Museveni w'imyaka 80 arashaka manda ya karindwi ngo agire Uganda 'igihugu cy'ubukungu bwa miliyari 500$'

Ahavuye isanamu, Yoweri Museveni
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ko yifuza kuba umukandida w'ishyaka rye NRM mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Mutarama(1) umwaka utaha, azaba yiyamamaza kuri manda ya karindwi ngo ategeke iki gihugu.
Mu butumwa yashyize ku rubuga X, Museveni yavuze ko ashaka "kuzamura igihugu kikagera ku bukungu bwa miliyari 500$ mu myaka itanu iri imbere".
Natsinda ayo matora azaba asatira kumara kimwe cya kabiri cy'ikinyejana ari ku butegetsi. Yategetse iki gihugu kuva mu 1986 ahiritse ubutegetsi nyuma yo kuyobora umutwe w'inyeshyamba.
Ku butegetsi bwe, itegeko nshinga ryahinduwe kabiri kugira ngo rimwemereregukomeza. Ibi byanenzwe cyane n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe ndetse n'abaharanira uburenganzira bwa muntu n'impirimbanyi za demokarasi.
Bobi Wine, umudepite ukuriye ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi, National Unity Platform, NUP, na we yatangaje ko aziyamamariza gutegeka Uganda, bizaba ari ubwa kabiri.
Mu matora ya 2021, Bobi yabaye uwa kabiri mu matora nk'aya, gusa yamaganye ibyayavuyemo avuga ko ari amatora yaranzwe n'ubujura bw'amajwi. Ibyo leta na komisiyo y'amatora bahakanye.
Uko Muhoozi 'yasubije amerwe mw'isaho'
Mu mwaka wa 2023 Jenerali Muhoozi Kainerugaba yagaragaye mu bikorwa bisa no kwiyamamaza ahatandukanye muri Uganda aho abamushyigikiye bavugaga ko ari we ugomba gusimbura se.
Muhoozi na we ubwe ntiyigeze ahisha ko ashaka kuba perezida wa Uganda, agasimbura se bamwe bavuga ko ari mu ntege nke z'ubusaza.
Mu ntangiriro z'umwaka ushize ubwo Yoweri Museveni yagiraga Muhoozi umugaba mukuru w'ingabo benshi bibajije niba arimo kumwegereza kumusimbura cyangwa ari kumwigiza kure y'intebe y'ubutegetsi kuko – kimwe n'ahandi henshi ku isi – no muri Uganda umusirikare ntiyemerewe kwiyamamariza umwanya w'ubutegetsi wa politike, mu gihe mbere Muhoozi yari yaciye amarenga ko ashaka kuva mu gisirikare.
Kuva icyo gihe, Muhoozi yahise ahagarika ibikorwa yarimo bisa no kwiyamamariza gusimbura se mu cyo bitaga MK Mouvement nyuma yise Patriotic League of Uganda.

Ahavuye isanamu, Muhoozi Kainerugaba/X
Nubwo kugeza umwaka ushize byabonekaga nk'ibigishoboka ko Muhoozi ashobora gusimbura se, gahoro gahoro yagiye agabanya umuvuduko yari afite mu bya politike maze bica amarenga ko uwo mugambi wo gusimbura se ushobora kuba utagihari.
Mu cyumweru gishize, ni bwo Muhoozi yabaye nk'ukuraho urujijo, yatangaje ku rubuga X ati: "Bantu banjye, nimureke kunyita perezida wa Uganda uzakurikiraho. Imana yonyine ni yo izi uwo ari we…"
Umwe mu bamukurikira yasubije kuri ubwo butumwa bwe ati: "Muhoozi birangiye asubije amerwe mu isaho", bivuze kureka ikintu byabonekaga ko wifuzaga rwose.
Ibyo wamenya kuri uyu mugabo ukunda ingofero nini
Perezida Yoweri Museveni ni umugabo w'intego ukunda kwambara ingofero nini. Yavutse ku babyeyi b'aborozi muri Ankole, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda.
Yize ubukungu na siyansi ya politike kuri Kaminuza ya Dar es Salaam muri Tanzania, nyuma aza kujya mu mitwe y'inyeshyamba irwana mu buryo bwa 'guerilla'.
Nk'umuntu wagize uruhare mu guhirika ku butegetsi ba perezida babiri muri Uganda (Idi Amin Dada na Tito Okello), ndetse ubu akaba amaze imyaka 39 ku butegetsi, abona ko ari we wenyine ufite ubushobozi bwo gutegeka Uganda.
Ubwo yiyamamazaga kuri manda ya gatanu, yavuze ko agomba gusoza akazi yatangiye, ati: "Uyu musaza wacunguye igihugu, ni gute mushaka ko agenda?
"Ni gute nava mu rutoki [umurima w'ibitoki] nahinze ubu rukaba rutangiye gutanga umusaruro?"
Imyaka ye y'ukuri yibazwaho
Imyaka nyayo y'"uyu musaza" igibwaho impaka.
Mu 2016, leta ya Uganda yavuze ko afite imyaka 71 - ubu yaba afite 80 - ariko icyo gihe abatavuga rumwe na leta bavuze ko abeshya, ko ahubwo yari ayirengejeho itanu.
Byari gutuma atemererwa kwiyamamaza kuri manda ya gatanu kubera ko yari kuba arengeje imyaka ntarengwa, ariko nyuma inteko ishingamategeko ya Uganda yatoye ikuraho iryo tegeko, ari yo mpamvu Museveni ubu agiye no kwiyamamaza kuri iyi manda ya karindwi.
Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko Museveni avuga ko atazi itariki nyayo yavukiyeho.

