Rwanda: Yasipi Casimir, umukobwa wahatanye wenyine mu 'irushanwa rigoye'

Yasipi Casimir Uwihirwe yitegura gutangira irushanwa kuri stade Huye mu mujyi wa Butare ku wa gatandatu 25/09/2021
Insiguro y'isanamu, Yasipi Casimir yitegura gutangira irushanwa

Benshi batangariye banashima umukobwa umwe gusa witabiriye irushanwa rya Triathlon mu cyiciro cy'abagore, ryabereye mu mujyi wa Butare mu karere ka Huye muri weekend ishize, abateguye irushanwa bavuga ko yabaye "urugero rwiza ku bandi".

Yasipi Casimir Uwihirwe, umunyeshuri muri kaminuza w'imyaka 20, azwi cyane nk'igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019.

Kwitabira iri rushanwa kuri we si igitangaza, ati: "Ubusanzwe siporo ni nk'ubuzima bwanjye, kuko mu cyumweru ngomba kuyikora hagati ya kane na gatanu".

Triathlon ni irushanwa rikomatanyije imikino yo kunyoga igare, koga no kwiruka.

Yasipi avuga ko ubusanzwe mu bihe bitandukanye akora siporo zo kwiruka, guterera imisozi, kunyonga igare akabifatanya no kujya muri 'gym'.

Iryo rushanwa ryabereye mu mujyi wa Butare ntabwo ryarimo koga kuko 'piscines' zitarafungurwa kubera Covid-19, nkuko Alexis Mbaraga ukuriye ishyirahamwe rya Triathlon abivuga.

Yasipi Casimir Uwihirwe ari guhatana mu cyiciro cy'abagore wenyine mu irushanwa rya Triathlon

Mu cyiciro cy'abagore Uwihirwe witabiriye wenyine yarangije intera ya 27.5Km akoresheje 1h53'08", ni na we wegukanye igihembo muri icyo cyiciro.

Alexis Mbaraga, avuga ko nubwo mu marushanwa nk'aya yabaye mbere hari abagore bitabiriye, ariko muri icyo cyiciro "ntituragera ku bwitabire twifuza, ni inzira ndende ariko tuzabigeraho."

Uwihirwe avuga ko kuba abakobwa batitabira uyu mukino ari benshi ari uko bamwe batarawumenyera, ariko "bazagenda bawumenya uko babashishikariza kuwujyamo".

Irushanwa ryarimo abagabo b'imirya bamenyereye amasiganwa yo kwiruka no kunyoga igare

Ahavuye isanamu, Rwanda Triathlon Federation

Insiguro y'isanamu, Irushanwa ryarimo abagabo b'imirya bamenyereye amasiganwa yo kwiruka no kunyoga igare

Abakobwa bitabira amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda si kenshi baboneka no mu marushanwa y'imikino, cyane cyane y'umukino ugoye nka Triathlon.

Mbaraga ati: "Ni urugero rwiza yatanze kuko Triathlon ni umukino usaba 'endurance' no kwihangana, navuga ko kubikora akabirangiza ari urugero rwiza yahaye abandi bakobwa".

Yasipi Casimir Uwihirwe azwi cyane mu irushanwa ry'ubwiza aho yabaye uwa kabiri inyuma ya Miss Rwanda 2019, ariko asanzwe ari n'umusizi ukora imivugo.

Avuga ko hanze y'ibyo hari "ibindi bitandukanye umuntu aba akunda kandi yakora".

Ati: "Amarushanwa y'ubwiza ntabwo ari yo asobanura ubuzima bwose bw'umuntu, hari ibindi umuntu yakora ku ruhande bikamugirira akamaro."

Yasipi Casimir Uwihirwe yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019

Ahavuye isanamu, Facebook/Yasipi Casimir

Muri shampiyona y'uyu mwaka mu mukino wa triathlon mu Rwanda bahereye ku irushanwa ryabereye i Nyagatare, i Nyanza, n'i Huye muri weekend ishize.

Mbaraga avuga ko bazafatanya na Uwihirwe gukangurira abandi bakobwa kwitabira uyu mukino ari benshi, no mu marushanwa asigaye muri uyu mwaka azabera i Gicumbi, i Rubavu n'i Kigali.

Imwe mu mbogamizi Mbaraga avuga ko abakobwa/abagore bahura nayo ni ibikoresho, cyane cyane igare ryabugenewe, ariko avuga ko biteguye gufasha muri iki kibazo.

Yasipi Casimir Uwihirwe yahembwe nk'uwabaye uwa mbere mu cyiciro cy'abagore yahatanyemo wenyine
Insiguro y'isanamu, Yahembwe nk'uwabaye uwa mbere mu cyiciro cy'abagore yahatanyemo wenyine

Ati: "Twiteguye kubafasha ku buryo tugira abari n'abategarugori bari mu ba mbere muri uyu mukino ku rwego mpuzamahanga."

Yasipi Uwihirwe wabashije kwitabira akanatsindira iri rushanwa riheruka mu bagore, avuga ko ikintu kimuha amahoro mu buzima ari "kwishimira no kunyurwa n'ibyo nagezeho n'ubuzima mbayeho".