Kagame mu nama ku ikoreshwa ry’ingufu za nikleyeri yatumijwe na Macron

Ahavuye isanamu, Live Event
Perezida w’u Rwanda ari mu bategetsi uyu munsi bari mu nama ya kabiri ijyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nikleyeri mu iterambere ku isi yatumijwe na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa.
Ibihugu bigera kuri 60 birahagarariwe muri iyi nama iri kubera i Boulogne-Billancourt hafi ya Paris, yateguwe na leta y’Ubufaransa ifatanyije n’ikigo ‘International Atomic Energy Agency’ (IAEA).
Paul Kagame n’itsinda rivuye mu Rwanda ririmo abakozi b’ikigo cya leta ‘Rwanda Atomic Energy Board’ baritabira iyo nama, nk’uko bivugwa na ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda.
Atangiza iyi nama, Perezida Emmanuel Macron yagize ati: “Turi hano kuko duhuriye ku gitekerezo cyoroshye.
“Ducyeneye [ingufu] nikleyeri kuko ari isoko y’iterambere no kwigenga.”
Yongeraho ati: “Iyi nama [ariko] iteranye mu gihe kidasanzwe, kuko isi ya nikleyeri ihuzwa n’intambara irimo kuba muri Iran no mu karere k’uburasirazuba bwo hagati”.
Inama nk’iyi ya mbere yabereye i Bruxelles mu Bubiligi mu 2024.
Inama y’uyu munsi iraba igamije kureba uruhare rw’ingufu za nikleyeri mu nyungu z’iterambere imbere y’ikibazo cy’ingufu n’ikirere ku isi, nk’uko leta y’Ubufaransa ibitangaza.
Ibinyamakuru mu Bufaransa bivuga ko ingingo ikomeye yo kuganirwaho muri iyi nama iza kuba ari imari ishorwa muri ibyo bikorwa.
Iyi nama ibaye nyuma y’uko mu cyumweru gishize kiriya kigo mpuzamahanga gishinzwe kureba ikoreshwa ry’ingufu za nikleyeri ku isi, IAEA, cyohereje intumwa z’ubugenzuzi mu Rwanda.
Leta y’u Rwanda ivuga ko ifite umugambi wo gukoresha ikoranabuhanga rya Small Modular Reactors (SMRs) mu kubyaza amashanyarazi ingufu za nikleyeri, “nk’uburyo bwo kunganira amashanyarazi akomoka ku ngufu z’amazi”.
Ibinyamakuru mu Rwanda bivuga ko abagenzuzi boherejwe na IAEA batangaje ko barebaga ibikenewe n’ibyaba bibura mbere y’uko iki gihugu gitangira kugerageza gutunganya ingufu za nikleyeri.
Izindi nkuru wasoma:










