Kubyara mu Rwanda byaragabanutse mu myaka itanu ishize, icyo ababyeyi n'inzobere babivugaho

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Urugero rwo kubyara ku mugore w'umunyarwandakazi mu Rwanda rwavuye ku bana 4.1 mu 2019 rugera kuri 3.7 mu 2025 nk'uko biherutse kugaragazwa na raporo y'ibarura ryakozwe n'ikigo cya leta cy'ibarurishamibare.
Inzobere yabwiye BBC Gahuzamiryango ko iyi mibare ku myororokere mu Rwanda iri mu rugero rwiza ariko aburira ko ikomeje kumanuka bishobora kuba ikibazo.
Kuva mu myaka myinshi ishize, leta y'u Rwanda yakomeje gukangurira abaturage kubyara abana bashoboye kurera kuko kubyara abarenze ubushobozi bw'umuntu bishyira igututu ku bikorwa remezo nk'amashuri, amavuriro, ndetse n'imibereho myiza muri rusange.
Mu Rwanda aho abaturage bagera kuri 3.5% ari bo barangije kaminuza, hari abafite imyumvire ko 'habyarimana', 'harerimana', bityo bakabyara batiganyira.
ku bandi, igiciro cy'ubuzima gikomeza kuzamuka gituma ubwabo bafata umwanzuro wo kubyara abana bacye, kandi aha ni ho imibare igana urebye ku igabanuka ryabaye mu myaka itanu ishize, n'ibyitezwe mu myaka iri imbere.
Umugore wo ku Kabaya mu karere ka Ngororero utifuje gutangazwa amazina yabwiye BBC ko kuri we kubyara abana bacye ari 'amaburakindi'. Avuga ko yahagaritse kuko umugabo we yapfuye.
Yagize ati: "Abo navukanye na bo bose barapfuye. Numvaga nabyara benshi nkagura umuryango. Na cyera babyaraga benshi, umunani, icumi cyangwa na cumin a babiri kandi ntibarwaraga bwaki. Iyo umugabo wanjye aba akiraho sinari kubara imbyaro".
Yozefu Nkurikiye wo mu karere ka Ruhango yabwiye BBC ati: "Ubu ntitugira aho duhinga, ibiribwa ni bicyeya, uko ibintu bimeze ubu mbona umuntu yabyara abana babiri gusa."
Claudette Mukandayisenga uri mu kigero cy'imyaka hafi 30 wo mu karere ka Musanze, afite abana babiri, yumva adafite umugambi wo kurenza kuri aba.
Agira ati: "Umwana wa mbere namukurikije afite imyaka itandatu. Uko mbisaba Imana izambabarire nzarere abo kugira ngo batazabura [amafaranga] ayo kubajyana kw'ishuri. Kuko iyo ubyaye bacyeya umwana agusaba icyo ashaka akakibona".
Mu gihe mu Rwanda abaturage batagejeje ku myaka 30 bari 74% mu mwaka wa 2002, imyaka 20 nyuma yaho bari bageze kuri 65%, kandi biteganyijwe ko icyo cyiciro kizaba kingana na 54% mu 2050.

Inzobere zibona ko kugabanuka kw'imbyaro – bivuze kugabanuka kw'abaturage mu gihugu – biri ku rugero rudakabije ugereranyije n'uko igihugu kingana hamwe n'ubukungu bwacyo.
Inzobere mu bukungu akaba n'umwalimu muri kaminuza y'u Rwanda, Dr Fidel Mutemberezi, avuga ko igihugu nk'u Rwanda kigomba kugira politike zihamye zo kugenzura imyororokere kugira ngo kwiyongera kw'abantu kudasumba ubukungu n'ubushobozi by'igihugu.
Gusa Mutemberezi aburira ko n'iyo kugabanuka kw'imbyaro bigeze ku rugero runaka biba biteye ikibazo.
Agira ati: "Politiki iriho ishishikariza abantu kubyara bakeya, gusa byaba bibi nyuma y'imyaka runaka mu gihe urugero rwagabanuka rukagera nko kuri kabiri cyangwa umwe [umwana]. Icyo gihe twaba tubaye nk'Ubushinwa".













