Manda ya karindwi y'umuyobozi w'imyaka 81 isobanuye iki kuri Uganda

Ahavuye isanamu, Bloomberg via Getty Images
- Umwanditsi, Sammy Awami
- Igikorwa, BBC Africa
- Yakoze inkuru ari, Kampala
Ku bashyigikiye Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, intsinzi yegukanye mu matora aheruka ni igihamya cy'uko ubutegetsi bwe bumaze imyaka hafi 40 bwemewe n'abaturage.
Museveni watsinze ku majwi 72%, ibi bikaba bishimangira ibyo avuga by'uko agifite ububasha bwo kuyobora kandi akemeza ko ashyigikiwe bikomeye n'abaturage benshi ba Uganda, kuva yafata ubutegetsi mu 1986 ari umuyobozi w'inyeshyamba, agakuraho ubutegetsi bwa Milton Obote.
Ariko uwo bari bahanganye mu matora, Bobi Wine, wahoze ari umuhanzi w'icyamamare, yanze kwemera ayo matora ayita "ibihimbano", avuga ko yagiye kwihisha nyuma y'uko inzego z'umutekano zigabye igitero iwe.
Museveni yiyamamaje ashingiye cyane ku byo agezeho, avuga ko yazaniye Uganda ituze rya politiki n'ubukungu mu gihe isi iri mu bihe bikomeye.
Yasezeranyije kuyobora igihugu kikagera ku rwego rw'igihugu gifite ubukungu buciriritse bitarenze umwaka wa 2030, intego abamushyigikiye bafata nk'umurage ukwiye ku mugabo uzasoza manda ye ya karindwi kandi ishobora no kuba iya nyuma.
Museveni abona inganda nshya za peteroli za Uganda nk'inkingi ikomeye izafasha kugera kuri iyo ntego.
Mu bihe byo kwiyamamaza, yakunze kubwira abaturage ko igihe kohereza peteroli hanze bizatangira, ubukungu buzazamuka ku gipimo kirenze 10% buri mwaka.
Yasezeranyije ko ukwezi kwa 10 (Ukwakira) nk'igihe cya mbere cyo kohereza peteroli hanze, anyuze mu muyoboro wa kilometero 1,443 ujyana ku cyambu cya Tanga ku Nyanja y'Ubuhinde muri Tanzaniya.
N'ubwo ageze mu zabukuru, perezida Museveni yashatse kugaragaza ko agifite imbaraga kandi agenzura byose.
Mu nama ya nyuma yo kwiyamamaza, yabwiye abamushyigikiye ko yasuye intara z'amatora zose zisaga 140 zo muri Uganda.
Ariko mu ntangiriro z'ukwezi kwa 10, itsinda rye ryahise rihagarika bimwe mu bikorwa byo kwiyamamaza, bavuga ko afite "imirimo yihutirwa ya leta" itaratangajwe neza, ibyo bamwe bafashe nk'impamvu batemeye, bituma havuka impuha z'uko ashobora kuba arwaye.
Kongera guhagarika gahunda ze byakomeje gutuma abantu bakeka ko ashobora kuba ananiwe cyangwa ubuzima bwe bukaba butakimeze neza.

Ahavuye isanamu, Reuters
Ku bwa Wine, ibyavuye mu mamatora byabaye igihombo gikomeye. Umubare w'amajwi yagize waragabanutse uva kuri 35% mu 2021 ugera kuri 25% muri aya matora aheruka.
Ibi byatumye hibazwa byinshi kuko Uganda ifite abaturage benshi bakiri bato, ibintu bamwe bashingiragaho bagaha amahirwe uyu mugabo w'imyaka 43.
Ku ruhande rwa Wine, ayo matora ntiyabaye ay'ukuri cyangwa ayemewe.
Avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza bitabaye mu bwisanzure no mu mucyo, agaragaza ko inama ze zo kwiyamamaza zakomeje guhungabanywa n'inzego z'umutekano, zirimo gukoresha ibyuka biryana mu maso (tear gas) n'amasasu, hagamijwe gutera ubwoba abamushyigikiye, ndetse bamwe muri bo bakaba barapfuye.
Yanashinje komisiyo y'amatora ko habayeho kwuzuza amajwi udusanduku tw'amatora (ballot stuffing), ariko ntiyigeze atanga ibimenyetso bifatika bishyigikira ibyo arega. Leta ntiragira icyo itangaza kuri ibi birego.
Nyuma yo gutsindwa amatora ya perezida inshuro ebyiri, ibibazo byinshi byibazwa ku hazaza h'uyu munyapolitiki wahoze ari umuhanzi.
Hari impungenge zikomeje kwiyongera ko ashobora gukurikira inzira y'abandi banyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi muri Afurika, aho bagiye bagabanyirizwa ubushobozi n'igitinyiro, bikarangira basigaye batagifite amahirwe yo kugera ku butegetsi.
Mu gihe cyo kwiyamamaza, Wine yagaragazaga imbaraga n'ukwihutira nk'urubyiruko kandi ukabona ko abwira cyane bagenzi be b'urubyiruko rwa Uganda, mu gihe Museveni we yiyerekanaga nk'umubyeyi w'igihugu w'inararibonye, wizeza ituze n'umutekano.
Nyuma yo kwiyamamaza, dukurikije ibyavuye mu ibarura ry'amajwi n'ubwo bitavugwaho rumwe, abatora bahisemo Museveni.
Abashaka gusobanukirwa icyerekezo cya Uganda mu gihe kizaza, benshi bibanda ku kibazo cy'uzasimbura perezida. Ni ryari kandi ni gute Museveni azava ku butegetsi.
Gusa umunyamakuru akaba n'impuguke mu bya politiki wo muri Uganda, Allan Kasujja, wahoze akorera BBC Newsday kuri radiyo no muri podcast, atanga umuburo wo kudahugira gusa muri icyo kibazo.
Agira ati: "Impinduka muri Uganda, cyane cyane iz'igitugu n'imiyoborere, nta zihari kandi nta n'ubwo byashoboka ko zibaho mu buryo butunguranye."
Yongeraho ati: "Ni ibintu bibaho buhoro buhoro, kandi iyo nzira yatangiye kuva kera."

