Rwanda – Rumaga Junior umusizi ushaka guhuza umuziki n’ibisigo bikaba ubusizi

Ntabwo ari umwuzukuruza wa Nyirarumaga - umugore bita 'nyina w'ubusizi bw'u Rwanda' wari umusizi ku ngoma ya Ndahiro Cyamatare se wa Ruganzu Ndoli - ariko avuga ko inganzo ye yaba ituma "umuzimu we urizihiwe kandi yishimira ko wazukiye mu wundi muntu".
Izina yarihawe na sekuru Nsekanabo iwabo i Mutakara na Nyamagana muri Ruhango, kuko akiri muto yakundaga kumuganiriza cyane akamugereranya na Nyirarumaga ariko kuko yari umuhungu amwita Rumaga.
Nyirarumaga ufatwa nk'uwatangije ubusizi mu Rwanda, mu bisigo bye nka 'Umunsi Ameze Imiryango Yose'.
Junior Rumaga wa Nsekanabo ni umusizi w'imyaka 22 bimwe mu bisigo bye bimaze gukundwa n'abatari bacye bumva Ikinyarwanda.
Ariko kubura uwo yareberagaho Innocent Bahati waburiwe irengero, kubura ubushobozi, no kubura abashyigikira ubusizi ni imbogamizi we bwite n'abasizi ba none mu Rwanda bafite.

Izindi nkuru wasoma

Akomora he iyi mpano?
Ati: "Ni ingabire y'Imana, naho njyewe nakuze ari ibintu nkunda, nakuze nkunda gutega amatwi ibitaramo, nkakunda gukurikira amateka y'abami, nari umuntu wo kuba muri izo mfuruka."
Ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye i Kansi mu majyepfo y'u Rwanda umukoro mu ishuri wo kuvuga icyivugo ugahabwa amanota niwo wakongeje ikibatsi cy'impano ye.
Ati: "Nagiye kukivuga bihinduka nk'igitaramo bansubirishamo iby'amanota bijya ku ruhande, kuva uwo munsi abantu batangira kumbwira ko nabishyiramo imbaraga, ni aho byahise bitangirira."
Rumaga yagiye arebera ku bisigo by'abacyera nka Sekarama ka Mpumba, Bagorozi ba Nzabonariba, Muhabura wa Bwayi wo hafi y'iwabo mu Marangara ya Gitarama, cyangwa Semidogoro wa Semigege.
Ati: "Na hano hino nkakunda Alexis Kagame na Rugamba Sipiriyani, uburyo batondekagamo ibyabo wumva ko birimo ubuhanga kuburyo nawe ushinzeho umuzi ushobora gukura ugahinduka undi muntu."
Kuvanga ibisigo n'umuziki bikabyara ubusizi
Ibisigo Rumaga amaze gusohora birimo ubuhanga bwo kuvanga umuziki n'ubusizi, si ikintu gishya ariko ni bacye bakora ubu buhanga mu nganzo mu Rwanda, gusa intego ye ni ikindi…
Ati: "Urebye mu muziki, nk'urugero bano bahungu Tuff Gang bakoraga rap - ari nayo Rhythm and Poetry - cyangwa ubusizi buseguye inanga, bakabivanga bikabyara umuziki.
"Njye ndicara ngatekereza nti 'kuki ubusizi utabuvanga n'umuziki ahubwo bikabyara ubusizi?'.
"Aho rero niho nagiye ntekereza gukorana n'abahanzi no kwagura icyo gisata cy'ubusizi, kuko uyu munsi umuziki uri hejuru cyane kuruta ubusizi kandi hambere dusubiye mu mateka ya cyami wasangaga ubusizi ariyo muga yonyine yabaga ibwami."
Rumaga abona ko abasizi bakoranye n'abahanzi byafasha cyane kuzamura ubu bwoko bw'ubuhanzi mu by'ukuri butabonekamo urubyiruko rwinshi muri iki gihe nk'uko ruri muri muzika.
Kuki urubyiruko ari rucye mu busizi?
Rumaga ati: "Ntekereza ko burya haduka ibiriho, kandi hambarwa ibihari, ntabwo ari ukutabijyamo k'urubyiruyko ni uko ntabyo. Twakundaga uwo muziki kuko ariwo twiririrwa mu gitondo na nimugoroba, tukawusibira tukawurarira."

