'Nta biryo rwose…ntabyo' – Ubuke no guhenda kw'ibiribwa bigoye imibereho y'ingo nyinshi mu Rwanda

Ahavuye isanamu, RAB-Rwanda
- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Musanze
Mu gihe igiciro cy'ibiribwa mu Rwanda cyazamutseho hafi 10% mu kwezi gushize ugereranyije n'uko byari bimeze mu kwezi nk'uko umwaka ushize, ikibazo cy'ubuke bwabyo cyugarije imiryango myinshi mu gihugu ivuga ko ubu kubona ifunguro rihagije bigoye.
Mu majyaruguru y'u Rwanda mu karere ka Musanze, Umurenge wa Nyange uri munsi y'uruhererekane rw'ibirunga uzwiho kweza ibirayi byinshi, ariko ubu ibintu si byiza.
Ku isoko riciriritse ryaho ni ho ubonera ko umusaruro w'ibirayi wabaye mubi, ikilo kimwe cy'ibirayi kiragura 600 cyangwa 650Frw mu gihe mu kwezi gushize cyaguraga 500Frw, nk'uko abaguzi n'abacuruzi hano babivuga.
Imvura ikabije n'udukoko twonona imyaka ni byo hano ku isoko bambwiye ko byatumye ibirayi bitera neza muri aka gace ubusanzwe kazwiho kuba ikigega cy'igihugu ku birayi.
Hafi y'aho mu murenge wa Kinigi nasanze umuturage arimo gutera umuti mu murima w'ibirayi, gusa mu ijwi wumva ko ricitse intege, avuga ko ubu nta mwero uhari kandi icyizere ni gicyeya muri ibi ategereje.
Ati: "Ntabwo bicyera neza nk'uko byeraga mbere. Buriya Leta na yo izareba uko ibigenza kuko umwero waranze."
Félicien Nduhungirehe wo mu murenge wa Nkotsi muri aka karere ka Musanze we nta sambu agira, atunzwe no gukorera abahinzi b'ibirayi bakamuhemba amafaranga cyangwa ibirayi. Ingaruka z'iki kibazo zirakomeye kuri we n'umuryango we.
Yambwiye ati: "Iyo barumbije rero [abafite amasambu] natwe tuba duhombye. Bya bindi bikeya basaruye ni byo bibatunga, twe tukajya kumama [gushakisha] mu mujyi."
Olivier De Schutter impuguke ya ONU ku bibazo by'ubukene bukabije aheruka gusura u Rwanda no gukora isuzuma rye, yasohoye raporo ko yasanze 17% by'abo baganiriye batabona ifunguro rihagije, naho 75% bakaba badashobora kubona ifunguro ryujuje ibisabwa.
Umwe mu bagore nasanze mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke mu majyaruguru yambwiye ko bimugoye cyane kubonera abana ifunguro rihagije rikenewe ku munsi.
Ati: "Nta biryo rwose…ntabyo. Uzigamira akana gatoya abandi bakabibura. Iyo ubikiye abato gusa ubwo abakuru barya kumugoroba gusa, barabwirirwa."
Ikibazo cy'ubwiyongere bw'abaturage, imiturire mibi, imihindagurikire y'ikirere, no kugabanuka k'ubutaka buhingwaho ni zimwe mu mapmvu zivugwa n'impuguke z'ubukene bw'ibiribwa bugenda buboneka muri iki gihe.

Mu gihe ibiciro by'ibiribwa byazamutseho hafi 10% mu kwezi gushize ugereranyije no mu kwezi nk'uko umwaka ushize, nk'uko ikigo cya leta cy'ibarurishamibare kibivuga, ngo ntabwo bikabije ugereranyije no mu 2022 aho ibiciro by'ibiribwa byazamutse kugera kuri 50%.
Gusa n'ubu biraboneka ko leta ihangayikishijwe n'iki kibazo.
Mu mushinga w'ingengo y'imari y'umwaka w'imari mushya leta yagejeje ku nteko ishingamategeko mu cyumweru gishize, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Yusuf Murangwa yavuze ko leta igomba guha abahinzi ku gihe ifumbire ndetse n'imbuto z'indobanure.
Murangwa yagize ati: "Tuzashyira imbaraga muri gahunda yo gutuburira imbere mu gihugu ibihingwa by'ingenzi nk'ibigori, ingano, soya…Tugomba no kwegereza abahinzi serivisi z'imari nk'inguzanyo ndetse n'inkunga."
Gusa mu gihe leta irimo gukaza ingamba zayo kuri iki kibazo, ingaruka z'umusaruro mucye zo zirakomeza kugora imibereho y'imiryango myinshi mu gihugu.
Nk'umuti wihuse w'iki kibazo, bamwe bavuga ko ibiribwa bimwe biva mu bihugu bihana imbibi n'u Rwanda byagabanyirizwa imisoro cyangwa igakurwaho.
Hari kandi abanenga politike itegeka abahinzi guhinga igihingwa kimwe ku buso runaka, bavuga ko ihingira gushora ku isoko ntiyite ku byo buri muhinzi akenera ku isahane ye.