Ahavuye isanamu, EPA / Shutterstock
Iyo urebye ibintu muri uwo murongo w'ibitekerezo, amatora agaragara nk'aho atari igihe cy'impinduka zikomeye, ahubwo nk'umuhango usanzwe wo muri politiki, ugamije kwemeza no kugaragaza impinduka, zigenda buhoro ariko zimaze igihe zikorwa mu ishyaka riri ku butegetsi, National Resistance Movement (NRM), ndetse no mu nzego za Leta rifite mu biganza.
Izo mpinduka zatangiye kugaragara bwa mbere mu guhinduranya abagize Guverinoma Museveni yakoze muri Werurwe (3) 2023, maze zigaragara neza kandi nta gushidikanya mu matora yo muri Kanama (8) 2025 y'abagize urwego rwo hejuru rufata ibyemezo mu ishyaka NRM, ari rwo Central Executive Committee.
Bitandukanye n'uko byafatwaga nk'amarushanwa asanzwe yo mu ishyaka, ayo matora yahindutse intambara ikomeye yo kwihagararaho no kwiyegereza imyanya mu gihe cyateganywaga nyuma ya Museveni.
Ni amatora yaranzwe n'imishyikirano hagati y'amatsinda atandukanye, ndetse n'ibirego by'uko ruswa yakoreshejwe ku rwego runini.
Ibi bigaragaza ko ubutegetsi burushaho kuyoborwa n'inyungu zijyanye n'ugusimburana ku butegetsi kurusha guhangana n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi, cyane ko yari yaraciwe intege n'inzego z'umutekano cyangwa ikinjizwa mu murongo w'ubutegetsi.

Ahavuye isanamu, Reuters
Byatanze ikimenyetso gisobanutse kurushaho cyerekana uko imbaraga z'umugaba w'ingabo, Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa perezida kandi ushobora kuzamusimbura, zigenda ziyongera mu ishyaka riri ku butegetsi.
Abanyapolitiki b'inararibonye bo mu gice cy'ishyaka cyari gisanzwe kiyoboye basunitswe ku ruhande, basimbuzwa abantu bashya, benshi muri bo badafite amateka yo kuba bararwanye intambara yazanye Museveni ku butegetsi mu myaka 40 ishize, ariko bakaba bazwi cyane nk'abamwumvira kandi bakaba bizerwa n'umuhungu we.
Nk'uko amakuru aturuka ku bantu ba hafi ya Perezidansi abivuga, ububasha bwo muri State House bwarushijeho gukwirakwizwa, ku buryo ibyemezo byafatwaga na Museveni ubwe ubu binyuzwa mu itsinda rito ry'abavandimwe n'inshuti za hafi bamaze igihe kirekire bakorana.
Bivugwa ko gahunda za Museveni za buri munsi zigenzurwa n'umukobwa we w'imfura, Natasha Karugire.
Imibanire n'abanyacyubahiro baturutse mu mahanga n'abayobozi bakuru b'ingabo ahanini icungwa n'uwo bavukana kuri nyina, Salim Saleh, mu gihe ubucuruzi na politiki y'ubukungu bigengwa n'umukwe we, Odrek Rwabwogo, washakanye n'umukobwa wa Museveni wa kabiri, Patience.
Ku nshuro ya mbere mu mateka ya vuba y'igihugu, ibijyanye n'umutekano wose imbere mu gihugu n'uw'inyuma, bigenzurwa n'umugaba mukuru w'ingabo, Gen Kainerugaba w'imyaka 51.
Urebye uruhare rukomeye ingabo zimaze igihe kinini zigira muri politiki ya Uganda, ndetse n'uko Museveni ubwe yageze ku butegetsi binyuze mu ntambara, uku kwegeranya ububasha mu maboko ye bifite ingaruka zikomeye za politiki.
Byerekana ko ejo hazaza ha Uganda hari kubakwa mu murongo wa Museveni, kandi bigenda bigenzurwa n'umuhungu we akaba n'umugaba mukuru w'ingabo, n'ubwo atarafata ku mugaragaro izina ry'umukuru w'igihugu, kugeza ubu.