Ahavuye isanamu, Yoweri Museveni/X
Gisubiramo amagambo ye ari mu gitabo Sowing the Mustard Seed yanditse kivuga ku buzima bwe cyasohotse mu 1997, agira ati: "Ababyeyi banjye ntabwo bigeze bagera mu ishuri, rero ntabwo namenye itariki [y'amavuko]".
Ariko, yakomeje gushimangira mu itangazamakuru ko ubuzima bwe bumeze neza cyane, "usibye malaria rimwe na rimwe, inkorora cyangwa ibibazo byoroheje byo mu zuru bitewe n'imiti".
Mu 2015 yavuze ko "n'uyu munsi, imyitozo ngororangingo micye cyane ni yo ntashobora gukora, irimo nko gusimbuka macyeri, bisigaye bingora muri iyi minsi".
Amwe mu matariki afite icyo avuze kuri Museveni
- 1944: Ni wo mwaka leta ya Uganda itangaza ko yavutsemo
- 1979: Yafashije guhirika ku butegetsi Idi Amin
- 1986: Yafashe ubutegetsi ahiritse Perezida Tito Okello
- 1996: Yohereje ingabo kurwana muri DR Congo, icyo gihe yitwaga Zaïre
- 2001: Yasezeranyije ko mu matora ataha azava ku butegetsi
- 2011: Yatsindiye manda ya kane
- 2016: Yiyamamarije manda ya gatanu
- 2021: Yatsindiye manda ya gatandatu
Ibijyanye n'umuryango we

Ahavuye isanamu, Yoweri Museveni/X
Mu 2014, Museveni yashyize umukono ku mushinga w'itegeko rirwanya abatinganyi, wari watanzwe n'umwe mu badepite bo mu ishyaka rye rya National Resistance Movement (NRM).
Hashize amezi macye ryateshejwe agaciro ku nenge ku buryo ryashyizweho, ariko ubwo ryarimo rigibwaho impaka mu mwaka wa 2012, Bwana Museveni yahishuye ikintu kitari kizwi ku buzima bw'umuryango we.
Yagize ati: "Maze imyaka 39 nshakanye n'umugore wanjye, ariko nta na rimwe ndamusoma mu ruhame no mu rugo iwanjye imbere y'abana".
Museveni n'umugore we Janet bafite abana bane; Muhoozi Kainerugaba, Natasha Karugire, Patience Museveni Rwabogo na Diana Kamuntu, n'abuzukuru nibura batanu.
We n'u Rwanda barwaniye muri Zaïre
Mu 1996, Uganda n'u Rwanda - abarutegeka ubu yanafashije mu ntambara yabagejeje ku butegetsi mu 1994 - byateye Zaïre ya Mobutu, bishyigikiye inyeshyamba zaje no kumuhirika ku butegetsi.
Ingabo z'u Rwanda na Uganda nazo zaje gusubiranamo zirwanira mu mujyi wa Kisangani hagati ya 1999 na 2000 - urugamba bivugwa ko ruri mu byashyize igihu mu mubano w'ibi bihugu byombi kugeza n'uyu munsi.
Ingabo za Uganda ya Museveni n'iz'u Rwanda zashinjwe gusahura amabuye y'agaciro ya DR Congo no kuhakora ubwicanyi bwibasira abasivile n'ibindi byaha byo mu ntambara - ibyo ibihugu byombi byahakanye.
Kujya muri iyo ntambara, byahindanyije isura ya Museveni muri Uganda no mu mahanga.
Icyo yifuza kwibukirwaho
Mu 2011, Perezida Museveni yabwiye BBC ko hari ibintu bibiri ashaka gusiga nk'umurage azibukirwaho:
- Impinduka mu mibereho n'ubukungu, Uganda ikaba igihugu cy'ubukungu bwo mu rwego rwa mbere ku isi
- Ukwishyira hamwe kw'Afurika y'uburasirazuba
Yagiye ashinjwa kugambirira kuba umutegetsi wa mbere w'Afurika y'uburasirazuba yunze ubumwe, ndetse no gutegurira umuhungu we kuzamusimbura bikaba nkaho ari ubutegetsi bwa cyami muri Uganda.
Nubwo ibyo ashinjwa bishobora kubonwa nko guhwihwisa gusa, bigaragara ko Museveni, na nyuma y'iyi myaka 39 amaze ku butegetsi, acyumva ko idahagije ngo asige uwo murage yifuza.










