Menya uno mutwe udasanzwe ufasha Perezida w'igihe kirekire wa Uganda gukomeza kugundira ubutegetsi

- Umwanditsi, Wycliffe Muia
Abasirikare bitwaje imbunda nini zo mu bwoko bwa Mashinigani (Machine Gun) bambaye imyambaro ibapfuka mu maso mu gihe batembera mu mihanda ya Uganda, ni abo mu mutwe udasanzwe w'igisirikare cya Uganda. Babonwa nk'umutwe w'ingabo zigenga z'umukuru w'igihugu zo gufasha Yoweri Museveni w'imyaka 81 kuguma ku butegetsi - ndetse n'umuryango we.
Museveni ayoboye Uganda kuva mu 1986, igihe ingabo ze z'inyeshyamba zinjiraga mu murwa mukuru Kampala. Kuva icyo gihe amaze gutsinda amatora y'umukuru w'igihugu inshuro enye, gusa zose zakurikiwe n'ibirego by'ubwicanyi ndetse no kwibwa kw'amajwi.
Gusa ibi si bishya mu gihugu cya Uganda - kuva Uganda yabona ubwigenge mu 1962, ubutegetsi bwagumye buhererekanwa hagati y'abitwaje itwaro cyangwa abahiritse ubutegetsi.
Museveni ari gushaka kongera kwiyamamariza kuyobora Uganda mu mwaka utaha, abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe bafite ubwoba ko ubuyobozi bw'umutwe w'ingabo zidasanzwe za SFC bwakoreshwa mu kubabuza kwiyamamaza mu bwisanzure, nkuko byagenze mu mwaka wa 2021
Ingabo za SFC, zimaze imyaka ziyobowe n'umuhungu wa Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba zishinjwa n'abanenga ubutegetsi buriho gushimuta, kwica urubozo no kwica abarwanashyaka batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Museveni, atari uko hari amatora gusa, ahubwo no mu bihe bisanzwe. Izi ngabo zo zihakana ibi birego zikavuga ko ari ibinyoma.
Umwe mu basirikare baganiriye na BBC yagize ati: "Bimeze nk'aho ari ingabo zihishe mu zindi ariko zikorera gusa umukuru w'igihugu n'umuhungu we. Gushyirwa hejuru no kuvuga rikjyana kwabo kuri guteza inzika mu basirikare bakuru."
Ibi kandi bishimangirwa nuko Gen Kainerugaba w'imyaka 51, kuri ubu uyoboye igisirikare cya Uganda, yavuze ko umunsi umwe ashaka kuzakorera ise mu ngata, aherutse gushyira umuhungu we mu gisirikare.
Gen Kainerugaba ashinjwa gusuzugura bamwe mu basirikari bakuru bamaze igihe kirekire, aho bivugwa ko hari uwo yise "Ikigoryi" (buffoon)
Ayo magambo ye yateje impagarara binyuze mu nzego za gisirikare ndetse na Politiki, gusa guverinoma iriho yo yabifashe nk'ibisanzwe nkuko asanzwe abikoresha ku mbuga nkoranyambaga, ikintu Gen. Kainerugaba azwiho.
Mu myaka yashize yifashishije imbuga nkoranyambaga, Gen. Kainerugaba yateye urwenya, ko azatera igihugu cy'abaturanyi cya Kenya, Ibintu byababaje bamwe mu ba Jenerali ba Uganda.
Abasesenguzi bavuga ko uyu mutwe uvuga rikijyana, aho kuri ubu uri kurusha imbaraga ingabo zisanzwe zanagize uruhare mu ntambara y'inyeshyamba yafashije Museveni n'ishyaka rye rya NRM gufata ubutegetsi.
Aba bakurikirana iby'iki kibazo bagaragaza impungenge ko aba bombi bashobora kuzahangana umunsi umwe nk'uko byabaye muri Sudani, aho intambara yadutse mu kurwanira ubutegetsi hagati y'igisirikare n'umutwe witwaje intwaro bahoze bafatanije, Rapid Support Forces (RSF).
