Russia: Putin yamaganye ibihano by'uburengerazuba birimo 'ubusazi kandi bitatekerejweho'

Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Perezida Putin yanasabye abacuruzi bakomeye b'Uburusiya gukomeza gukorera mu Burusiya

Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko ibihano ibihugu byo mu burengerazuba byafatiye Uburusiya nyuma y'igitero cyabwo kuri Ukraine ari "ubusazi kandi ntibyatekerejweho".

Avugira mu ihuriro mu mujyi wa St Petersburg, yavuze ko "igitero gikaze cy'ubukungu cyagabwe ku Burusiya kuva cyatangira nta mahirwe cyagize yo gutsinda".

Yavuze ko ibyo bihano "byangiza kurushaho" ababifashe.

Ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika) bimaze igihe bishaka uburyo byahana Uburusiya ariko nanone ibi ntibihungabanye ubukungu bwabyo.

Ariko, avugira mu nama mpuzamahanga ngarukamwaka y'ubukungu mu mujyi wa St Petersburg, Perezida Putin yavuze ko umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU/UE) ushobora guhomba arenga miliyari 400 z'amadolari y'Amerika kubera ibihano wafatiye Uburusiya.

Yavuze ko gutakaza agaciro kw'ifaranga birimo kwiyongera mu bihugu 27 bigize EU kandi ko inyungu za nyazo z'abaturage b'i Burayi zirimo gushyirwa ku ruhande (kwirengagizwa) - ariko ntiyasobanuye icyo ibyo bivuze.

Ariko abategetsi bwite bo muri leta ye baburiye ko ubukungu bw'Uburusiya burimo kwangirika bikomeye kubera ibihano.

Guverineri wa Banki Nkuru y'Uburusiya Elvira Nabiullina ku wa kane yatangaje kuri Twitter ko "15% by'umusaruro mbumbe [GDP/PIB] w'igihugu" bishyizwe ku nkeke n'ibihano by'amahanga.

Nabiullina yanabaye nk'udafite icyizere ko ubukungu bw'Uburusiya bushobora kuzanzamuka vuba aha, abwira abitabiriye iyo nama i St Petersburg ko "biraboneka kuri buri wese ko butazaba nkuko bwari bumeze mbere".

Yagize ati: "Ibintu byo hanze [y'igihugu] byarahindutse by'igihe kirekire rwose, niba ahubwo atari iby'igihe cyose".

Ku wa gatanu, umukuru wa banki ya mbere ikomeye mu Burusiya, Sberbank, yaburiye ko bishobora gufata imyaka irenga 10 kugira ngo ubukungu bw'Uburusiya busubire ku kigero bwari buriho mu mwaka wa 2021.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ariko Putin yashatse kugaragaza ko afite icyizere, ndetse asaba abacuruzi bakomeye bo mu Burusiya gukomeza gukorera mu gihugu.

Ni mu gihe hari amakuru avuga ko umubare ukomeje kwiyongera w'abafite ubucuruzi mu Burusiya, barimo guha ikindi cyerekezo ubucuruzi bwabo bakibanda ku bucuruzi bwo hanze.

Putin yagize ati: "Mushore imari hano. Mu nzu yawe bwite haba hari umutekano kurushaho. Abatarashatse kumva ibi batakaje za miliyoni mu mahanga".

Putin, w'imyaka 69, yanavuze ku bwoba butewe n'amakuba ku isi ashingiye ku ibura ry'ibiribwa yatewe n'intambara ikomeje muri Ukraine.

Yavuze ko Uburusiya bushobora kongera cyane ibinyampeke n'ifumbire bwohereza mu mahanga.

Yavuze ko ibinyampeke byonyine Uburusiya bwohereza mu mahanga bishobora kwiyongera bikagera kuri toni miliyoni 50.

Ukraine - hamwe n'Uburusiya - ni kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bihinga ibinyampeke byinshi, ariko imaze igihe idashobora kubyohereza mu mahanga kubera ko Uburusiya bwagose ibyambu (ibivuko mu Kirundi) byayo byo ku nyanja ya Black Sea.

Ku wa gatanu, imirwano ikarishye yarakomeje mu mujyi wa Severodonetsk wo mu burasirazuba bwa Ukraine.

Gufata Severodonetsk - hamwe n'umujyi byegeranye wa Lysychansk - hashize ibyumweru ari intego y'ingenzi y'abasirikare b'Uburusiya.