Ese koko kwiyiriza ubusa bifasha mu gutakaza ibiro?

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Philippa Roxby
- Igihe co gusoma: iminota 3
Umushakashatsi mukuru w'itsinda ryo mu Butaliyani, Luis Garegnani, yatangaje ko afite impungenge ku nama zitangwa ku mbuga za interineti zivuga ko kwiyiriza ubusa ari bwo buryo bwizewe bwo kugabanya ibiro.
Nyuma y'ubushakashatsi bakoze, we n'itsinda rye bavuze ko kwiyiriza ubusa ku minsi imwe nk'uko bamwe babikora, cyangwa kwirinda kurya ibiryo umuntu asanzwe amenyereye agamije kugabanya ibiro, bidafasha mu by'ukuri kunanuka.
Ariko kandi, basobanura ko kwiyiriza ubusa ku minsi imwe bishobora kugira akamaro ku buzima.
Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu ibihumbi bibiri, hagamijwe kumenya niba uburyo bwo kwiyiriza ubusa mu buryo bw'igihe kigabanyijemo ibice (intermittent fasting) bushobora gufasha kugabanya ibiro, cyane cyane iyo bukurikijwe mu gihe kingana n'amezi hafi 12.
Basobanuye ko ubu buryo bushobora kugirira akamaro abantu bafite ibiro byinshi mu gihe babukurikiza igihe kirekire, kuko bushobora guhindura imirire yabo cyangwa bukagabanya ingano y'ibyo barya hagamijwe kugabanya ibiro.
Mu myaka yashize, abantu batandukanye cyane cyane abafite umubyibuho ukabije batangiye gukoresha ubu buryo bwo kwiyiriza ubusa bashaka kugabanya ibiro.
Hari abahitamo amasaha yihariye yo kurya n'ayo kutarya, urugero nko kurya nimugoroba bagahita baryama, cyangwa bakirinda amafunguro amwe n'amwe, bizeye ko byabafasha kugabanya ibiro.
Icyakora, abashakashatsi bagaragaza ko imikorere y'ubu buryo ishingira cyane ku mirire n'imyitwarire bwite ya buri muntu.
Luis Garegnani yagize ati: "Kwiyiriza ubusa mu buryo bw'igihe kigabanyijemo ibice hashingiwe ku masaha, bishobora gufasha bamwe kugabanya ibiro, ariko ubushakashatsi bwerekana ko atari ko bigenda kuri bose, bitandukanye n'ibikunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga."

Ahavuye isanamu, Getty Images
N'ubwo bimeze bityo, abashakashatsi bemera ko buri muntu agira imikorere y'umubiri (metabolisime) itandukanye, bityo bamwe bashobora kungukirwa n'ubu buryo kurusha abandi.
Ni yo mpamvu abaganga bagirwa inama yo gusuzuma buri muntu ubagannye ku giti cye mbere yo kumusaba gukoresha ubu buryo bwo kwiyiriza ubusa agamije kugabanya ibiro.
Abashakashatsi bavuga ko hakenewe gukomeza gukora ubushakashatsi kugira ngo barusheho gusobanukirwa neza ingaruka zo kwiyiriza ubusa mu buryo bw'igihe kigabanyijemo (jeûne intermittent) ku buzima bw'umuntu, cyane cyane ku bantu barwaye diyabete cyangwa izindi ndwara zikomeye.
Banongeraho ko kwiyiriza ubusa bigomba guhuza n'imibereho ya buri muntu ku giti cye, kandi ko ari ngombwa kumenya uko byagirira akamaro abagabo n'abagore hakurikijwe imiterere y'umubiri wabo n'ubuzima bwabo muri rusange.
Dr Baptiste Leurent, wo muri kaminuza y'ubuvuzi i Londres, yasobanuye ko iyo basesenguye imikorere y'umubiri wa buri muntu, basanga kwiyiriza ubusa mu buryo bwa jeûne intermittent bishobora gufasha bamwe ariko ntibufashe bose.
Porofeseri Keith Frayn, wo muri Kaminuza ya Oxford i Londres, yavuze ko n'ubwo akenshi bavuga ko kwiyiriza ubusa bifasha kugabanya ibiro, ubu buryo na bwo bushobora kugira ingaruka zitifuzwa.
Ku isi hose, kwiyiriza ubusa mu buryo bwa jeûne intermittent byemewe nk'uburyo bushoboka bwo kugabanya ibiro, ariko bufite n'ingaruka zabwo.
N'ubwo bimeze bityo, bushobora gufasha kugabanya ibinure byo mu mubiri, isukari n'ibindi bintu bimwe na bimwe byo mu mubiri.
Hafi ya miliyoni 1.6 z'abantu mu Bwongereza bakoresha inshinge zibafasha kugabanya ibiro. Ubushakashatsi bwerekana ko iyo bahagaritse kuzikoresha, ibiro akenshi bigaruka, rimwe na rimwe bikiyongera kurusha mbere.