Uyu mutwe w'ingabo zidasanzwe uzwi ku izina rya SFC washinzwe ubwo Museveni yatangiraga manda ye ya mbere ku butegetsi bwa Uganda, kandi ufite intero igira iti: "Nta wusimbura indahemuka."
Dr. Gerald Bareebe, umushakashatsi ukomoka muri Uganda ukorera muri Kaminuza ya York yo muri Canada, yabwiye BBC ati: "SFC ni wo mutwe ufite imbaraga kurusha iyindi yose mu ngabo za Uganda, kandi ugizwe n'abasirikare babihuguriwe ku rwego rwo hejuru, ndetse bafite ibikoresho bigezweho kandi bafashwa n'ingengo y'imari ihagije."
Igisirikare cya Uganda ndetse n'ubuyobozi bw'uyu mutwe banze kugira icyo batangariza BBC.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Mu bihe byashize Museveni yavuze ko uyu mutwe udasanzwe washyizweho ku neza y'abanya Uganga. Avuga ko abatifuriza icyiza Uganda ari bo bonyine batakwifuza ko uyu mutwe ubaho.
Ariko abatavuga rumwe nawe bo babibona ukundi, bakemeza ko ubutegetsi bwe bwaranzwe n'igitugu, kandi ko kuva yafata igihugu yagihinduye umutungo w'umuryango we gusa.
Bavuga ko kuba umugore we, Janet Museveni, ari we Minisitiri w'Uburezi, naho umuhungu we, Jenerali Muhoozi Kainerugaba, akaba ari we uyobora ingabo. Ndetse n'ubutumwa buherutse gutangazwa muri Nyakanga ko umwuzukuru we nawe yinjiye mu gisirikare, bifatwa nkuburyo bwo kwikubira ubutegetsi ku muryango wa Museveni.
Jenerali Kainerugaba wayoboye SFC inshuro ebyiri, kuri ubu unashimirwa kuba yarayaguye ku rwego rwo kuba uyu mutwe ubu ufite abarenga ibihumbi 10,000. Ni mu gihe ingabo zisanzwe zo muri Uganda zo zibarirwa mu bihumbi 40,000.
Umwe mu basirikare bakuru bahoze mu ngabo zisanzwe yatangarije BBC ati "Bahabwa amahugurwa y'igisirikare yihariye kandi bafite intwaro zigezweho, bitandukanye n'ingabo zisanzwe,"
Nubwo muri werurwe umwaka ushize Museveni yazamuye Generali Kainerugaba akamugira umugaba mukuru w'ingabo, bivugwa ko agifite ijambo rikomeye muri SFC kuko ngo kuri ubu Majoro Jenerali David Mugisha uyiyoboye atanga raporo kuri we.
Kuri ubu Generali Kainerugaba akorera ku cyicaro gikuru cya SFC kiri i Entebbe, mu nyubako yahawe izina rya se, ahagana mu birometero 34 uvuye mu murwa mukuru, Kampala.

Ahavuye isanamu, State House Uganda/X
Ku rubuga rwayo rwa interineti, SFC ivuga ko ikora imirimo yihariye igihe icyo ari cyo cyose babisabwe kandi ko ishinzwe kurinda hamwe mu hantu h'ingenzi nk'ikibuga cy'indege ndetse n'ububiko bwa Peteroli.
Hari amakuru avuga ko mu Ugushyingo umwaka ushize, uyu mutwe waba warambutse ukinjira muri Kenya kugira ngo ufate umunyapolitiki wo mu batavuga rumwe n'ubutegetsi, Kizza Besigye wahoze ari umuganga wa Museveni kugira ngo amusubize muri Uganda, akurikiranweho icyaha cyo kugambanira igihugu. Kugeza ubu urubanza rwe rukaba rutaratangira. Uhagarariye ingabo mu mategeko yemeye ko inzego z'umutekano za Uganda zagize uruhare muri iryo fatwa rya Besyigye.
Abasesenguzi nka Dr Gerald Bareebe bavuga ko intego nyamukuru ya SFC ari "Ukurinda inyungu z'ubutegetsi buriho" binyuze mu kurwanya ibyaribyo byose bituruka ku batavuga rumwe cyangwa n'abasirikare bakuru ubwabo.
