"Mukunzi, ntunyeganyege": Umugore yarikanguye asanga uruziramire runini cyane mu gituza cye, umva uko yahivanye

Inzoka yo mu bwoko bwa carpet python yari izengurutse ukuguru kw’ameza yo hanze.

Ahavuye isanamu, Rachel Bloor

Insiguro y'isanamu, Rachel Bloor yasanze iyi nzoka mu buriri bwe ku wa ndetse imuri mu gatuza
    • Umwanditsi, Tiffanie Turnbull
    • Igikorwa, Sydney

Mu gicuku cyo mu ijoro ryo ku wa mbere, Rachel Bloor yinyeganyeje mu buriri bwe asanga hari ikintu kiremereye kimuzengurutse ku gituza cye.

Atarakanguka neza, yagifasheyo agira ngo ni imbwa ye ariko asanga arimo gukorakora ikintu cyoroshye kandi kinyerera.

Ubwo Bloor yageragezaga kwimiramiza mu mashuka ye ashaka no kwiyegereza 'iyo mbwa' ye ku ijosi, umukunzi we yacanye itara ryo ku ruhande rw'uburiri maze yemeza ibyo bombi batinyaga.

Yaramubwiye ati: "Yoo, mukundwa. Ntunyeganyege. Hari inzoka y'uruziramire ya metero zigera kuri 2.5 iri kuri wowe," niko Bloor yabibwiye BBC.

Amagambo ye ya mbere yari indahiro. Ayakabiri, yari itegeko ryo gukura aho imbwa aho.

Yagize ati: "Natekerezaga ko niba Dalmatian(izina ry'imbwa yabo) yanjye ibonye ko aho hari inzoka… byahinduka intambara ikomeye."

Imbwa imaze gufungirwa hanze y'icyumba umugabo we na we yifuza kuba ari kumwe na yo, Bloor atangira kwikuraho uru ruziramire buhoro buhoro.

Yagize ati: "Nageragezaga kunyerera mva mu biryamirwa…ariko mu mutwe wanjye nibaza nti: 'Ese ibi biri kubaho koko? Biratangaje cyane'."

Yizera ko iyo nzoka yo mu bwoko bwa 'carpet python' - itagira ubumara - yaseseye mu idirishya rye, ikamanukira ku buriri bwe.

 Igice cy’inzoka yo mu bwoko bwa carpet python cyari cyamanutse uvuye ku idirishya ukagera ku buriri buri munsi, bufite imisego y’icyatsi kibengerana ifite amabara menshi n’imyenda yo kuryamaho y’ibara ry’ikijuju (grey).

Ahavuye isanamu, Rachel Bloor

Insiguro y'isanamu, Igice cy'umurizo w'iyo nzoka y'uruziramire cyari kiri hanze y'idirishya.
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Amaze kwigobotora iyo nzoka buhoro buhoro, yatangiye kuyisubiza hanze ayohereza aho yari yanyuze yinjira, atayikanze.

Yagize ati: "Yari nini cyane ku buryo, nubwo yari inzengurutseho, igice cy'umurizo wayo cyari kikiri hanze mu idirishya."

Yongeye agira ati: "Narayifashe, kandi wabonaga ko itikanze cyane. Yari imeze nk'iyinyagambura gusa mu kiganza cyanjye."

Umugabo hanze yari yadagazwe bikomeye, ariko Bloor we ubwe ntiyigeze ahungabana cyane, kuko yakuriye mu cyaro ahari inzoka nyinshi.

Yagize ati: "Ntekereza ko iyo wowe utuje, na zo zituza."

Ariko iyo biba ari igikeri (cane toad) - ubwoko bw'ibikeri bigira amahane kandi bibi muri iki gihugu - byari kuba inkuru itandukanye, nk'uko yabivuze.

Yagize ati: "Ntabwo mbasha kubyihanganira. Bintera no kuruka. Iyo biba ari igikeri cyari kuntera ubwoba cyane."

Abantu n'iyi nzoka rutura bose basohotse muri icyo gikorwa nta ugize icyo aba.

Inziramire za 'carpet python' ziba cyane mu duce twegereye inyanja muri Australia, kandi akenshi zirya inyamaswa nto nk'inyoni.