Menya ubwoko bw'ibiribwa byagutera kugira impumuro nziza

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Sophia Qualia
- Igikorwa, Umunyamakuru wa Siyansi
Buri muntu wese agira impumuro ye yihariye, nkuko na none twese tugira ibituranga birimo uturongo two mu ntoki.
Imiterere yacu, nko kuba umuntu ukunda imibonano mpuzabitsina, guhuza abantu, ndetse n'imyimerere y'amarangamutima n'ubuzima bwacu, byose bigira ingaruka ku mpumuro yacu y'umwimerere.
Porofeseri Craig Roberts wo muri Kaminuza ya Stirling, muri Ecosse yagize ati: "mu myaka yacu ya vuba aha byagaragaye neza ko impumuro y'umubiri iterwa n'imiterere y'uturemangingo, imisemburo, ubuzima n'isuku."
Yongeraho ati: "Ntabwo bireba igitsina, imyaka, uburyo bw'imibonano mpuzabitsina, cyangwa niba umuntu atwite, ari mu bwangavu, arwaye cyangwa afite ubuzima bwiza, ndetse n'amarangamutima agira uruhare."
Nubwo ibintu byinshi bigira ingaruka ku mpumuro y'umubiri wawe bidaturuka kumuntu, bimwe biri bishobora kumuturukaho, cyane cyane amafunguro umuntu arya.
Ubushakashatsi bwinshi bwerekanye ko indyo gusa idahindura impumuro y'umubiri muri rusange, ahubwo inagira ingaruka ku buryo abantu bagusobanura, harimo no gukururwa n'impumuro yawe.

Ahavuye isanamu, Serenity Strull/Getty Images
Umwuka w'impumeko n'ibyuya
Lina Bagdach, umwarimu w'ubushakashatsi ku buzima muri Kaminuza ya Leta ya New York, Binghamton, yogize ati: "Mu rwego rw'ibinyabuzima, ibiryo bigira ingaruka ku mpumuro y'umubiri binyuze mu nzira ebyiri z'ingenzi, izo nzira ni uburyo bw'igogora ndetse n'uruhu."
Iyo ibiryo bigogorwa mu gifu, bagiteri zitunganya imiti yabyo zigatanga imyuka ihumura neza. Ibi nibyo bitera impumuro mbi bitewe n'ibiryo wariye. Bivugwa ko hafi 1/5 cy'abantu bakuru ku isi bafite impumuro mbi.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Uruhu
Bimwe mubinyabutabire bikorwa igihe cyo gusya ibiryo mugifu binyura mu maraso bikagera mu ngingo z'umubiri. Zimwe muri zo zisohorwa binyuze mu ruhu, aho zihura na bagiteri zigatanga impumuro mbi kuko ibyuya ubwabyo bitagira impumuro mbi; ni bagiteri zituma impumuro mbi ibaho.
Ibiryo bitandukanye bitanga impumuro zitandukanye. Ariko hafi ya byose bitera impumuro mbi mu kanwa bifite ikintu kimwe bihuriyeho: bikozwe muri sulfur. Igitangaje ni uko bimwe muri ibi binyabutabire bishobora kuba bifitanye isano no kuba byiza cyane, nk'uko ubushakashatsi bumwe na bumwe bubivuga.
Imbuto n'imboga
Brokoli, amashu, na cauliflower bishobora kuba ingenzi ku buzima. Ariko kandi bikungahaye cyane ku bintu bya sulfure, akenshi bitanga impumuro imeze nk'igi ryaboze.
Inzobere mu by'imirire Carrie Beeson avuga ko iyo ibi bintu byinjiye mu maraso bigahura na bagiteri z'uruhu, bishobora gutuma ibyuya binuka nabi cyane.
Ariko, igitangaje ni uko ubushakashatsi bwerekana ko nubwo tungurusumu ituma umwuka w'abantu uhumura nabi, mu by'ukuri ituma ibyuya byo mu kwaha birushaho guhumura neza.
Abahanga mu bya siyansi bakoze ubushakashatsi ku bagabo 42 bambaye udutambaro mu kwaha, kugira ngo bakure mo ibyuya mu gihe cy'amasaha 12. Bamwe muri bo bariye tungurusumu nkeya, abandi bariye nyinshi, abandi bafata inyunganiramirire ya tungurusumu.
Abagabo bari bariye tungurusumu nkeya ntibagize impumuro nziza, ariko abari bariye tungurusumu nyinshi byavuzwe ko bahumura neza.
Jan Havlicek, umuhanga mu bya siyansi akaba n'umushakashatsi mu binyabutabire ku bantu muri Kaminuza ya Charles muri Repubulika ya Tchèque, yagize ati: "Twasubiyemo ubu bushakashatsi inshuro eshatu kuko twatunguwe cyane."
Akeka ko kubera ko tungurusumu irimo intungamubiri zirwanya udukoko zituma ubuzima bw'abantu burushaho kuba bwiza, bituma aba bagabo bakurura abagore cyane kubera impumuro yabo nziza y'umubiri.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Abagabo barya imbuto n'imboga nyinshi bagira impumuro nziza.