Dr Bareebe yabibwiye BBC ati: "SFC Ifite uruhare rukomeye cyane mu kurwanya ibikorwa ibyo ari byo byose bitemera ubutegetsi bwa Museveni, ndetse no kurinda ishyaka riri ku butegetsi rya NRM imbere mu gihugu no hanze yacyo."
Nubwo SFC ihakana kugira uruhare mu ifatwa n'iyicarubozo by'abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi, bamwe mu basirikare bayo bagiye bakatirwa n'inkiko bashinjwa gukoresha nabi ububasha bahawe.
Rumwe mu manza zateje impaka cyane ni urw'umusirikare wa SFC w'imyaka 32, wahamwe n'icyaha mu rukiko rwa gisirikare mu Ugushyingo umwaka ushize, agakatirwa urwo gupfa nyuma yo kurasa abantu batatu akabahitana, n'abandi babiri bagakomereka, harimo n'umwana w'umwaka umwe.
Muri Gicurasi, ibiro bya Perezida byatangaje ko biri gukurikirana ikirego kivuga ku basirikare ba SFC bakoreye ihohoterwa umushoferi wa boda boda (Moto zitwara abagenzi muri Uganda).
Uwo mushoferi ngo yari atwaye moto yihuta ajya kureba umugore we wari utwite, nuko yisangaga hagati yumutwe w'ingabo zirinda umukuru w'igihugu.
Muri uko kwezi, Generali Kainerugaba yatangaje amagambo yakuruye uburakari mu baturage, nyuma yo kwemeza ko yafunze umurinzi w'umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi wari umaze iminsi yarabuze.
Yagize ati "abasore bange" bafashe Edward Sebuufu, uzwi cyane nka Eddie Mutwe, "afungiye mu nzu yo munsi y'ubutaka," ndetse abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho ifoto y'uwo murinzi yogoshwe umusatsi.
Generali Kainerugaba yakomeje gusebya Bwana Sebuufu, avuga ko "asigaye asa neza muri iyi minsi," kuko umusirikare muto, yise "umuhungu we", ari we wamwogoshe ubwanwa.
Ishyirahamwe ry'Abanyamategeko muri Uganda (Uganda Law Society) ryavuze ko ibyabaye kuri Bwana Sebuufu bidasanzwe, ahubwo ko ari "bimwe mu bigize ubukangurambaga bugamije gucecekesha abatavuga rumwe n'ubutegetsi ndetse no gukandamiza ibyifuzo by'abaturage bashaka ubwisanzure."
Bongeyeho kandi ko ibi ari ibikorwa byerekana "Ibyago biri mu gukoresha nabi imbaraga za gisirikare ndetse n'ubutegetsi bw'igitugu.
Iyi mikorere ya SFC ubundi igirwa ibanga, benshi bayishinja ko iyi mikorere inyuranije n'amategeko.
Gusa muri Kamena, Inteko Ishinga Amategeko yashyizeho itegeko ryavuzweho cyane n'abatari bake, ryemeza ko SFC iri mu mitwe ine yemewe n'amategeko ya gisirikare, hamwe n'ingabo zirwanira ku butaka, ndetse n'zirwanira mu cy'ikirere.
Abadepite bo mu batavuga rumwe n'ubutegetsi banenze uwo mwanzuro, bavuga ko uwo mutwe utari ukwiriye guhabwa ubwo burenganzira, ahubwo ko ukwiye gusenywa burundu.
Ibrahim Ssemujju Nganda, yagize ati: "Iryo tegeko rishya ryemeje umutwe wari umaze igihe ukora mu buryo bunyuranyije n'amategeko."
Ku ruhande rwa Dr. Bareebe, we avuga ko "kwemerwa kwa SFC mu mategeko ari ukwerekana gusa imbaraga isanzwe ifite mu miyoborere ya Uganda ishingiye ku gisirikare, kandi bikarushaho kuyigira ishingiro ry'umutekano w'ubutegetsi."
