bufaransa kandi numva ari ikintu cyiza.”
Yongeraho ko intego y’uko kurira yari no kwibutsa abantu ibibi byo gushyuha kw’isi, nk’uko Reuters ibivuga.
Robert arazwi mu kurira inzu ndende ku isi. Muzo yahangaye harimo Burj Khalifa y’i Dubai – inzu ndende kurusha izindi ku isi – yuriye akagera ku gasongero.
Akenshi akora ibi bikorwa bye atabanje kumenyesha cyangwa gusaba uruhushya, ibyatumye agenda afatwa agafungwa bya hato na hato.