Abona ko hari icyizere ko ubusizi bwatera imbere kuko nk'ibisigo amaze gukora n'uburyo byakunzwe kuri YouTube bimwereka ko "abantu barahari ahubwo ibyo kubaha nibyo bikiri bicye".
Mu gihe abantu bazagenda babona hasohoka ibisigo byinshi ngo nibwo n'urubyiruko rufite impano yabyo ruzagenda rubyinjiramo.
Ati: "Twagira amahirwe hakaza ba Rumaga benshi, ba Bahati [Innocent] benshi kuburyo usanga turi bugwire, udakunze injyana yanjye agakunda iy'uriya, ibyo nibyo byarema uruganda maze tukagira abantu."
'Umugore si umuntu'
Iki ni kimwe mu bisigo bye biboneka ko byakunzwe kuri YouTube, nubwo we avuga ko igisigo akunda kurusha ibindi "ni icyo ntarasohora".
Muri iki ngo yashakaga kuvuga ubudasa bw'umugore, waremanywe imbogamizi zimwe na zimwe z'umubiri ugereranyije n'umugabo, kandi umuco hato na hato ukagira ibyo umubuza gukora.
Ati: "Ariko tubona ko muri ibi bihe bashyiramo imbaraga kugira ngo buri ntambwe itewe habe harimo iyabo.
"Aho niho hari ubudasa bw'umugore nashatse gushingaho agati kuko mu kinyarwanda iyo uvuze uti 'uriya si umuntu' ni nko kuvuga ngo 'uriya ni Imana y'i Rwanda, ni igitangaza'."
Kuki ubusizi budateye imbere mu Rwanda?
Birigaragaza ko ababurimo by'umwuga ari hafi ya ntabo, kandi ababukuramo amaramuko ugereranyije n'umuziki cyangwa ubundi buhanzi nabo ari bacyeya cyane.
Rumaga avuga ko ingorane ya mbere ari uko bisaba amafaranga gukora ubusizi muri iki gihe kuko bigendana no gukora n'amashusho ajyana n'igisigo.
Iyi nkuru irimwo ivyatanzwe na Google YouTube. Dukeneye uruhusha rwawe imbere yuko bigushikira, kuko birashobora kuba bikoresha cookies hamwe n'ubundi buhinga. Wobanza ugasoma aha Google YouTube amategeko agenga cookien'ayagenga ubuzima bwite imbere yuko wemera. Kugira ubibone hitamwo 'emera hanyuma ubandanye'.
Impera ya YouTube ubutumwa
Ati: "N'ibigo bishora ubushobozi bwabyo mu buhanzi ntabwo byari byatinyuka ubusizi ku bwoba bw'uko bibaza bati 'ni abantu bashobora gukora ibihangano byinshi mu mwaka?' Aho niho dufite imbogamizi ikomeye."
Yongeraho ati: "Ikindi ni imyumvire itari yibirundura ngo bumve ko ubusizi atari bya bantu by'abasaza.
"Ntabwo ababyeyi bari bumva ko umwana yashibukana inganzo y'ubusizi akaba yayishyigikirwa nk'izindi nganzo zoze akabikora nk'ubuhanzi bwamutunga, ejo bukaba bwanamutungira umuryango."
Kubura kwa Bahati - igihombo bwite na rusange
Kuva mu kwezi kwa kabiri muri uyu mwaka, Iumusizi Innocent Bahati yaburiwe irengero ari mu mujyi wa Nyanza, yari azwi nk'umusizi w'umuhanga wahimbye ibisigo nka 'Imana ya Sembwa', 'Urwandiko rwa Bene Gakara' n'icyo yaherukaga yise 'Mfungurira'.
Kugeza ubu, umuryango we, na Rumaga babanaga, ntibaramenya aho aherereye. Urwego rukora iperereza ku byaha icyo gihe rwabwiye BBC ko iperereza ryatangiye, nta kiratangazwa rigezeho kugeza ubu.

Rumaga avuga ko Bahati yari "umuntu nshingiraho nkanjye ubwanjye [kuko] ninjiye musanga, ni umwe mu batu bagiye bamfasha mu buryo bw'amafaranga no mu mitekerereze."
Yongeraho ati "Si nanjye gusa, yakundaga kuvuga ngo ni 'shebuja w'urugamba akaba agapfubyi karera utundi'.
"Ibyo ni impamo ni umuntu wagiye yimana ubusizi kuburyo kuba tutaramubona ni igihombo ku gihugu, ni igihombo ku basizi, ni igihombo kuri njye, kikaba igihombo kuri wowe."
Imbere ni hehe?
Rumaga avuga ko ubu ahugijwe no gutunganya umuzingo (album) w'ibisigo "uriho byinshi bishya mutamenye n'ibyo mwamenya".
Ni umuzingo avuga ko yise "Mawe" akawitirira nyina "ku mpamvu muzagenda mumenya", ukazasohoka "mu mpera z'uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro z'utaha".
Rumaga avuga ko afite icyizere ko imbere h'ubusizi mu Rwanda ari heza. Ati: "Umuntu utarigeze akunda ubusizi, igihe ni none."
Naho kuri we bwite ati: "Ndashaka kwaguka mu mikorere, no mu mitekerereze. Ndashaka gutera imbere."