Ibyo kandi bihura n'ibitekerezo by'umusesenguzi w'inararibonye Godber Tumushabe, wavuze ko nubwo mu minsi ishize Uganda isa n'ifite ituze, yagize ati: "Ikibura ni intambara gusa."

Ahavuye isanamu, State House Uganda/X
Umusirikare mukuru utifuje ko amazina ye atangazwa kubw'umutekano we, yabwiye BBC ko mu gisirikare hakomeje kugaragara kutishimira uburyo umutwe wa SFC utoranya abasirikare, kuko bigaragara ko bikorwa hashingiwe ku moko.
Amasoko y'amakuru aturuka ahantu hatandukanye, harimo no mu ngabo, yabwiye BBC ko SFC igizwe cyane n'abasirikare bakomoka mu bwoko bw'Abanyankore ari na bwo Perezida Museveni akomokamo, kugira ngo hizerwe ko bazakomeza kuba indahemuka.
Umudepite wo mubatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Uganda Ibrahim Ssemujju Nganda, yagize ati. "Iyo urebye abayoboye SFC bose kuva yashingwa, bose bakomoka mu bwoko [Abanyankole] bwa Museveni,"
Mu bayoboye SFC bose batandatu kuva mu mwaka wa 2007, umwe gusa muri bo, ni we udakomoka mu burengerazuba bw'igihugu, aho Banyankore batuye.
Kubera iryo hangana mu nyungu zitandukanye, abasesenguzi bagaragaza impungenge ko hashobora kuvuka intambara yo kurwanira ubutegetsi hagati y'imitwe ibiri y'ingabo, mu gihe Museveni yaba avuye ku utegetsi.
Nganda yabwiye BBC ati: "Icyo ntinya cyane ni uko tutazi ibizaba igihe Museveni azaba atakiri ku butegetsi, cyane cyane ukutumvikana mu ngabo,"
Dr Bareebe na we yagaragaje izi mpungenge, agira ati: "Kuba hashobora kubaho ukutumvikana hagati ya SFC n'ingabo zisanzwe buri ruhande rukagira abarubogamiyeho, inyungu zarwo n'imiyoborere yarwo bishobora guteza umutekano muke, cyane cyane mu gihe hatari hamenyekana gahunda isobanutse y'uzasimbura Perezida Museveni."
Ariko abandi basesenguzi ntibabibona kumwe. Bavuga ko ari ho Jenerali Kainerugaba ashobora kugaragaza ubuhanga bwe, kubera ubunararibonye afite mu ngabo zisanzwe ndetse no muri SFC.
Bahamya ko ari we ushobora guhuza iyo mitwe iramutse ihanganye ndetse no kwemeza ko ubutegetsi bwa Museveni bukomeza, bityo bigatanga ituze muri Uganda.
Gusa abatavuga rumwe n'ubutegetsi bavuga ko ibyo binyuranije n'amahame ya Demokarasi.
Robert Kyagulanyi, wahoze ari umuririmbyi ukunzwe cyane uzwi nka Bobi Wine, ubu uri kwiyamamariza ku mwanya w'umukuru w'igihugu ku nshuro ya kabiri ngo ahangane na Perezida Museveni, asobanura SFC "nk'itsinda ry'abashinzwe gutoteza abantu."
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter muri uyu mwaka wa 2025 Generali Kainerugaba, yagiye avuga ko azaca umutwe umuyobozi w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi, ariko nyuma akabihindura urwenya ndetse agasaba imbabazi.
Bobi Wine yabwiye BBC ko we n'abarwanashyaka be bakunze kwibasirwa ndetse bakanakubitwa n'ingabo z'abo mu mutwe wa SFC, ndetse akaba asaba ko uwo mutwe udasanzwe waseswa, ugakurwaho burundu.
Yagize ati: "Uyu mutwe ufatwa nk'igice cy'ingabo gishinzwe kurengera inyungu z'ubutegetsi buriho, binyuze mu gukoresha ihohoterwa.
"Bakora ibyo bashaka kubera ko nta ugira icyo ababaza, kuko bazi ko barinzwe na Jenerali Museveni ndetse n'umuhungu we."