Imboga nka 'asparagus' nazo zikora imiti ituma ibyuya n'inkari bigira impumuro ikaze, ariko si abantu bose bagira iyi mpumuro, cyangwa ngo bayimenye, kandi ibi biterwa n'itandukaniro ry'uturemangingo.
Ariko si buri wese ugira iyi mpumuro, nubwo ubushakashatsi bwagaragaje ibisubizo bitandukanye. Mu myaka ya 1950, ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bari munsi ya 50% bagiraga impumuro yihariye y'inkari nyuma yo kurya 'asparagus', mu gihe muri 2010, abashakashatsi basanze abarenga 90% by'abitabiriye ubu bushakashatsi batangaga iyi mpumuro.
Bityo rero ntibisobanutse neza. Nanone, si buri wese ushobora kumenya impumuro. Kwituma inkari mbi zifite impumuro mbi nyuma yo gufungura 'asparagus' nabwo buterwa n'imiterere y'umubiri w'umuntu.
Muri rusange, kurya imbuto n'imboga nyinshi bituma impumuro y'umubiri iba nziza, kandi irushaho gukurura abandi bantu.
Ubushakashatsi bwakozwe muri Austria mu mwaka 2017 bwagaragaje ko abagabo baryaga imbuto n'imboga nyinshi bagira impumuro nziza. Ndetse n'uruhu rwahindutse ibara ry'umuhondo bitewe na 'carotenoids' (molecules ziboneka muri karoti, ibihaza, inyanya, ipapayi, n'izindi mbuto) byafatwaga nk'ibituma basa neza kubandi bantu.
Ariko kandi ubushakashatsi bumwe bwagaragaje ko kurya ibinure bike, inyama, amagi na tofu nabyo bifitanye isano no kugira ibyuya bihumura neza.
Inyama n'amafi
Inyama n'amafi bishobora kongera impumuro mbi y'umubiri kuko iyo poroteyine zabyo zangiritse zikora ibinyabutabire bisohoka mu cyuya.
Amafi n'ibinyamisogwe birimo 'trimethylamine' nyinshi, ikinyabutabire gihumura cyane. Hari indwara idakunze kugaragara yitwa 'trimethy laminuria', aho umubiri udashobora guhindura 'trimethylamine' mu buryo butarimo impumuro, bigatuma umuntu asohora umunuko ukaze.
Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2006, abagabo baryaga indyo idafite inyama basanze bafite impumuro nziza kurusha abaryaga inyama.
Ariko iyi ndwara ikunze kubaho gake cyane. Urugero, raporo yo mu 2025 yagaragaje ko umwana w'amezi 10 yagize impumuro mbi nyuma yo kurya amafi.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ubundi bushakashatsi bwakozwe mu 2006 ku bagabo bakuze bwakozwe n'itsinda rya Havlicek butanga amakuru mashya ku ngaruka z'inyama.
Abahanga mu bya siyansi bakoze ubushakashatsi ku bagabo 30 baryaga inyama n'abataraziriye mu gihe cy'ibyumweru bibiri. Impumuro zabo zari nziza ugereranije n'abariye inyama.
Inzoga n'ikawa
Inzoga, cyane cyane iyo zinyowe buri gihe, zitera impumuro mbi mu kanwa. Iyo zinyowe , zikora 'acetaldehyde', ikinyabutabire gikora impumuro nk'inzoga ivanze n'umusemburo. Zigabanya kandi ikorwa ryamacandwe, bigatuma bagiteri zikura mu kanwa.
Urugero, ubushakashatsi bumwe bwagaragaje ko mu bantu 235, abanywa inzoga buri munsi bakunze kwinubira impumuro mbi mu kanwa kandi bafite ingano nyinshi y'ibintu bihumanya ikirere mu mwuka wabo.
'Kafeyine' n'icyayi bishobora gutera ibyuya, cyane cyane mu kwaha no mu bice byihariye byumubiri, bikongera ibyago byo kunuka umubiri.
Nubwo kafeyine iboneka mu byuya, nta gihamya kigaragaza ko yongera impumuro nziza mu buryo butaziguye.
Kuki impumuro ari ingenzi?
Porofeseri Roberts agira ati: "Mu nyamaswa zo mu bwoko bw'inyamabere, impumuro igira uruhare runini mumibanire n'abandi."
Nubwo impumuro ari kimwe mu bigize ubwiza bw'umuntu, biragoye kuyitandukanya n'ibindi bintu nko kugaragara, imyitwarire, n'uburyo avuga.
Ibisubizo by'ubushakashatsi bumwe na bumwe bufite ibisubizo bitandukanye. Mu bushakashatsi bumwe abagore biyirije ubusa amasaha 48 bagaragaye ko bafite impumuro nziza, nubwo ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko kwiyiriza ubusa byongera ibyago byo kunuka mu kanwa.
Havlicek aliko agira ati: "Hari n'imiti myinshi cyane igira uruhare mu kunuka impumuro y'umubiri, kandi ntabwo tuyizi yose. Ariko isa nkaho igira uruhare runini."










