Menya imwe mu miti ishobora kugabanya 'ingufu z'abagabo' mu gihe cyo gutera akabariro

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko hari imiti igira ingaruka zikomeye ku mbaraga z'abagabo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, kandi iyo miti ikoreshwa kenshi.
Mu busanzwe ubuzima bw'imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bintu abantu bakenera cyane mu mibanire yabo, ariko rimwe na rimwe ubu buzima buhura n'ibibazo bitewe n'imiti abantu bafata kubera indwra zitandukanye.
Muri iyo miti, tugiye kubabwira ubwoko butandatu bw'imiti nk'uko byatangajwe n'Ikigo cy'Itangazamakuru Asian News International (ANI), cyateguye raporo yihariye kuri iyi ngingo.
Imiti igabanya ububabare

Ahavuye isanamu, Getty Images
Abantu benshi ntibakunze kwihanganira ububabare bw'umubiri, ibi bigatuma bakoresha imiti igabanya ububabare kabone n'iyo baba bumva ko ari ububabare buto.
Ariko se mugabo, wari uzi ko imiti igabanya ububabare igira ingaruka ku myitwarire yawe mu buriri kandi bigatuma udakora neza imibonano mpuzabitsina uko bikwiye?
Usibye guhagarika cyangwa kugabanya ububabare, iyi miti ibuza ikorwa ry'uturemangingo tw'imyororokere kandi ikabangamira imisemburo myinshi y'ingenzi mu mibonano mpuzabitsina hagati y'abagabo n'abagore.
Imiti irinda ibibazo by'umuhangayiko ukabije (anti-anxiety)

Ahavuye isanamu, Getty Images
Abantu benshi bafite ikibazo cy'imihangayiko n'ihungabana bakunze gukoresha imiti kubera gushaka guhangana n'ubwoba buterwa n'ibibazo bafite batitaye ku ngaruka z'imiti bafata cyangwa se bakaba batanazizi.
Abahanga mu by'ubuvuzi bavuganye n'Ikigo cy'Itangazamakuru cya ANI bagaragaje ko iyi miti ishobora gutuma umuntu atakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
bongeraho ko hari n'igihe iyi miti ituma abagabo bata ubwenge burundu.
Imiti ivura kuvura kwamaraso cyangwa kugabanya ibinure (Chorestral)
Imiti ikoreshwa mu kuvura ivura ryamaraso hamwe no kugabanya ibinure mu mubiri na yo ifite uruhare runini mu kugabanya umurava w'abagabo mu buriri.
Impuguke mu by'ubuvuzi zivuga ko iyi miti ibangamira imikorere y'uturemangingo tw'imyororokere.
Ubushakashatsi bwerekana ko imiti ikoreshwa mu kuvura indwara zo kuvura kw'amaraso rimwe na rimwe itera ibibazo ku bagabo iyo baryamanye n'abagore babo.
Imiti ivura agahinda gakabije (Depression)

Ahavuye isanamu, Getty Images
Iyi miti izwi nka "benzodiazepines," ikunze gukoreshwa mu kuvura indwara z'agahinda gakabije (depression), nko mu gihe umuntu atinya ibintu bitabaho kandi ari wenyine.
Abantu bakoresha iyi miti bakunze kuba bafite ikibazo cyo kubura ibitotsi no kubabara imitsi.
Ariko, ingaruka mbi ni uko nayo igira ingaruka ku mikorere y'uturemangingo tw'imyororokere tw'abagabo n'amarangamutima.
Imiti igabanya umuvuduko ukabije w'amaraso (Hypertension)

Ahavuye isanamu, Getty Images
Abarwayi bafata imiti ibarinda umuvuduko w'amaraso na bo bashobora guhura n'iki kibazo, ari cyo kugabanuka kw'ingufu zabo.
Iyi miti yinjira mu mitsi itwara amaraso mu buryo bwimbitse kandi ikanagera no ku mitsi ikorana n'u bwonko, uruti rw'umugongo n'izindi ngingo z'umubiri harimo n'imyanya y'imyororokere.
Impuguke zimwe kandi zongeyeho ko hari n'ibibazo abagore bahura na byo iyo bafashe iyi miti ifite aho ihurira muburyo bwimbitse n'imyanya myibarukiro.
Imiti y'indwara z'ubuhumekero
Imiti itangwa mu maguriro y'imiti nk'imiti igabanya ububabare mu mazuru n'imiti ifungura mu mazuru ishobora kugira ingaruka mbi.
Izo zirimo guteza ibibazo mu mibonano mpuzabitsina ku bagabo ndetse no ku bagore.
Aba bashakashatsi batanga inama yo kuvugana na muganga wawe niba ubona ko umuti ufata ushobora kuba ugira ingaruka ku mibonano mpuzabitsina yawe.
Bongeraho kandi ko udakwiye guhagarika gufata umuti uwo ari wo wose utabanje kuvugana n'umuganga wawe.












