Rwanda: Aline Berabose yiyemeje kuvuga ku bifatwa nk'imiziro mu buzima bw'imyororokere

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza
Aline Berabose ni umwe mu bakobwa babiri bo mu Rwanda batangije ikiganiro 'Breaking Silences' cyo ku rubuga rwa internet bagamije kuvuga ku ngingo z'ubuzima zigifatwa nk'imiziro.
Mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuzamiryango, yavuze ko we na mugenzi we Dominique ari bo bakora icyo kiganiro ('podcast'), rimwe na rimwe bagatumira n'impuguke ku ngingo runaka z'ubuzima bw'imyororokere.
Avuga ko muri rusange bakurikirwa n'abantu bari hagati ya 500 na 700.
Madamazela Berabose yagize ati:
"Nibanda cyane ubu ngubu ku bintu bijyanye n'umwana w'umukobwa...mu bintu bidindiza umwana w'umukobwa kugira ngo abashe kuba yakurikirana amasomo ye neza...no gupiganwa n'abandi bagenzi be nk'abahungu, harimo ubuzima bw'imyororokere ya buri mukobwa".
"Twasanze rero iyo abakobwa bageze mu gihe cyo kujya mu mihango [cyangwa ubutinyanka mu Kirundi] abenshi bibabangamira, kuko bitewe n'ahantu baturutse cyane cyane abantu bavuye mu miryango itishoboye, kuba batabasha kubona ibikoresho bakoresha muri kiriya gihe".
"Cyane cyane abagore barabyumva ko mu gihe cy'imihango uba ucyeneye ibikoresho by'isuku ugomba kwifashisha ariko kugeza ubu ngubu ibiciro biracyari hejuru kuburyo usanga hari abantu benshi batabasha kubibona mu buryo bworoshye, noneho ugasanga abakobwa benshi basiba ntibajye ku ishuri mu gihe cy'imihango".

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza
Madamazela Berabose avuga ko ibyo bituma abo bakobwa badashoboye kugura ibikoresho by'isuku basiba "hagati y'iminsi itatu [kugeza] kuri itanu buri kwezi".
Avuga ko mu gihe rero havugwa uburinganire hagati y'abakobwa n'abahungu, ibyo bituma abakobwa basigara inyuma kandi atari ikibazo kibaturutseho.
Ibikoresho byo mu mihango ku buntu
Gahunda ya Madamazela Berabose yitwa 'I matter Initiative' - nko kuvuga ngo mfite agaciro, ugenekereje mu Kinyarwanda - yo rero ifatanya n'abaterankunga mu gutanga ibyo bikoresho by'isuku ku buntu bakabibashyira ku ishuri, nkuko abivuga.
Yongeraho ko muri iki gihe bari gukora ubukangurambaga hamwe n'indi miryango imwe n'imwe ngo leta y'u Rwanda ibe yakuraho imisoro kuri ibyo bikoresho by'isuku abakobwa bakenera bari mu mihango, bikaba byatuma bihenduka.










