M23 yavuye i Walikale mu gihe umujyanama mukuru wa Trump kuri Afurika yaganiriye na Tshisekedi

Ahavuye isanamu, Présidence RDC / X
- Umwanditsi, Didier Bikorimana
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Umutwe w'inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo uvuga ko wavuye mu mujyi wa Walikale no mu nkengero zawo, mu muhate wo guha umwanya inzira y'ibiganiro.
Ibi bibaye nyuma y'ibyumweru bibiri M23 itangaje ko yafashe uwo mujyi wo mu ntara ya Kivu ya Ruguru.
Mbere yari yatangaje ko yari yafashe icyemezo cyo kwimura abarwanyi bayo ibakura mu mujyi wa Walikale, ariko iza kwisubiraho nyuma y'iminsi, ivuga ko ingabo za leta n'abo bafatanya batakuye indege nto z'intambara zitajyamo umupilote (drones) aho i Walikale.
Umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka yavuze ko kwimuka kwabo kujyanye n'itangazo bari basohoye ku itariki ya 22 Werurwe (3).
Yagize ati: "Ingabo z'ubutegetsi bwa Kinshasa nizikomeza ubushotoranyi bwazo cyangwa ibitero byazo ku basivile mu turere twabohowe no ku birindiro byacu, iki kimenyetso cy'ubushake bwiza kizahita kiburizwamo ndetse duhite dukuraho inkeke duhereye ku isoko [inkomoko] yayo."
Ntibisobanutse niba ingabo za DRC (FARDC) zari zamaze gukuraho izo 'drone' zamaganwaga na M23.
Ibi M23 yatangaje ku wa kane bihuriranye n'uruzinduko muri DRC rwa Massad Boulos, umujyanama mukuru wa Perezida w'Amerika Donald Trump kuri Afurika, yagiriye i Kinshasa akaganira na Perezida Félix Tshisekedi.
Radio RFI y'Abafaransa yasubiyemo amagambo y'umuturage w'i Walikale avuga ko abarwanyi ba M23 bashobora kuba bari batangiye kuva mu mujyi wa Walikale mu gitondo cyo ku wa gatatu berekeza mu burasirazuba i Goma, undi mujyi bagenzura kuva mu mezi abiri ashize.
Uwo muturage yabwiye RFI ko mu gitondo ku wa gatatu abaturage batunguwe no kubona abo barwanyi batakiri mu bice by'ingenzi babaga barimo muri uwo mujyi, nyuma abasirikare ba leta n'abarwanyi b'umutwe bafatanya wa Wazalendo batangira kuhagera.
Ati: "Bakimara kumenya ko inyeshyamba zahavuye, [FARDC na Wazalendo] bagarutse bajya mu mujyi wa Walikale. Abantu [abaturage] batangiye kugaruka mu ngo zabo. Icyo ubwacyo ni icyizere. Turimo gutinyuka kwizera ko ibintu bizagenda neza."
'Uburumbuke mu bukungu ntibushobora kubaho nta mutekano' – Massad Boulos
Muri videwo y'ijambo ryo mu Gifaransa yagejeje ku banyamakuru, yatangajwe n'ibiro bya Tshisekedi, Boulos avuga ko baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo umubano ushingiye ku bucuruzi hagati y'ibihugu byombi.
Ati: "Mwumvise havugwa ku masezerano ajyanye n'amabuye y'agaciro. Twamenye icyo cyifuzo cya RDC ndetse nshimishijwe no gutangaza ko Perezida [Tshisekedi] nanjye twumvikanye ku nzira yo gukurikiza kugira ngo bikorwe neza.
"Nishimiye gukorana na Perezida n'itsinda rye kugira ngo dushyireho umubano wimbitse kurushaho wungukira Abanye-Congo n'Abanyamerika.
"Kongera imbaraga mu ishoramari ry'abikorera b'Abanyamerika muri RDC, nko mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ni intego duhuriyeho igira uruhare mu burumbuke [ubukungu] bw'ibihugu byacu byombi."
Boulos yongeyeho ko kugira ngo ibyo bigerweho, "birumvikana ducyeneye umwuka mwiza kurushaho wo gukoreramo ubucuruzi", ndetse ko ibyo bikorwa by'ubucuruzi bwa sosiyete z'Abanyamerika bizaba bibarirwa mu gaciro ka za miliyari nyinshi z'amadolari.
Yavuze ko bizaha akazi abantu babarirwa mu bihumbi, habeho guhanahana ubumenyi, n'ishoramari mu bikorwa-remezo bya DRC.
Ati: "Ariko uburumbuke mu bukungu ntibushobora kubaho nta mutekano. Rero twanaganiriye ku ntambara mu burasirazuba bwa RDC.
"Amerika ikomeje kwiyemeza gufasha ko intambara irangira mu burasirazuba ndetse turaganira n'abafatanyabikorwa bacu b'Abanye-Congo ku byiciro bikurikiraho."
Yavuze ko Amerika yifuza ko habaho "amahoro arambye, ashimangira ubusugire bw'ubutaka bwa RDC ndetse akaba umusingi w'ubukungu bw'akarere buteye imbere."
Nyuma ya Kinshasa, Boulos arerekeza mu Rwanda, Kenya na Uganda, nkuko bigaragara kuri gahunda y'uruzinduko rwe yatangajwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika.
ONU, DRC, n'ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw'isi bashinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23. U Rwanda rurabihakana.









